00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo nshya za Weekend: Mr. Kagame, Papa Cyangwe na Gentil Misigaro mu bakoze mu nganzo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 September 2025 saa 12:48
Yasuwe :

Abakurikira IGIHE umunsi ku wundi bamaze kumenyera ko mu mpera z’icyumweru, bagezwaho indirimbo nshya zagiye hanze yaba iz’abahanzi bagezweho mu gihugu n’abandi bakizamuka baririmba umuziki usanzwe n’uwo guhimbaza Imana.

Uretse mu Rwanda, twambuka n’imbibi z’igihugu tukajya hanze yacyo yaba muri Afurika no hakurya yayo. Indirimbo dushyira kuri uru rutonde ni izo tuba twabashije kubona twifashishije urubuga rwa YouTube.

Mr. Kagame - ‘Inamana’

Inamana ni indirimbo nshya Mr. Kagame aheruka gushyira hanze. Ni imwe mu zo yakoreye muri Kenya, aho yari amaze iminsi ari gutunganyiriza album ebyiri yitegura gushyira hanze.

Young Sai Ft. Racine - ‘Iturize’

Iturize ni indirimbo nshya y’abahanzi Young Sai na Racine. Bayigaragazamo ko barenze urwego rwo kumva amabwire, ahubwo bahisemo gukora cyane aho kwita ku bantu.

Ni indirimbo y’umuntu uri kwiremamo icyizere kuko abanzi be ntacyo bamutwara. Yakorewe muri Rhymes Records iri Kicukiro.

Phil Emon ft. Nel Ngabo - ‘Delicious’

Delicious ni indirimbo nshya y’umuhanzi Phil Emon uri mu bakizamuka. Yayihuriyemo na Nel Ngabo uri mu bahanzi bamaze kwigwizaho umubare munini w’abakunzi kuva mu 2019.

Papa Cyangwe ft. Bruce The 1st & Bulldogg - ‘Ntibatubona’

Ntibatubona ni indirimbo nshya yahuriyemo Papa Cyangwe, Bruce The 1st na Bulldogg.

Muhorateta - ‘Urungano’

Urungano ni indirimbo nshya y’umuhanzi Muhoteta uri mu bari kuzamuka. Uyu ni umwe mu bo kwitega bafite impano itangaje. Iyi ndirimbo yifashishwa mu gusezera ku mugeni.

Laser Beat Feat. Rwabugiri Z’bra & Candymoon Supplier - ‘Ubumenyi’

Ubumenyi ni indirimbo nshya ya Laser Beat yakoranye na Rwabugiri Z’bra na Candymoon Supplier. Producer Laser Beat yabwiye IGIHE ko bayikoze bashaka guhuza umuziki ugezweho n’uwa Kinyarwanda.

Lamah - ‘Kadabra’

Lamah uri mu bahanzi bari kuzamuka neza nawe yakoze mu nganzo akora indirimbo Kadabra. Aha aririmba agaragaza uko abantu bamwe bahisemo gutera umugongo kwinginga abakobwa.

Gaby Kamanzi - ‘Halleluyah’

Halleluyah ni indirimbo y’umuhanzi Gaby Kamanzi. Aba aririmba agaragaza ubwiza bw’Imana no kuyishima mu buzima bwa buri munsi. Yayikoze nyuma y’igihe cyari gishize nta ndirimbo nshya akora.

Gentil Misigaro - ‘Antsindira Intambara (Sinzatinya)’

Antsindira Intambara ni indirimbo ya Gentil Misigaro wari umaze imyaka ine atabarizwa mu bikorwa by’umuziki. Yongeye kuwusubukura ahita anateguza album ye ya kabiri.

Iyi ndirimbo ibimburiye izindi zigera 10 zigize album ya kabiri Gentil Misigaro avuga ko amaze igihe akoraho ndetse akaba yitegura kuzisohorana n’amashusho yazo mu minsi iri imbere.

Divine Muntu - Hozanna

Hozanna ni indirimbo y’umuramyi Divine Nyinawumuntu ukoresha amazina ya Divine Muntu. Yayisohoye biturutse ku mashimwe akomeye Imana yashyize ku mutima we mu bihe bitandukanye.

Divine Muntu yatangiye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu 2023, akaba abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Trinity for Support.

Indirimbo zo hanze…

Doja Cat - ‘Gorgeous’

Sheebah - ‘Wesibadde’

Victony with Olamide - ‘Skido’

Rita Ora - ‘All Natural’

Faouzia - ‘Peace and Violance’

Mariah Carey ft. Anderson .Paak - ‘Play This Song’

Justin Bieber - ‘Speed Demon’

Khalid - ‘Out of Body’


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages