Ni indirimbo ziba zasohotse buri cyumweru yaba iz’abahanzi bamaze kubaka izina cyangwa abakizamuka. Izi ndirimbo dutangaza ntabwo duheza izo arizo zose kuko izo tubasha kubona ku mbuga ziganjemo urwa YouTube ni zo tugeza ku badukurikira.

“Yo fam” – Bulldogg Ft. Bushali

Ni indirimbo nshya ya Bulldogg na Bushali, aho aba bahanzi baririmba berekana ko mu Isi y’iki gihe hagezweho kuba ukunzwe cyangwa utunze.

“Romiyo” – Uncle Austin

Ni indirimbo nshya ya Uncle Austin. Uyu muhanzi aba aririmba agaragaza umukobwa urangaza umusore bakundana kubera ubwiza bwe budasanzwe.

“Ibyahaze” – DJ Pyfo ft. Genius & Bushali

Ni indirimbo nshya ya DJ Pyfo, Genius na Bushali. Aba bahanzi baba baririmba bagaragaza ukuntu hari abakobwa bamwe bahongwa ariko bakinemfaguzwa kubera ko baba bameze nk’abarya ihene imwe indi iziritse.

“USiSiTE” – Vestine & Dorcas

Iyi ndirimbo itanga ubutumwa bwo guhaguruka ukava mu bikomere n’ibigeragezo, ukiringira Imana kuko igihe cyawe cyo guhinduka kigeze.

Igaragaza ko Imana ari umwizerwa, isohoza amasezerano yayo, igaca iminyururu, igasenya inzitizi, kandi ko iyo Yesu avuze “Yego” nta kibasha kubihindura.

Yibutsa ko Imana yaremye umuntu ikanamucungura mu maraso ya Yesu, ikamwiyereka nk’Imana ikora ibitangaza, yafunguye inzira mu nyanja kandi ikora ibintu bishya aho umuntu atatekerezaga.

Iyi ndirimbo kandi isaba abantu kudaha agaciro ibyahise, ahubwo bakitegura ibyiza bishya Imana iri gukora.

“Umwamikazi” – Riderman

Ni indirimbo nshya ya Riderman. Uyu muraperi aba aririmba agaragaza ko hari abakobwa bamwe bagaragara neza inyuma, nyamara bagira amafuti menshi atuma abantu bamwe bahuye na bo bababona uko bishakiye bitewe n’amarorerwa bakora.

“Calendar” – Yuhi Mic ft. Okkama

Ni indirimbo y’urukundo ya Yuhi Mic uri mu bahanzi bakizamuka. Muri iyi ndirimbo aba aririmba asaba umukobwa kumuba hafi amwereka ko ibintu byose ntacyo bimaze adahari.

“Byaratunaniye’’ – Mulix

Ni indirimbo nshya ya Mugisha Félix wahisemo izina ry’ubuhanzi rya Mulix, akaba murumuna wa Mujyanama Claude wamamaye nka TMC mu itsinda rya Dream Boyz. Aba yishyize mu mwanya w’umusore wirirwa ahendahenda umukobwa.

“Momo” – Xeventeen Feat. Kivumbi King

Ni indirimbo nshya ya Xeventeen na Kivumbi King. Aba bahanzi baba baririmba bagaragaza uburyo bishoboka ko hari umuntu ushobora kubona undi ameze neza, nyamara ari we uhora nta mafaranga afite no kuri ‘momo’.

“Ijoro Rikakaye” – Jay Pac feat. Long Jay

Ni indirimbo nshya ya Jay Pac na Long Jay, aho aba bahanzi baba bagaragaza ko ubuzima ari ugushakisha kubera inzira iba yakakaye, nta mikino iba irimo.

“Hasi (Yega yegaye)” – DJ Diddyman Dopedee ft Yee Fanta

Ni indirimbo ya DJ Diddyman Dopedee na Yee Fanta. Aba uko ari babiri baba baririmba bagaragaza ukuntu kubaho umuntu yishimisha ari kimwe mu bituma ubuzima bwe bugenda neza.

“Ndahuze” – Issa 40 Ft Zeo Trap

Ni indirimbo nshya ya Issa 40 na Zeo Trap, aho aba bahanzi uko ari babiri baba bagaragaza ko ibintu biba bikaze ku Isi, ariko buri wese akaba agerageza kwirwanaho.

“Ese warikiniraga (Remix)” – Zuba Ray

Ni indirimbo ya King James yitwa ‘Ese Warikiniraga’ yasubiwemo na Zuba Ray ubarizwa muri Kina Music. Uyu muhanzi aba aririmba avuga ku muntu ushobora gushyiramo undi ibyiyumvo by’urukundo nyamara amukinisha.

“Jehova” – Chiboo

Ni indirimbo nshya ya Chiboo uri mu bahanzi bakizamuka. Aba agaragaza ukuntu abantu bakwiriye gushimira Imana kubera uko ihora iba hafi yabo kandi nta kiguzi.

Izo hanze…

“Romeo Juliet” – Ka Kelly

“Love” – Burna Boy

“Nakupenda” – TxC, Davido, Shoday & Scotts Maphuma, feat. Zlatan & Al Xapo

“HA’ – 21 Savage

“MAWA (Make America Wavy Again)” – French Montana x Max B

“FDO” – Pooh Shiesty