00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo “Ibitenge” ya Urban Boyz yateje impaka mu bandi bahanzi

Yanditswe na

Dean Irak

Kuya 26 August 2013 saa 12:23
Yasuwe :

Saga Assou, wamenyekanye nka Mc Monday na Kangourou Youssuf (waririmbye muri Orchestre Impesa) bavuga ko batemeranya n’amagambo akubiye mu ndirimbo yamamaye cyane muri iki gihe yitwa Ibitenge ya Urban Boyz.
Wumvise indirimbo Ibitenge, ivuga isa n’icyurira umugore wananiye umugabo. Humvikanamo amagambo agira ati "Ibitenge ngura ndetse n’inyama mpaha, ibyo unkoze ni ibiki wa mugore we???" Iyi ndirimbo irimo andi magambo yumvikana nk’incuro ku mugore wavanywe kure ariko ubu akaba asigaye (…)

Saga Assou, wamenyekanye nka Mc Monday na Kangourou Youssuf (waririmbye muri Orchestre Impesa) bavuga ko batemeranya n’amagambo akubiye mu ndirimbo yamamaye cyane muri iki gihe yitwa Ibitenge ya Urban Boyz.

Wumvise indirimbo Ibitenge, ivuga isa n’icyurira umugore wananiye umugabo. Humvikanamo amagambo agira ati "Ibitenge ngura ndetse n’inyama mpaha, ibyo unkoze ni ibiki wa mugore we???" Iyi ndirimbo irimo andi magambo yumvikana nk’incuro ku mugore wavanywe kure ariko ubu akaba asigaye yigira mu bandi bagabo. Yakozwe hagendeye ku njyana n’umudiho biri mu ndirimbo ya King James yitwa Biracyaze nayo yakunzwe cyane.

Aba bahanzi banze kuripfana nabo bahitamo kuyisubiza babinyujije mu ndirimbo.

Sagga Assou we yahisemo kuyisubiza abinyujije mu ndirimbo yise "Ibitwenge" yagize ati “Ubugabo si inshuro z’ibyo wakoze, ahubwo ni imigambo y’ibyo uzakora... Sinzamucyurira ibitenge, nzamwicisha ibitwenge, sinzamucyurira inyama, kubw’urukundo njye nzapfukama, sinzamucyurira amavuta kuko urukundo rwe rurayaruta.”

Umva indirimbo Ibitwenge ya Sagga Assou:

Reba indirimbo Ibitenge ya Urban Boyz n’abandi bahanzi benshi:

“Ibyo bitenge uncyurira, ese naje iwawe ubona nambaye ubusa? Izo nyama uvuga, ese ntiwaje iwacu ubona tworoye amashyo? Izi superi waxi (igitenge gihenda cyane) se wazigura iki? Ko umushahara wawe wose uwumarira mu kabari?”

Akongera ati “Ese wa mugabo we inkweto zabaye sandari ngo unsohokana serena, iyo serena uvuga wayinsohokanamo ute utabasha no kwigurira urukweto??”

Mu biganiro bitandukanye yagiye atanga n’amagambo yagiye yandika ku rubuga rwa facebook yavuze ko atishimiye na gato ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo Ibitenge.

Yagize ati “Bigaragara ko indirimbo yakunzwe n’abantu benshi kandi nk’abantu bakunzwe cyane bashobora gutuma abantu bakora nk’ibyo indirimbo ivuga, icyiza ni ugukumira ikibi kuko ababyeyi n’abakobwa ni abantu badufatiye runini ntigomba kubandagaza”.

Gusa, Humble wo muri Urban Boyz we avuga ko anenga Sagga kuko ngo yashatse gusubiza indirimbo atabanje kumva ubutumwa nyabwo buyirimo.

Yagize ati “Ni gute wambwira ngo ugiye gusana abantu imitima ibitenge ari indirimbo yakunzwe amezi arenga atanu mu Rwanda hose?? Arasana imitima y’abantu bibyinira ibitenge se kubera iki? Nkeka ko atumvise indirimbo neza, gusa Ibitenge ni ibintu turirimba tuvuga ko umuntu aba yakunaniye ariko ntiducyurira, we ashobora kuba atarabyumvise neza”.

Yongeraho ati "Niba yaragiye bamunenga akaba agarutse nawe anenga ntabwo ari byiza, yagiye bamunenga ngo inyoni, ngo ibiki n’ibiki none nawe agarutse anenga ntabwo ari byiza...”

Izi ndirimbo zisubizanya zije zikurikira izindi zagiye zisubizanya nka Umuzungu ya Mico The Best yaje isubiza Igikara ya Dr Claude, Amatopito ya Riderman yaje isubiza Imbuda z’Ukuri ya B-Gun n’izindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages