00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo ’Intare batinya’ Yvan Muziki yasubiranyemo na Marina ikomeje kwamaganwa

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 10 May 2023 saa 07:57
Yasuwe :

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, Abanyarwanda bakomeje kwamaganira kure indirimbo ’Intare batinya’ Yvan Muziki yasubiranyemo na Marina, babashinja gukoresha amashusho y’Umukuru w’Igihugu mu ndirimbo idasanzwe imugarukaho.

Abamagana amashusho y’iyi ndirimbo bavuga ko bakoresheje amashusho ya Perezida Kagame kandi ntaho ahuriye n’inkuru ivugwa mu ndirimbo kuko ‘Intare batinya’ ari indirimbo yahimbwe na Kamaliza ayihimbiye umukunzi we Captain Kayitare Vedaste waguye ku rugamba.

Yvan Muziki we avuga ko iyi ndirimbo ari impano bageneye Umukuru w’Igihugu nk’ishimwe ku bikorwa bye bya buri munsi.

Uwabimburiye abandi mu kunenga amashusho y’iyi ndirimbo ni Dady De Maximo Mwicira Mitali uvuga ko hari aho aba banyamuziki batandukiriye bagakora amakosa bitewe no kutamenya amateka y’uwo bahimbiye iyi ndirimbo.

Yagize ati “Byakorwa mu gitaramo abantu bashima umuntu w’ibikorwa bitangaje, abantu bamwizihira byo nta kibazo ariko mu buhanzi ntuyikora muri studio ngo unakore amashusho uyihindura uko yahimbwe n’uwo yahimbiwe. Ni amakosa, ibi si byo."

"Ibi kuyitura Perezida [H.E] mutaramye ni byo ariko gukoresha amashusho asimbura igihangano uko cyakozwe kera ukabihindura ku bwo kutamenya amateka ni ikibazo. Ubutaha igikurikira ni ugufata Gisa ya Muyango bagashyiramo amafoto y’abandi banyabigwi, ibi ni ikosa mu birebana n’ubuhanzi. Kuyiririmba uko nta kibazo, ikibazo ni uguhindura ikitirirwa usimbura uwatabarutse yitangira igihugu.”

Mu bitekerezo uyu mwanditsi, umunyamakuru n’umuhanzi w’imyambaro isanzwe niy’ubugeni yatanze yunganiwe n’abandi aho bakomeje kwibaza ukuntu mu ikipe yose yakoze kuri iyi indirimbo nta n’umwe wamenye ikosa ryakozwe.

Abatanze ibitekerezo kuri iyi ndirimbo basaba abahanzi kujya bitondera imyandikire hakabaho no guhugurana kugira ngo birinde ko hakorwa amakosa mu gihe bagiye gusubiramo indirimbo cyangwa se hari ibyo bagiye guhanga.

Uwitwa Hirwa Marcel we yagize ati “Iyi ndirimbo ni iya Kamaliza, yahimbye ku bw’urukundo yakundaga Late Cpt Vedaste Kayitare (Intare batinya), uyumva neza yumvamo n’ibihe bagiranye amwibutsa. Muri make rero, yerekeye Cpt Kayitare, Bishobotse aba bayisubiyemo bakosora.”

Kugeza ubu hari abatumva ukuntu abanyamuziki nk’aba batabanje kugisha inama abahanzi bakuru kuri bo nka Massamba Intore dore ko bigeze no gukorana indirimbo ‘Urugo ruhire’.

Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko Massamba atigeze amenya iby’ikorwa ry’iyi ndirimbo kuko aba bahanzi batigeze banamwegera ngo agire icyo abafasha.

Ku wa 9 Gicurasi 2023, Yvan Muziki yashyize hanze integuza z’igitaramo cyo kumurika iyi ndirimbo tariki 13 Gicurasi 2023 kuri Atelier du Vin. Biteganyijwe ko azagihuriramo na Marina na Massamba Intore nubwo amakuru atugeraho avuga ko uyu muhanzi azaba adahari cyane ko afite urugendo muri Kenya.

Indirimbo ‘Intare batinya’ yahanzwe na Kamaliza

‘Intare batinya’ yasubiwemo na Yvan Muziki afatanyije na Marina

Indirimbo ’Intare batinya’ Yvan Muziki yasubiranyemo na Marina ikomeje kwamaganwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages