Mu mashusho aheruka gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga za White House, hagaragaramo abantu batandukanye bafashwe n’Urwego rushinzwe Umutekano w’imbere mu gihugu muri Amerika (DHS), harimo abambikwa amapingu, aho humvikanamo indirimbo ya Sabrina Carpenter yitwa “Juno”.
Muri aya mashusho humvikanamo amagambo aririmbwamo avuga ngo “have you ever tried this one?” cyangwa mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo “Wigeze ugerageza ubu buryo?’’, yakoreshejwe mu buryo bwo gutera urwenya ku buryo abo bafashwe babaga bameze ubwo bafatwaga.
Sabrina we ubwo yaririmbaga aya magambo mu bitaramo bye yari yise ‘Short n’ Sweet Tour’, yerekanaga uburyo butandukanye bwo guteramo akabariro(Sex Positions).
Sabrina Carpenter si we muhanzi wenyine hifashishijwe indirimbo ye muri ubu buryo, kuko indirimbo ya Olivia Rodrigo yise “All-American Bitch” nayo iheruka gukoreshwa na DHS mu kwamamaza gahunda ya “self-deportation” ku rubuga rwayo rwa Instagram. Iyi gahunda yari igamije gukangurira abimukira gusubira mu bihugu byabo ntawe ubibahatirije.
Olivia abonye ayo mashusho yahise yandika asaba Leta kutongera gukoresha ibihangano bye mu “bikorwa byuzuyemo irondaruhu n’urwango”, ndetse indirimbo yahise ikurwaho.
Aba bakobwa bombi bari bamaze igihe gito bahosheje ibihuha by’intambara yavugwaga hagati yabo, bityo bikaba bikomeje kwibazwa niba Sabrina Carpenter nawe arasubiza Leta nk’uko Olivia Rodrigo yabigenje.
Ibi byo gukoresha ibihangano, inzego zitandukanye za Leta muri Amerika zimaze iminsi zibyiharaje gusa benshi bagiye babyamaganira kure. Muri Nzeri hari n’andi mashusho ya DHS yakoreshejwemo ijwi rya Theo Von rivuga urwenya ku kwirukanwa kw’abimukira abyamaganira kure. Umuhanzi Zach Bryan nawe yanze ko indirimbo ye ikoreshwa mu mashusho nk’aya, ndetse na kompanyi ya Pokémon yanze ko ibikorwa byayo bikoreshwa muri ubu buryo.
Kugeza ubu Sabrina Carpenter ntacyo aratangaza kuri aya mashusho mashya.
Indirimbo yo gutera akabariro ya Sabrina Carpenter yongeye kugarukwaho kubera kwifashishwa na White House



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!