00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo nshya zagufasha kuryoherwa na Weekend

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 10 June 2023 saa 12:17
Yasuwe :

Nk’uko bisanzwe bigenda mu mpera za buri Cyumweru, IGIHE ibagezaho urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n’abakizamuka.

Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’icyumweru.

Kuri iyi nshuro abahanzi bakoze mu nganzo bagatanga ibihangano bishya barimo Bwiza , Israel Mbonyi, Deny Nyituriki, Symphony Band, Jowest, Logan Joe, Mukadaf, The Bless Kiriko n’abandi.

Bebe – Symphony

Abasore bagize itsinda rya Symphony Band nyuma y’amezi umunani bakoze indirimbo bise ‘Sober’, bagarukanye inshya bise ‘Bebe’.

Amajwi yayo yatunganyijwe na The Major asozwa na Bob Pro mu gihe amashusho yayo yakozwe na Omario.

Bajou – Jowest

Jowest ubarizwa muri I.T Entertainment akaba umwe mu basore bagezweho mu Rwanda, akomeje gusangiza abakunzi ba muzika indirimbo zigize E.P (Extended Play) yise ‘Uzanyibuke’.

Iyi ndirimbo nshya yise ‘Bajou’ yatunganyijwe n’abasore babiri bagezweho muri muzika nyarwanda Tell Them na The Winner , amashusho yayo yakozwe na Did Ced Filmz.

Do Me - Bwiza

Bwiza ubarizwa muri KIKAC Music, aheruka gushyira hanze indirimbo ya gatatu mu zigize album agiye gushyira hanze.

Iyi ndirimbo Bwiza yise “Do Me”, ije ikurikira iyo yahuriyemo na Juno Kizigenza bise “Soja” ndetse na “Pain Killer’’. Iriho ubutumwa bw’urukundo ariko irabyinitse kurusha izindi zayibanjirije.

Album y’uyu muhanzikazi iriho izi ndirimbo azayimurikira mu gitaramo kinini ateganya mu Ukwakira 2023.

LaLa - Kirikou Akili X Chriss Eazy

Ni indirimbo yahuriyemo abahanzi Kirikou Akili wo mu Burundi na Chriss Eazy uri mu bahanzi bahagaze neza mu Rwanda. Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Prince Kiiz.

Amashusho yayo ntabwo arajya hanze ariko amajwi yo yamaze gusakara ku mbuga zitandukanye.

Takata - Lous and The Yakuza

Marie Pierra Kakoma [Lous and the Yakuza], Umunyarwandakazi uba i Bruxelles mu Bubiligi yakoranye na sosiyete ya Vevo France bakora indirimbo yise ‘Takata’.

Iyi ndirimbo ni imwe mu zigize album yise "IOTA", amashusho yayo yayobowe na Jim Wilmot.

Uyu mukobwa ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umuraperi akaba n’umurika imideli.

Avuka kuri se wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na nyina w’Umunyarwandakazi.

Mu 2022 Lous and the Yakuza yasinyanye amasezerano y’imikoranire na Roc Nation ya Jay-Z.

Paris – Logan Joe

Nyuma y’amezi umunani amuritse EP (Extended Play) yise ‘Kibonumwe’ yagarukanye indirimbo ya kabiri yise Paris.

Amajwi y’iyi ndirimbo nshya yakozwe na Producer Zed asozwa na Bob Pro amashusho yayo akorwa na Chico Berry afatanyije n’abarimo Sahib na Possible.

For Love- Ic Mello

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Ishimwe Claude ukoresha amazina y’ubuhanzi ya IC Mello.

Ni indirimbo ye ya kane ije ikurikira izindi nka “Kora Jeste”, “Inarillah”, “Modulation” na “Akamelodie”.

Yabwiye IGIHE ko yayihimbye ashaka kuvuga inkuru y’umusore wihebeye umukobwa ariko akagira ubwoba, ati “Nifashishije inkuru y’umusore wakunze umwana w’umukire ariko akagira ubwoba ko nakomeza bazamufunga.’’

IC Mello yatangiye umuziki mu 2017.

Like Single – Oxygen

Oxygen arakataje mu rugendo rwa muzika amazemo umwaka umwe yamuritse indirimbo ya gatatu yise ‘Like Single’ igaruka ku mukobwa utanyurwa n’uko umukunzi we amufata bituma yumva ntaho ataniye nutagira umukinzi.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Tell Dhem, amashusho akorwa na Dir. Kent Rwibutso.

Za hene – Mukadaff

Mukadaff wari umaze igihe atagaragara mu bikorwa bya muzika yagarukanye indirimbo yise ‘Za hene’ avugamo uburyo abantu bamwe bibeshye ko yabuze amikoro akava mu muziki.

Uyu muraperi avuga ko abantu bamwe bamukundaga kubera ko agezweho amaze kubura telefone ye ntiyongeye gusona, bamureba nk’icyo imbwa ihaze.

Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Trackslayer amashusho yayo akorwa na Lensy Newface afatanyije n’abarim Robert na Dir Lensy Newfac.

