00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo The Ben na Bruce Melodie bakoranye ishobora ’kugenda mahera’ (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 July 2026 saa 11:45
Yasuwe :

Umunyarwanda yaravuze ngo "Urwishe ya nka ruracyayirimo." Ku nshuro ya kabiri, The Ben na Bruce Melodie bongeye gutangira umushinga wo gukorana indirimbo, ariko na wo kugeza ubu na yo ishobora kuzaba nka ya mahembe y’itungo ririnda urugo yanze kumera.

Amakuru IGIHE ifite ahamya ko aba bahanzi baherutse guhurira muri studio nyuma y’igitekerezo cyo kongera gukorana indirimbo, ndetse ko Coach Gael yari yemeye kwishyura amafaranga yose yari gukenerwa kugira ngo uwo mushinga ushyirwe mu bikorwa.

Iyo ndirimbo yari yatangiye gukorwa na Madebeats, ariko nubwo ibikorwa byari byaratangiye, kugeza ubu iracyari umushinga utarangiye.

Igitekerezo cyo kongera gukorana cyari cyatanzwe na Jose Chameleone ubwo The Ben na Bruce Melodie bahuriraga mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguraga ibitaramo bya Summer Country Tour.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, The Ben yemeje ko uwo mushinga bawutangiye, ariko agaragaza ko uburyo batandukaniye mu myandikire y’indirimbo ari bwo bwatumye utinda kurangira.

Ati “Hari igihe izaza. Ikintu abantu bagomba kumenya ni uko gukorana na Bruce Melodie bizakunda, nubwo bizagorana. Ntabwo twandika ibintu kimwe, bityo bisaba umwanya wo kwita ku tuntu tumwe na tumwe. Icyo nzi ni uko nibiramuka bibayeho, izaba ari indirimbo nziza cyane.”

The Ben yavuze ko ikibazo nyamukuru kibangamira uwo mushinga ari ukutumvikana ku magambo agize indirimbo.

Ati “Ikimbangamira ni imyandikire. Nshobora kuvuga ijambo Bruce Melodie akavuga ati ‘dushyiremo iri’, ntitubyumvikaneho, tukavuga ngo reka tubanze tujye kunywa amazi, hanyuma tugataha.”

Si ubwa mbere umushinga wo gukorana indirimbo hagati ya The Ben na Bruce Melodie upfubye. No mu 2017, ubwo The Ben yagarukaga gutura mu Rwanda, Bruce Melodie yari yifuje ko bakorana indirimbo, ariko uwo mushinga na wo ntiwigeze ugera ku musozo.

Ukudindira kw’iyi ndirimbo kwigeze guteza umwuka mubi hagati y’aba bahanzi, nubwo mu minsi ishize bongeye kugaragaza ko umubano wabo umeze neza, bahurira ku rubyiniro mu bitaramo bitandukanye.

Jose Chameleone wari wasabye iyi ndirimbo yahise akorana na The Ben iyabo yo ikaba yaramaze kurangira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages