Indirimbo Ndakwizera ya King James yabaye indirimbo ikunzwe kurusha izindi mu marushanwa ya "Top Ten Tube Music Awards" yabereye i Burundi tariki ya 5 Nzeri 2013, ateguwe na Radio Isanganiro.
"Ndakwizera" y’umuhanzi King James yahize izindi ndirimbo zikunzwe cyane mu Karere k’afurika y’i Burasirazuba nka "Valu Valu" ya Chameleon" na "Reka tutigite" y’abahanzi bose bo mu Karere.
Aganira na IGIHE, King James yavuze ko yishimiye guhabwa iki gihembo kandi ko byamuteye ishema n’icyizere cy’uko akomeje gukora cyane yagera kure.
Akimenya ko yatsindiye iki gihembo, King James yakoze amashusho ashimira Abarundi bose bamutoye, agira ati "Indirimbo yanjye Ndakwizera ntabwo nari nayikoze nzi ko ishobora kugera kuri uru rwego".
King James avuga ku guhembwa kw’indirimbo ye Ndakwizera:
Uretse indirimbo ikunzwe cyane, Kandi muri aya marushanwa hahembwe "Dj Preeze" nk’umuhanzi w’umwaka mu gihugu cy’u Burundi, hakurikijwe amajwi y’abatoreye ku murongo wa telefoni n’uruhare rw’abagize akanama nkemurampaka.
Umuhanzi King James yasekewe n’amahirwe muri ibi bihe, nyuma yo kwegukana irushanwa rya PGGSS II , ndetse ubu akaba amaze kwitabira ibitaramo birenga bitatu ku mugabane w’u Burayi muri uyu mwaka wa 2013 n’ibindi byamugaragarije amahirwe afite birimo kwamamariza amasosiyete atandukanye.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nzeri King James azerekeza ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cy’u Busuwisi, aho ategerejwe mu gitaramo cya "Happy People".
Indirimbo "Ndakwizera" yagaciye mu gihugu cy’ Uburundi



















TANGA IGITEKEREZO