00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo Shakira acyuriramo Gerard Piqué yashyizwe muri Guinness World Records

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 12 March 2023 saa 04:23
Yasuwe :

Indirimbo umuhanzikazi Shakira Isabel Mebarak Ripoll yaririmbye acyurira uwahoze ari umugabo we, Gerard Piqué, yaciye agahigo k’indirimbo yarebwe cyane mu gihe gito, yandikwa muri ’Guinness World Records.’

Iyi ni ndirimbo yise ’BZRP Music Sessions Vol. 53’ yayikoranye n’umunya-Argentine Bizarrap, umu Dj akaba anatunganya amajwi y’indirimbo.

Ni indirimbo Shakira yashyize hanze muri Mutarama 2023, yumvikanamo amagambo yaririmbyemo acyurira uwahoze ari umugabo we Gerard Piqué bamaranye imyaka 11, bakaza gutandukana nyuma yo gutahura ko yamucaga inyuma n’umukobwa ukiri muto.

Iyi ndirimbo yaje gushyirwa muri Guinness World Records, nyuma yo guca agahigo ko kuba indirimbo ya mbere yo muri Amerika y’Epfo irebwe cyane kuri YouTube n’abantu miliyoni 63 mu masaha make, ndetse ikaba yararebwe n’abantu miliyoni 100 mu buryo bwihuse.

Kuri Spotify yujuje abarenga miliyoni 14 n’ibihumbi 300 mu masaha 24 yamaze ishyizweho, mu cyumweru kimwe yuzuza abarenga miliyoni 80 n’ibihumbi 600, ibintu bitigeze bikorwa n’indi ndirimbo y’injyana ya Latin.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages