Ni indirimbo nshya zasohotse muri iki cyumweru cya nyuma cy’uku kwezi ukaba umwanya w’ urubuga rwa buri muhanzi wese ufite impano.
Kuri iyi nshuro abahanzi bakoze mu nganzo bagatanga ibihangano bishya barimo, Bob Pro watangiye gushyira hanze indirimbo zikubiye kuri album ye ya mbere, Yago , Riderman , Papa Cyangwe , Nel Ngabo wamuritse album ya gatatu n’abandi.
‘For Life’ - Bob Pro, Afrique na Okkama
Bob Pro wamenyekanye mu Rwanda nk’utunganya amajwi y’indirimbo yatangiye guha abakunzi ba muzika zimwe mu ndirimbo zikubiye kuri album ye ya mbere yise ‘Ni Neza’ ahereye kuyo yahurijemo Okkama na Afrique.
Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Niz Beatz isozwa na Bob Pro mu buryo bw’amajwi mu gihe ahamusho yayo yakozwe na Fayzo Pro afatanyije na AB Godwin ,Sanib na Director C.
‘Your Love’ - Dj Paulin , Drama-T na Juno Kizigenza
Umwe mu ba DJ bafite izina rikomeye mu ruganda rw’imyidagaduro mu Burundi DJ Paulin yahurije hamwe Drama-T na Juno Kizigenza mu ndirimbo yise ‘Your Love’.
Iyi ndirimbo igaruka ku musore wanyuzwe n’urukundo rushya yatunganyijwe na Santana Sauce isozwa na Bob Pro mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yakozwe na John Elarts.
‘True Love’ – Yago
Nyarwaya Innocent [Yago] yikojeje mu nganzo agarukana igihangano yise ‘True Love’ mu rwego rwo gufasha abakunzi b’umuziki gusoza ukwezi kwa Gicurasi ndetse n’abakundana urukundo ruzira uburyarya.
Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Fanta umusore ugezweho muri iki gihe mubatunganya amajwi y’indirimbo mu gihe amashusho yayo yakozwe na Gad.
‘Babasore’ - Nel Ngabo na P-Fla
Nel Ngabo yahaye abakunzi ba muzika album ya gatatu yise ‘Life, Love & Light’ bivuze “Ubuzima, Urukundo n’Urumuri” yahurijeho abahanzi batandukanye barimo P Fla, Sintex na Ruti Joel.
Iyi album yakorewe muri Kina Music iriho indirimbo 11, ije isanga izindi ebyiri uyu musore yakoze zirimo ‘Ingabo’ yo mu 2020 ndetse na ‘‘RNB 360’’ yashyize hanze ku wa 21 Ukuboza 2021.
Ushaka kumva album yose ya Nel Ngabo wanyura hano https://www.youtube.com/watch?v=knP3TvXqbzo
‘Nta Busutwa’ – Riderman
Riderman yamurikiye abakunzi b’injyana ya HipHop indirimbo yise ‘ Nta busutwa’ iri kuri Album yise ‘Beastifie’.
Ni indirimbo uyu muraperi arapa akomoza ku nshuro ebyiri yigeze guhabwa uburozi Imana igakinga ukuboko ntibumuhitane.
Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe n’aba Producer barimo Logic Hit it, Evydecks na Bob Pro mu gihe amashusho yayo yakozwe n’abarimo Bombastic na Muhire Visuals.
‘Uwo Mwana’ - Clarisse Karasira
Binyuze mu ndirimbo Clarisse Karasira yatanze ihumure ku babyeyi baterwa inda nyuma bakazikuramo cyangwa umwana akazakura batamwiyumvamo kubera ibibazo bagize birimo kwihakanwa n’abazibateye bikaba byagira ingaruka mu mikurire ye n’ubuzima bw’umwana.
Uyu muhanzikazi n’umugabo we Ifashabayo Dejoie basanzwe bafite ikigega kigamije gufasha abana b’abahanga ariko bafite ubushobozi buke butuma batiga neza, baba baragize ibibazo bifite aho bahuriye n’ibyo yaririmbye muri iyi ndirimbo nshya.
Iki kigega cyiswe Dejoie Africa Education Fund (DAEF) kuri ubu gifasha abana 10 biga mu mashuri yisumbuye, barimo n’abiga hanze y’u Rwanda.
Iyi ndirimbo nshya ya Clarisse Karasira yatunganyijwe na Jimmy Pro mu buryo bw’amajwi amushusho yayo yakozwe na Ibra.
‘Putita’ - Babou Tight King na Kevin Kade
Umubyinnyi w’indirimbo zigezweho akaba n’umuririmbyi Babou Tight King yisunze Kevin Kade bakorana indirimbo bayita ‘Putita’.
Iyi ndirimbo iri kuri album yise ‘Tight King’ yatunganyijwe na Ayo Rush mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yakozwe na Director Banks afatanyije n’abarimo Dir Sanib na Da West.
‘Donne-moi ta main’ - Maurix Baru
Umuhanzi akaba na Producer, Maurix Baru yashyize ahagaragara indirimbo yise ‘Donnez-moi ta main’ atangaza ko habuze gato ngo abantu bayimwibe bitewe n’uburyo aba Producer bayikoranyeho, bagiye bamusiragiza kenshi bigera naho uwakoze amashusho amubeshya ko yayabuze ahubwo yashakaga kumutinza.
