00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo y’Umunyarwanda Elvin Cena iyoboye kuri Billboard

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 6 May 2026 saa 07:11
Yasuwe :

Indirimbo ‘Let Me Be’ y’Umunyarwanda Elvin Cena, uri mu bari gutanga icyizere mu muziki, yaciye agahigo iyobora urutonde rw’indirimbo 50 zo mu njyana ya Afrobeat zumvwa cyane ku rubuga rwa Billboard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu muhanzi ubu ari kubarizwa i Burayi mu Bufaransa aho yiga. Iyi ndirimbo ye yaciye ibintu no ku zindi mbuga zirimo YouTube. Ikindi, yatunganyijwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI).

Kubera ko atashakaga kumenyekana nk’uwifashisha AI mu muziki, yari yahinduye izina ubwo yayisohoraga.

Yari yiyise The Second Voice ari na ryo zina rikigaragaraho nubwo yaje kongeraho n’iri risanzwe rye.

Yabanje kuyishyira ku yindi shene ya YouTube nshya abonye itangiye gukundwa cyane ahita ayishyira kuri shene ye yari asanzwe akoresha.

Ni ubwa mbere indirimbo yakozwe hifashishijwe AI igiye ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde rukomeye rwa Billboard.

Elvin Cena, w’imyaka 21 y’amavuko, yakoze umuziki kuva mu 2020 akaba yari aratarabona aho amenera mu ruganda rwa muzika ariko ‘Let Me Be’ imugira umunyabigwi.

Iyi ndirimbo ye ikurikiwe n’iyitwa ‘Chanel’, yari iri ku mwanya wa mbere ariko ikaba yahise ijya ku mwanya wa kabiri. Ni y’umuhanzi Tyla unafite indirimbo ye izwi nka ‘Water’ ku mwanya wa gatatu.

Ku mwanya wa kane haza ‘Shake It To The Max (Fly) y’abahanzi Moliy, Slient Addy, Skillibeng na Shenseea wo muri Jamaica. ‘Worship’ ya Asake ni yo ya gatanu.

‘I Am’ ya Omah Lay iri ku mwanya wa gatandatu mu gihe ‘Jogodo’ ya Wizkid na Asake iyikurikira. Kidd Carder na Mavo bafite iyitwa ‘Big Bum Bum’ iri ku mwanya wa munani ikurikiwe na ‘Big Daddy’ ya Tems. Icumi za mbere zisozwa na ‘Fine Ting’ ya Fola.

Izi ndirimbo ni zo za mbere ziri kumvwa cyane muri iki cyumweru kugeza ku wa 9 Gicurasi 2026. Biteganyijwe ko Billboard izahita ishyira hanze izindi mu cyumweru gikurikiyeho.

Indirimbo ‘Let Me Be’ ikomeje kugira Umunyarwanda Elvin Cena ikimenyabose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages