Bwakozwe hifashishijwe ikusanyamakuru rya Spotify ribaho buri mwaka binyuze muri gahunda yitwa “Spotify Wrapped” ihesha abakoresha uru rubuga kubona amakuru y’indirimbo bumvise mu mwaka.
Ni ubushakashatsi bwakozwe bigizwemo uruhare na Kaminuza ya Durham yo mu Bwongereza.
Indirimbo eshanu zishimishije
Happy ya Pharrell Williams
Yasohotse mu 2013 ndetse iri mu ndirimbo zakunzwe cyane kuko yanegukanye Grammy Award mu 2015.
Yatowe nk’indirimbo yahize izindi mu 2014 aho byonyine yagurishijwe kopi miliyoni 13,9.
‘He ya’ ya OutKast
Yakozwe n’itsinda rya OutKast ryashinzwe n’Abaraperi babiri André Benjamin na Antwan Patton mu 1992, ariko ubu baratandukanye.
Yasohotse mu 2003, ni indirimbo y’urukundo aho umuhanzi aba aririmba ku buryo umukobwa bakundana adashaka kumureka, ndetse n’uburyo aba atumva impamvu yabyo.
Girls Just Want to Have Fun ya Cyndi Lauper
Yasohotse mu 1983. Yanditswe na Robert Hazard ndetse ayiha injyana mu 1979. Hazard wayiririmbye bwa mbere yari yishyize mu mwanya w’abagabo, hanyuma mu 1983 isohoka kuri album ya Lauper ariko we yishyize mu mwanya w’abagore.
Lauper yahinduye amwe mu magambo yayo, ku buryo byarangiye indirimbo ihindutse ko icyo abagore bose baba bashaka, ari ukugira ibyiyumviro bimwe nk’iby’abagabo.
Don’t Stop Me Now ya Queen
Iyi ndirimbo yanditswe na Freddie Mercury isohoka kuri album ya Queen mu 1978.
Ivuga ku byiyumviro byo gushaka gukora imibonano mpuzabitsina, uburyo umusore aba abishaka cyane.
Freddie wayanditse yagowe no kwandika amagambo yayo kuko mu 1991 yapfuye azize Virusi itera Sida kandi yayandikaga azi neza ko yarwaye indwara zituruka ku gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.
‘Feeling Good’ ya Nina Simone
“Feeling Good” yanditswe mu buryo bwo kugaragaza ibyishimo by’ikirenga umuntu agira iyo yibohoye.
Ifatwa nk’indirimbo yo kwishimira ukwishyira ukizana. Yanditswe na Anthony Newley afatanyije na Leslie Bricusse; bombi ni Abongereza,
Indirimbo eshanu zibabaje
Something in the way ya Nirvana
Iyi ndirimbo yasohotse 1991, yakozwe n’itsinda ryitwa ‘Nirvana’. Yarakunzwe cyane ku buryo yakoreshejwe muri filime ya ‘Batman’.
Yanditswe na Kurt Cobain, agaruka ku buzima bwo kuba munsi y’ikiraro aho yavugaga ko byamubayeho ubwo yasohorwaga mu nzu.
Yavugaga ko buri gihe iyo agerageje kumva ameze neza, cyangwa se ari gutera imbere, haba hari ikintu cy’igisitaza kiri mu nzira ye.
Everybody Hurts ya R.E.M
Ni ndirimbo yasohotse mu 1992. Yakozwe mu gushishikariza abantu kwirinda kwiyahura.
Umwe mu bagize itsinda rya R.E.M, Peter Buck, yavuze ko ahanini iyi ndirimbo yari igenewe urubyiruko, gusa igitangaje ni uko kuri cover yayo, hariho umugabo mukuru.
Tears in Heaven ya Eric Clapton
Ni ndirimbo Eric Clapton, umugabo w’Umwongereza ufite ubuhanga mu gucuranga Guitar, yaririmbye avuga ku mwana we w’imyaka ine, Conor, witabye Imana.
Iyi ndirimbo yarakunzwe cyane ndetse inifashishwa nka Soundtrack ya filime yitwa Rush mu 1991.
‘Nutshell’ ya Alice In Chains
Ni ndirimbo yasohotse mu 1994 ikozwe n’itsinda ryitwa Alice in Chains ryo muri Amerika.
Staley wari ugize iryo tsinda, yayanditse avuga ku buzima bwe bw’urugendo rwo kwibatura ibiyobyabwenge byari byaramubayeho karande.
Yakundaga héroïne cyane ku buryo yayanditse ari kuvuga uburyo ashaka kuyireka.
Black ya Pearl Jam
Ni indirimbo yasohotse 1991, yakozwe n’abasore bo mu itsinda rya Pearl Jam bo muri Leta Zunze Ubumwe Amerika.
Ivuga ku musore uba warakunze bwa mbere mu buzima bwe, ariko akaza kubura uwo yakundaga, gusa ibyo areba byose bikamumwibutsa, akumva amukumbuye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!