Iyi ni ndirimbo bise ‘Justice for All’ yakoranye n’imfungwa zizwi ku izina rya ‘J6 Prison Choir’ zagize uruhare mu myigaragambyo ikomeye yabaye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Capitol), tariki 6 Mutarama 2021, mu kwamagana intsinzi ya Perezida Joe Biden.
Yashyizwe hanze tariki 3 Werurwe uyu mwaka nyuma y’uko Donald Trump afashe amajwi ye aho yari ari mu rugo mu Mujyi wa Florida, naho imfungwa zikayafatira kuri telefone yo muri gereza.
‘Justice for All’ kuva yasohoka yahigitse indirimbo Miley Cyrus yise ‘Flowers’ yari imaze igihe iri imbere ku rubuga rya iTunes. Ubu no gukirikirwa no ku zindi mbuga nka Spotify, Apple Music n’izindi.
Amafaranga azava muri iki gihangano bivugwa ko azifashishwa mu kwita ku miryango y’izi mfungwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!