Izi ni zimwe mu ndirimbo z’abahanzi bo mu Rwanda zasohowe muri iyi weekend ya St Valentin.
Chocolate - Chriss Eazy
Chriss Eazy uri mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi yasohoye indirimbo ye nshya yise ‘Chocolate’ yakorewe na Element EleeeH mu gihe imirimo y’ifatwa ry’amashusho yayobowe na Figma.
Mapenzi - Muttima
Muttima ukomoka mu Rwanda ariko uri gukorera umuziki muri Tanzania ndetse uherutse gutangazwa na Ali Kiba nk’umuhanzi wo muri sosiyete ye ifasha abahanzi ‘Kings Music’, yasohoye indirimbo ye ya kabiri yise ‘Mapenzi’.
Ikurikira iyo yise ‘King’ang’anizi’ ari nayo yahereyeho nyuma yo gusinya mu Ukuboza 2025.
Aragukunda - Igor Mabano
Igor Mabano wari umaze igihe acecetse mu bijyanye na muzika, yakoze mu nganzo asohora indirimbo nshya y’urukundo yise ‘Aragukunda’.
Hobe – Victor Rukotana
Victor Rukotana wihebeye injyana gakondo, ukunze no kwiyambazwa mu birori by’ubukwe, yakoze mu nganzo asohora indirimbo nshya yise ‘Hobe’.
Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Iyzo afatanyije na Nikoyeee.
Karira – Bolingo Paccy
Bolingo Paccy wize umuziki mu ishuri ry’u Rwanda ry’umuziki, ni umuhanga mu gucuranga ibyuma bya muzika bitandukanye, ndetse akanatunganya indirimbo z’abandi bahanzi yasohoye inshya yise ‘Karira’.
Wowe - Là Reïna & Kevin Skaa
Là Reïna uri mu bakobwa bashya mu muziki w’u Rwanda ariko bafite impano idasanzwe yaba mu miririmbire ndetse no kwandika, yasohoye indirimbo ye nshya yise ‘Wowe’ yakoranye na Kevin Skaa.
Iyi ndirimbo nshya ya Là Reïna yakozwe mu buryo bw’amajwi na Prince Kiiiz bamaze igihe bavugwa mu rukundo.
Tonton Chris yasohoreye rimwe indirimbo ebyiri
Tonton Chris usanzwe ukorera umuziki we muri Canada ariko umaze iminsi mu biruhuko, yasohoreye rimwe indirimbo ebyiri zirimo iyitwa Look around Xoxo yakoranye na Ariel Wayz.
Uretse iyi ariko, yanasohoye indirimbo yise ‘Kiberinka’ yakoranye na Amalon.
Indahiro - Junior Rumaga
Junior Rumaga usanzwe ari umusizi ukunze kubihuza n’abanyamuziki, mu gihe abantu biteguraga kwinjira muri ‘St Valentin’ yabahaye igihangano gishya yise ‘Indahiro y’abakundana’.
Zezeze - Bushali
Bushali uri mu baraperi bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Zezeze’.
Ni indirimbo Bushali yakoze abifashijwemo na Kush Beatz mu gihe amashusho yayo yo yatunganyijwe na Chico Berry.
Iminwa-Yampano
Yampano umaze iminsi asohora indirimbo nyinshi, yamaze gushyira hanze inshya yise ‘Iminwa’ yasohoye ikoze mu buryo bw’amajwi gusa.
Uko byapfuye- Nessa & Beatkiller
Nessa na Beatkiller, umukunzi we banabana nk’umugore n’umugabo ariko bakanafatanya mu muziki, basohoye indirimbo nshya bise ‘Uko byapfuye’.
Uwera – Yvan Muziki
Yvan Muziki wamuritse album ye ya mbere yise ‘Inganzo Ntahangarwa’, yasohoye indirimbo nshya yise ‘Uwera’ mu guteguza abantu igitaramo yayimurikiyemo mu ijoro ryo ku wa 13 Gashyantare 2026.
Yvan Muziki yamurikiye iyi album mu gitaramo yakoreye muri Kigali Universe, aho yanatunguraniye akambika impeta Marina bari bamaze igihe bakundana ariko babihisha.
indirimbo z’abahanzi bo hanze
Morocco Remix-Joshua Baraka, Shenseea & Axon
Only God can save me- Adekunle Gold&Davido
Poze –Fernando
Natulizana-Diamond Platnumz
Anginayo Imali- Nkosazana daughter & Nomcebo Zikode & Master KG
Nasinzia II- Nameless& Marioo
Last forever- Johnny Drille
Opalite- Taylor Swift



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!