Ni indirimbo ziba zasohotse muri buri cyumweru yaba iz’abahanzi bamaze kubaka izina cyangwa abakizamuka. Izi ndirimbo dutangaza ntabwo duheza, ahubwo izo tubasha kubona ku mbuga ziganjemo urwa YouTube nizo tugeza ku badukurikira.
“Unconditional Love” Niwe Paulin ft Magaly
Ni indirimbo nshya ya Niwe Paulin wamamaye mu muziki nka NPC mu myaka irenga 10 yashize. Uyu musore wahoze ari umuraperi uririmba indirimbo zisanzwe, kuri ubu wagiye mu zihimbaza Imana, muri iyi nshya aba avuga urukundo rudasanzwe Imana ikunda abantu bayiringiye.
“Arubatse” - Umusizi Murekatete ft. Dogiteri Nsabii
Ni igisigo gishya cya Dogiteri Nsabii ndetse n’Umusizi Murekatete. Muri iki gisigo aba bombi baba bishyize mu mwanya w’umusore n’inkumi baterana imitoma buri wese avuga imyato mugenzi we, agaragaza ko ari we ashaka ko amumara imbeho gusa umukobwa akaza gusanga umugabo yubatse. Mu buryo bw’amajwi, iki gisigo cyakozwe na De Lou naho amashusho yakozwe na KOJO.
Hoza -Platini ft Nel Ngabo
Platini na Nel Ngabo basohoye indirimbo ’Hoza’ ikaba ibaye iya kabiri kuri album ’Vibranium’ imaze gusohoka, ni mu gihe mu minsi iri imbere baza gushyira hanze amashusho yayo.
Iyi ndirimbo igiye hanze nyuma y’uko bateguje igitaramo bazumvishirizamo abakunzi babo iyi album. Iki kikaba gitegerejwe kubera muri Zaria Court ku wa 29 Kanama 2025.
Ubuzima - Gauchi The Priest
Umuhanzi Gauchi The Priest yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ’Ubuzima’, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Evydecks mu gihe amashusho yafashwe anatunganywa na AB Godwin.
“Yatugize Intwari” - Lydia Nishimwe Ft Jonathan Niyo
Abaramyi Lydia Nishimwe na Jonathan Niyo basohoye indirimbo bise ‘Yatugize Intwari’, yibutsa abantu ubwiza bw’agakiza, inashimangira ukuntu Imana yagiye ikorera abantu bayo ibikomeye, igatuma bahagarara nk’intwari mu bihe by’ubuzima bikomeye.
Ni indirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Kanama 2025, isohokere ku muyoboro wa Youtube wa UJC GOSPEL.
Patrick Heritier, umuyobozi wa Label ya UJC GOSPEL, ifasha abahanzi batandukanye avuga ko iyi ndirimbo yasohotse mu rwego rwo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu buhanzi bwubaka.
“Singikunze Ukundi” - Kibasumba Confiance
Ni igisigo gishya cya Kibasumba Confiance. Muri iki gisigo, uyu mukobwa agaruka ku bantu bamwe bajya mu rukundo n’abo batari bakwiriye gukundana nabo, nyuma bagasigara bicuza kubera ibyo bakorewe.
“My Way Remix” - Igor Mabano ft. Steves J.Bryan and DT Keyz
Nyuma y’amezi abiri asohoye indirimbo ye nshya yise ‘My way’, Igor Mabano ari kuyisubiranamo n’abahanzi b’amazina akomeye muri Haïti nka Steves J. Bryan na DT Keyz bose banahuriye ku kuba batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Igor Mabano yavuze ko iyi ndirimbo yayisubiranyemo n’aba bahanzi nyuma yo kuyibona bakayikunda, bakamusaba ko bayisubiranamo.
Ati “Barayibonye barayikunda, bansaba ko twayisubiranamo. Mu by’ukuri banyuze kuri Instagram kuko nta n’umwe muri bo turabonana ngo tube tuziranye.”
“Ihame” - Shaffy ft. Kivumbi
Ni indirimbo nshya y’abaririmbyi Kivumbi na Shaffy. Muri iyi ndirimbo, aba bahanzi baririmba bishyize mu mwanya w’umusore uri gutera imitoma, abwira umukobwa ko ari we gusa umutera amatsiko kandi yari asanzwe atagira urukundo ahubwo yakundaga abo abonye bose.
“La Fin” - Khalifan Govinda
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Khalifan Govinda. Aba aririmba yishyize mu mwanya w’umusore ubwira umukobwa ko ari we wamutwaye uruhu n’uruhande, kandi nta wundi yifuza iruhande rwe.
“All The Best” - Edouce Softman Feat. Bushali
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Edouce Softman yahuriyemo na Bushali. Aba bahanzi baba baririmba batera abantu imbaraga, bavuga ko nta muntu ukwiriye gucika intege, ahubwo akwiriye gutekereza ko gushaka ari ko gushobora.
“Show y’igikwe” - Yampano ft. Uncle Austin
Ni indirimbo nshya yahuriyemo abahanzi barimo Yampano uri mu bakiri kuzamuka ndetse na Uncle Austin. Igaruka ku bantu bakundanye bakagera aho bakora ubukwe.
“Amasare” - Isimbi Dee
Ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi Isimbi Dee uri mu bakiri kuzamuka. Uyu mukobwa aba aririmba abwira umusore yakunze, ko akwiriye kumuha umwanya mu mutima we kuko amukunda kandi akaba yaramusariye.
“Umudiho” - Vaga Vybz
Vaga Vybz wamenyekanye mu myaka yashize yashyize hanze indirimbo nshya. Uyu muhanzi wamenyekanye mu njyana ya Dancehall yakoze iyo yise “Umudiho” aho aba ashishikariza abantu kubyinana nawe mu mudiho udasanzwe.
“Delicious” - Phil Emon ft. Nel Ngabo
Ni indirimbo nshya ya Phil Emon uri mu banyempano bo guhangwa amaso, ndetse na Nel Ngabo. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baba baririmba bishyize mu mwanya w’umusore ushaka kureshya umukobwa amubwira ko akwiriye kumwegera bagahuza urugwiro.
“Downtown” - The Major
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi The Major ubarizwa muri Symphony Band. Ni indirimbo y’urukundo. Aba aririmba yishyize mu mwanya w’umusore usaba umukobwa bigeze gukundana kongera kumugarukira akamuba hafi kuko ariwe wenyine yiyumvamo gusa.
“Azabasaza” - Dj Giti Ft M Delegue & Didier
Ni indirimbo nshya ya Dj Giti, M Delegue na Didier. Aba bahanzi baba bagaruka ku mukobwa ukora ibidasanzwe bituma abasore bamutinya, kubera uburyo abaho mu buzima bw’amacenga no kubeshya.
“Holy Father” - Vibron
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Vibron. Uyu musore aririmba agaragaza ko hari abantu bagira neza ariko ntibayisange imbere nk’uko kera byari bimeze mu Rwanda rwo hambere.
Indirimbo zihimbaza Imana…
“Sigaho” - New City Family Choir Ruhanga Sda Church
Ni indirimbo ya New City Family Choir ibarizwa mu itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi rya Ruhanga (Kinigi-Musanze). Baba baririmba babwira abantu kureka kwirwanirira.
New City Family Choir yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo mu mwaka wa 2000, ikaba yarakomotse ku yindi yari iy’abana bari mu kigero cy’imyaka 6 kugera ku 10, yitwaga Turajyisiyoni, ubwo hari mu mwaka wa 2001.
Muri 2010 ni bwo bahinduye izina bitwa New City Family Choir ari na bwo hari hasohowe Album ya mbere. Yatangiranye abaririmbyi icyenda, none kuri ubu igizwe n’abaririmbyi bagera kuri 66 barimo abayibamo umunsi ku munsi n’abandi baba hirya no hino kubera impamvu zitandukanye.
Mu 2023 ni bwo Korali yatangiye gushaka uko yatera intambwe mu ivugabutumwa ryagutse, itangira gushyira ibihangano byayo kuri YouTube. Taliki ya 6 Mutarama 2024 ni bwo hamuritswe Album nshya ya gatatu y’indirimbo z’amajwi, ikaba na Album ya gatatu y’amashusho.
Kuva icyo gihe (tariki 6 Mutarama 2024), aba baririmbyi b’i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru bakomeje urugendo mu buryo bukomeye, bashyira hanze indirimbo zitandukanye ndetse bakaba banitegura gushyira hanze indi Album muri 2025.
Kuri ubu iri gutegura igitaramo kizabera mu Mujyi ku wa 31 Kanama 2024 kizabera ahitwa Kigali Bilingual SDA Church. Izahuriramo n’izindi korali zirimo Abahamya ba Yesu, Adonai Family Choir, Abanyamugisha, Hallelujah Family Choir ndetse n’Ababwirizabutumwa.
“Niringiye” - Patrick Maz
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba ari n’umuvandimwe wa Aime Frank, Patrick Maz yashyize hanze indirimbo ye ya kabiri yise ‘Niringiye.’
Ni indirimbo uyu muramyi avuga ko yashibutse mu ijambo ry’Imana Pastor Willy Nkurunziza yari ari kwigisha. Ati: "Iyi ndirimbo yaje Pasiteri wanjye witwa Willy Nkurunziza ari kubwiriza ku ijambo rivuga ngo impanda izavuga ngo n’abari mu bituro bazayumva bazuke dusanganire umwami. Nicyo gihe iyo ndirimbo yaje nyandikira mu ikanisa yose."
“EL-ROI” - Korali Ichthus Gloria ya ADEPR Nyarugenge
Itsinda ry’abaririmbyi babarizwa muri Ichthus Gloria ari ryo tsinda rukumbi rikora ivugabutumwa muri Serivisi Mpuzamahanga mu itorero rya ADEPR Nyarugenge ryashyize hanze indirimbo ya mbere y’amashusho bise “ EL-ROI”.
Iyi ndirimbo yanditse mu rurimi rw’Icyongereza isohotse nyuma y’iminsi mike Ichthus Gloria bateguje igitaramo cy’amateka cyiswe ‘Free Indeed Worship Experience’, kizaba tariki ya 05 Ukwakira 2025 mu ihema rya Camp Kigali guhera saa Kumi z’amanywa gisozwe saa Mbili za nijoro.
EL-ROI ( The God who sees-Imana Ireba) ni indirimbo y’amashusho ibimburiye izindi nyinshi iri tsinda ryo kuramya ritegura gushyira hanze nyuma y’igihe kirekire bakoresha indirimbo z’amajwi gusa (audio). Indirimbo nshya ikubiyemo ubutumwa bwo gusingiza izina ry’Imana n’imbaraga zayo.
Korali ya Ichthus Gloria imaze imyaka irenga 25 ivuga ubutumwa ariko ntabwo ryakunze kumenyekana cyane nk’ayandi matsinda akorera muri ADEPR Nyarugenge kubera umwihariko waryo wo gukora muri serivisi mpuzamahanga, ahakoreshwa cyane indimi z’amahanga. By’ umwihariko Ichthus Gloria yari imenyerewe cyane mu ivugabutumwa ryo mu bigo by’amashuri yisumbuye na za Kaminuza.
Indirimbo zo hanze…
“Transcendental” - Iniko
“Under Pressure” - Rudeboy
“Never Let Go” - Offset & John Legend
“Dance with Me” - Ciara ft. Tyga
“Pay Me” - ODUMODUBLVCK, Stormzy, Zlatan
“Gasoline” - Halsey
“Stargazing” - Kid Cudi
“Casanova” - Mr. Eazi



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!