Tombola - The Bless Kiroko

The Bless yagarukanye indirimbo nshya yise ‘Tombola’ igaruka ku musore wanyuzwe n’ubwiza bw’umukobwa kuburyo ku mwegukana byaba bimeze nko gutsinda muri tombola.
Iyi ndirimbo amajwi yayo yatunganyijwe na Marous Classic.

Nzagaruka -Fit Boy

Fit Boy yamurikiye abakunzi b’umuziki nyarwanda indirimbo yise ‘Nzagaruka’ yanditswe na Yvanny Mpano.

Iyi ndirimbo amajwi yayo yakozwe na Odilo amashusho yayo yakozwe na Onesme.

Hunga - Big Zed

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Big Zed usanzwe ari umuraperi. Uyu muhanzi asanzwe ari umwe mu bakizamuka bari kwitwara neza, n’ubwo inyenyeri ye itarashashagirana neza.

Big Zed ni umwe mu bahanzi babarizwa muri The Beam Big Entertainment ya Lasebeat.

Mwana wanjye - Justin Mugisha

Mugisha Justin yikojeje mu nganzo agarukana indirimo isaba abana kumvira ibyo ababyeyi babo babasaba niba bashaka umugisha.

Iyi ndirimbo amajwi yayo yatunganyirijwe muri 3Blessings studio akorwa na Leon Touch Prod, mu gihe amashusho yayo yakozwe na Prince Layer.

Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

Nk’umusirikare- Israel Mbonyi

Israel Mbonyi werekeje ku Mugabane w’u Burayi aho afite ibitaramo bitandukanye, aheruka gusangiza abakunzi be indirimbo yitiriye album nshya ’Nk’umusirikare’.

Ni indirimbo aherutse gufatira amajwi n’amashusho mu gitaramo yakoreye i Rusororo mu ‘Intare Arena’.

Izina ry’iyi album ye yarihawe n’abafana ubwo yari muri iki gitaramo.

Muze Dusingize Imana - Denys Nyituriki

Denys Nyituriki yamurikiye abakunzi ba muzika yo kuramya no guhimbaza Imana imwe mu ndirimbo zigize album ye ya mbere yise “Inshuti”.

Iyi ndirimbo yanditswe n’umubyeyi we Theogene Nyituriki bayise ‘Muze dusingize Imana’ amajwi yayo yatunganyirijwe muri studio ya Denys art studio akorwa na Denys Nyituriki amashusho yafashwe anatunganywa na Alviz Organ,Proust na Libens.

Iyi ndirimbo yumvikanamo amajwi ya Benedictus, Julien, Clement, Emile,Christine, Arlene, Delphine (Dederi) na Vestine (Teteri).

Ruhengeri uri ingeri - Yahimbiwe Diyosezi ya Ruhengeri

Diyosezi ya Ruhengeri yatangijwe na Papa Yohani XXIII yashyize hanze indirimbo igaragaza ibigwi byayo.

Ni indirimbo igaruka ku byaranze abashumba batanu bayoboye Diyosezi ya Ruhengeri kugeza kuri Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana.

Ni indirimbo igaruka ku mazina y’amaparuwasi n’ibiyaranga, Ikavuga ibigwi by’abasaseridoti n’uruhare rw’abalayiki bari mu matsinda atandukanye n’imiryango y’abasenga.

Iyi ndirimbo yanditswe na Nizeyimana Phocas amashusho yafashwe na Aime Pride mu gihe amajwi yakozwe na Emmy Pro. abatunganyije indirimbo bahuriye muri Universal Record.

Diyosezi ya Ruhengeri yashinzwe tariki ya 20 Ukuboza 1960 na Mutagatifu Papa Yohani XXIII. Ifite amaparuwasi 16.

Diyosezi ya Ruhengeri yakoze yubile y’imyaka 50 , ubu iri mu cyerekezo cy’imyaka 2035, ndetse ikaba iri mu myiteguro yo gushinga Paruwasi ya Musanze, Nyamugali na Karuganda.

Halleluia - Boanerges Gospel Group

Boanerges Gospel Group itsinda ry’abaririmbyi rikorera umurimo w’Imana muri Bethesda Holy Church bamuritse indirimbo nshya bise ‘Halleluia’ isaba abantu kuguma kuri Yesu.
Iyi ndirimbo amashusho yayo yakozwe na BJC.

Hallelujah – Richard Zebedayo na Alice

Richard Zebedeyo na Alice bahuje amajwi yabo basubiramo indirimbo ya Redemption Voice ‘Hallelujah’.

Iyi ndirimbo amajwi yayo yakozwe na Pacifique Manishimwe.

Uko Yandyoheye -Jonathan Nish

Nishimwe Jonathan umaze igihe gito atangiye muzika yo kuramya no guhimbaza Imana yakoze mu ganzo akora indirimbo igaruka ku buryohe bw’umuntu uri muri Yesu Kristo.
Nishimwe ni umusore usengera mu Itorero rya ADEPR akaba n’umuririmbyi muri Ntora Worship Team iyoborwa na Papi Clever.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages