Ni indirimbo ziba zasohotse muri buri cyumweru yaba iz’abahanzi bamaze kubaka izina cyangwa abakizamuka. Izi ndirimbo dutangaza ntabwo duheza izo arizo zose kuko izo tubasha kubona ku mbuga ziganjemo urwa YouTube nizo tugeza ku badukurikira.
“A La Vie” - Nel Ngabo & Platini
Nel Ngabo na Platini basohoye indirimbo bise ‘A la vie’ ikaba iya mbere mu munani zigize album Vibranium batangiye gushyira hanze kuva kuri uyu wa 18 Nyakanga 2025, bahamya ko nta kwezi k’ubusa badasohoye indi nshya.
Mu kiganiro na IGIHE, Platini yavuze ko basohoye indirimbo yabo ya mbere kuri album ariko n’izindi imirimo yo kuzitunganya yamaze kurangira igisigaye ari ikibazo cy’igihe gusa.
“Umukomando” - Gsb kiloz ft Racine, Papa Cyangwe, Mukadaff, Nessa, Greenp & Beatkiller
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Gsb kiloz yahurijemo abaraperi barimo Racine, Papa Cyangwe, Mukadaff, Nessa, Greenp na Beatkiller.
Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baba baririmba bagaragaza uko nta mikino ikwiriye kubaho mu rugamba rw’umuziki.
“Emmanuel” - Vestine & Dorcas
Ni indirimbo nshya ya Vestine na Dorcas. Muri iyi ndirimbo baba bashimira Imana ku bw’imirimo ikora idasanzwe umunsi ku wundi.
Ni indirimbo bashyize hanze nyuma yaho tariki 5 Nyakanga 2025, Ishimwe Vestine, yasabwe akanakobwa n’umukunzi we Idrissa Jean Luc Ouédraogo mu birori binogeye ijisho, ndetse anasezerana imbere y’Imana ndetse muri iyi ndirimbo hagaragaramo amashusho y’ubukwe bwe.
“Tonight” - Lisaa
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Lisaa uri mu bakobwa bari kuzamuka neza mu muiki nyarwanda, muri iki gihe. Iyi ndirimbo yayikoze mu gihe amaze iminsi atangiye gufashwa na Bernard Bagenzi wazamuye benshi mu bahanzi bafite amazina akomeye mu muziki nyarwanda.
“Niwe Nzira Wenyine” - Nzungu
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Nzungu. Iri kuri album ye ya mbere yise “Dufite Amashimwe’’. Nzungu ubusanzwe yitwa Zacharie Mugunga, akaba afite umugore n’abana babiri ndetse atuye muri Amerika ahitwa Maine.
Yavuze ko abantu bamuzi cyane mu gucuranga ariko ubu akaba yarahisemo kwerekeza amaboko ye ku muziki.
Ati “Abantu bamenyereye mu gucuranga piano kuko nabitangiye kera mu 2010 gutyo kugeza n’ubu ndacyabikomeje, nyuma naje kwiyumvamo indi mpano yo kuririmba ariko yo yaje mu 2019 nibwo natangiye kuyiyumvamo ubwo ntangiraga gukora indirimbo kuva icyo gihe.’’
“My Guy” - Racine
Ni indirimbo nshya ya Racine. Uyu musore aba aririmba agaragaza ukuntu hari igihe umusore aba agaragara inyuma ko asa neza, ariko nyuma agatangira kuguza inshuti kugira ngo abone uko yemeza inkumi.
“Je m’appelle” - Sherrie Silver Foundation
Ni indirimbo nshya y’abakobwa n’abahungu babarizwa mu muryango Sherrie Silver Foundation, w’umubyinnyi Sherrie Silver. Ni imwe mu ndirimbo bashyize hanze nyuma yo kumara igihe basubiramo iz’abandi.
“VALHALLA” - Papa Cyangwe
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Papa Cyangwe. Muri iyi ndirimbo uyu musore aba yishyize mu mwanya w’umukobwa wakunze umusore nta kindi amukurikiyeho uretse urukundo gusa.
“Urufunguzo” - Tonzi
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Tonzi. Muri iyi ndirimbo aba agaragaza ukuntu Imana yahaye urufunguzo abantu, bityo bakaba bafite urufunguzo rw’imigisha yose, mu gihe baba bumviye Imana.
“Indirimbo zo hanze…
“All My Enemies Are Suffering” - Bien
“Corny” - Mr Eazi
“Tout Doux” - Dr. Yaro
“Momma” - Joyner Lucas ft Chris Brown
“Coco Money” - Adekunle Gold
“End A man” - Runtown
“Been A Minute” - Leigh-Anne
“Intensions” - Fave
“Chains & Whips” - Clipse, Kendrick Lamar, Pusha T, Malice
“Arike (Remix)” - Kunmie ft Simi & Mabel



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!