Maurix Baru iyi ndirimbo yayihimbiye abakundana by’ukuri, cyane cyane umusore witegura gutera ivi asaba umukobwa kumubera umugore.
‘Wajyagahe’ - Papa Cyangwe na Jumpy Boyz
Papa Cyangwe yahuje imbaraga na Jumpy Boyz bakorana indirimbo bise ‘Wajyagahe’ baririmba babaza umukobwa icyatumye asiga umukunzi we kandi mu byukuri ntacyo yari yarabuze.
Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Hurbert Beatz mu gihe amashusho yayo yakozwe na SE7 Maestro.
‘Tembera Kirehe’ - Senderi Hit
Eric Senderi umaze imyaka irenga 20 mu muziki yazirikanye abatuye mu karere ka Kirehe binyuze mu ndirimbo yise ‘Tembera Kirehe’, yumvikanisha iterambere aka karere kagezeho asaba abahakomoka gufatanya n’ubuyobozi mu gukomeza inzira y’iterambere.
‘Roho w’Imana’ - Josh Ishimwe
Josh Ishimwe ku bufatanye na Moriox Media yasubiyemo indirimbo ‘Roho w’Imana’ ya Padiri Fabien Hagenimana ayikora mu njyana gakondo.
Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Boris afatanyije n’abarimo Peace Marara na Credo Santos mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yakozwe n’abarimo Musinga, Cyusa, Chrispen na Kayitare.
‘Ibirenze’ - Prince Salomon
Prince Salomon yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Ibirenze’ iri mu zigize album ye ya mbere yise ‘True Love’ yahurijeho abahanzi barimo Davis D, Kevin Kade na Khalfan Govinda.
Iyi ndirimbo yabimburiye izindi yatunganyijwe na Iyzo Pro afatanyije na Niko Yee mu gihe amashusho yayo yakozwe na Sammy Switch.
Iyi Album y’indirimbo 10 yatunganyijwe n’aba Producer batandukanye barimo Ayo Rush, Niko Yee, Padu Beat, Real Beat, Knox Beat isozawa na Bob Pro na Iyzo Pro.
‘Warahabaye’ - Arsene Tuyi na Manzi Frank
Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Tuyiringire Arsène usengera mu Itorero rya Evangelical Restoration Church (ERC) mbere y’uko akora igitaramo yise ‘Ishyanga Rihiriwe Live Concert’ yabanje guha abakunzi b’umuziki indirimbo yise ‘Warahabaye’ yahuriyemo na Manzi Frank amajwi yayo yakozwe na Arnaud Gasige.
‘Hashye (Remix)’ - Cedro - ft B-Threy, Racine, RassKing, M Benko na Fifi Raya
Cedro yahurije hamwe abaraperi batanu basubiranamo indirimbo ‘ Hashye’ itunganyijwe na Producer wiyita Umuhungu isozwa na Kina Beat mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yakozwe na Gaposho afatanyije n’abarimo Ell Kojo na Punisher.
‘Kinyonge’ – V – Pla
Vincent na Planet bagize itsinda V – Pla bamurikiye abakunzi b’umuziki indirimbo yabo ya gatanu bahuriyeho nk’itsinda.
Iyi ndirimbo amajwi yayo yatunganyijwe na Bruno Pro, amashusho atunganywa n’abarimo Niyo’o Radji ,Onesme, Jaguar na P Onika Swess usigaye ari mujyanama wabo.
‘Your Body’ - Suka Ntima
Umuhanzi Suka Ntima yamurikiye abakunzi ba muzika indirimbo nshya yise ‘Your Body’ yatunganyijwe na Didier Touch asozwa na Pieter Equus mu buryo bw’amajwi amashusho yayo akorwa na Marabout.
‘Yanyuzeho’ - Richard Zebedeyo
Umuririmbyi Richard Zebedeyo yasubiyemo indirimbo ya Bosco Nshuti yise ‘Yanyuzeho’ itunganywa na Arnaud Gasige mu gihe amashusho yayo yakozwe na Ceish afatanyije na Kadaffi Pro.
‘Mbashisha’ - Jehovah-Shalom choir ADEPR-TUMBA(Cyarwa)
Chorale Shalom yamurikiye abakunzi ba muzika yo kuramya no guhimbaza Imana, indirimbo yabo ya kane ikorewe amashusho.
Ni indirimbo bise ‘Mbashisha’ ije iherekejwe n’ijambo ry’Imana ryanditse mu Imigani 119:11 handitse hati “Nabikiye ijambo ryawe mumutima wanjye, kugira ngo ntagucumuraho.”
‘Uwiteka ni igihome cyanjye’- Rohi Choir
Chorale Rohi yamurikiye abakunzi ba muzika yo kuramya no guhimbaza Imana indirimbo ibasaba kwiringira Uwiteka igihe cyose.
Ni indirimbo baherutse kuririmba mu giterane cy’ivugabutumwa kuri ADEPR Itorero rya Bigogwe ku wa 21 Gicurasi 2023.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!