“iYEE” - Mr. Kagame
Ni indirimbo nshya ya Mr. Kagame. Aba avuga umukobwa wamubereye iyobera kuko atijandika mu bikorwa byo kwiyandarika, ariko na none kumenya imiterere ye bikaba bigorana cyane, kubera kamere ye iruhanya kuko adakunda kwisanzura ku basore.
“Maaso” - Element Eleéeh
Ni indirimbo nshya ya Element Eleéeh. Aba aririmba agaragaza umukobwa udasanzwe waje mu buzima bw’umusore, agatangira kubuhindura mu buryo butandukanye n’ubwa mbere. Element yishyira mu mwanya w’umusore, usezeranya umukobwa kuzamukunda nta buryarya n’ubuhemu.
Komeza -Big Dom
Big Dom uri mu bahanzi bamenyekanye cyane mu myaka yo hambere, yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ’Komeza’.
Mu 2005 nibwo Big Dom yasohoye indirimbo ye ya mbere yise ‘Igishwi’. Yakoze kandi izindi zamenyekanye nka ’Ange Orange’.
Nyuma yo kwamamara, Big Dom yaje kwimukira i Burayi aho asigaye atuye mu Bufaransa mu myaka 15 ishize ndetse ubu arubatse akaba afite umwana umwe yabyaranye n’umukunzi we ukomoka muri Israel.
“Dizaya” - YewëeH
YewëeH ukomatanya umuziki no gutunganya indirimbo, yashyize hanze inshya yise ‘Dizaya’. Ni we wayikoreye afatanyije na Peace Kala na Bob Pro; mu gihe amashusho yakozwe na Gad. Iyi ndirimbo yanditswe na YewëeH, Magna Romeo, Mozzy na Peace Kala. Umukobwa wifashishijwe mu mashusho yitwa Ivy.
“Loook at You” - Nel Ngabo & Platini
Ni indirimbo nshya ya Nel Ngabo na Platini. Aba bahanzi baba bashimagiza umukobwa ufite ubwiza budasanzwe, bakavuga ko asa na Malayika. Iyi ndirimbo ni imwe mu zigize album aba bombi bahuriyeho bise “Vibranium”.
“No Love” - Jay C Ambassador ft. Green P
Ni indirimbo nshya yahuriyemo abahanzi Jay C Ambassador na Green P bagaragaza ko kuri ubu nta rukundo rwa nyarwo rukibaho, ahubwo benshi barwerekana iyo umuntu yitabye Imana. ‘No Love’ ni indirimbo ibaza ibibazo bikomeye kandi ikabisubiza mu buryo bw’umuziki. Ibaza niba koko ugikunda nk’uko ubivuga cyangwa niba urukundo “rwacu rwarasimbuwe n’inyungu no kwikunda”.
“Tired” - Melissa Nyarwaya
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Melissa Nyarwaya uri mu bakobwa bari kuzamuka muri iki gihe. Aba aririmba yishyize mu mwanya w’umukobwa uri kwinginga umusore amubwira ko adashaka kumuhomba na gato.
“Vuba” - B-Threy
Ni indirimbo nshya ya B-Threy. Uyu muhanzi aba aririmba agaragaza ko iyo umuntu akora cyane, bidatinda ahubwo bigera aho bigakunda ibyo yifuza akabigeraho.
“Uko Nageze i Kigali” - Arnaud Gray ft. Ish Kevin
Ni indirimbo aba bahanzi baba baririmba bavuga umusore wavuye iwabo, akajya i Kigali ariko yahagera intego yamujyanye akayivaho nyuma yo kuba umuhanzi no kwiruka mu bakobwa.
“Ndabaga” - Milly Umutoni
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Milly Umutoni uri mu bakobwa bari kuzamuka muri iki gihe. Aba aririmba yisanishije na Ndabaga uzwi mu mateka nk’umukobwa wamenyekanye ku gikorwa cy’ubutwari budasanzwe yagize cyo gucungura se ku rugamba. Iki gikorwa ubusanzwe cyakorwaga n’ab’igitsina gabo gusa.
“Mon Bébé” - Jowest
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Jowest uri mu baririmbyi bakundirwa ubuhanga mu kuririmba. Aba aririmba yishyize mu mwanya w’umusore uri kwizeza umukobwa ko ariwe yahisemo kandi ari amahitamo atari azagira yicuza.
“Treasure” - Logan Joe
Ni indirimbo nshya ya Logan Joe. Uyu muhanzi aba aririmba yishyize mu mwanya w’umusore, ugaragaza umukobwa nk’umutungo afite mu buzima bwe bwa buri munsi.
Ibihe-Rodrigue Mbashi
Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo kwibutsa abantu kudacogora mu gusenga ndetse no gukunda ibyo bihe byo gusenga ariko kandi ikanibutsa umumaro wa byo.
Yubakiye ku ijambo riboneka muri Bibiliya 1 Abatesalonike 5:17 hagira hati “Musenge ubudasiba”.
Uyu muhanzi usanzwe asengera mu Itorero rya Assembly of God Nyamirambo, ushyize hanze indirimbo ye ya mbere yabwiye IGIHE ko ari wo muhamagaro yahamagariwe wo kuvuga ubutumwa bwiza nk’abizera.
Yijeje ko agiye gushyira hanze izindi ndirimbo nyinshi zo kuramya no guhimbaza Imana kuko yifuza gukomeza kuvuga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.
Indirimbo zo hanze…
“If I Was President” - Wyclef Jean
“Berghain” - ROSALÍA
“The Way I Love You” - Jorja Smith
“Amajoro” - Izere
“Shimwa Mana” - Fernando Ayee
“KO” - NLE The Great
“Worry” - Yemi Alade, Fave
“Bet It All” - Rotimi
“Back to Me” - SZN4
“Man In The Mirror” - Dave East, Big Sean & Bun B
“No Smoke” - DDG, Gunna



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!