“Fou de Toi” Producer Element yakoranye na Bruce Melodie na Ross Kana, yaje ku mwanya wa 13 mu ndirimbo 50 zanyuze urubuga rwa Audiomack muri uyu mwaka wa 2023.
Iyi ndirimbo yaje imbere y’izindi ndirimbo zigezweho zirimo “People” ya Libianca, “Unavailable” ya Davido na Musa Keys, “Dalie” ya Kamo Mphela ukubutse i Kigali, “Princess Diana” ya Ice Spice na Nicki Minaj n’izindi.
“Fou de Toi” kandi yaje ikurikira indirimbo ziri mu zikunzwe cyane zirimo “Lonely at the Top” ya Asake, “Ngozi” ya Crayon na Ayra Star, “Monaco” ya Bad Bunny, “Gwagwalada” ya BNXN, Seyi Vibes na Kizz Daniel, “To be a Man” ya Dax n’izindi.
“Fou de toi” ni indirimbo ya kabiri ya Mugisha Robinson Fred umaze kwamamara nka Producer Element, ikaba imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane muri uyu mwaka.
Imaze kurebwa na Miliyoni zirenga 10 mu gihe cy’amezi atandatu imaze igihe hanze ku rubuga rwa YouTube.
Reba indirimbo Fou de Toi Element yakoranye na Ross Kana & Bruce Melodie



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!