00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indonesia: Imyigaragambyo yamagana itorwa rya Miss World 2013 yakajije umurego

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 11 September 2013 saa 12:45
Yasuwe :

Mu itangizwa ry’amarushanwa ya Nyampinga w’Isi 2013, kuri uyu wa 8 Nzeri i Westin Resort ho muri Indonesia ku kirwa cya Bali, hubuye imyigaragambyo y’abatifuza ko aya marushanwa yakomeza kubera muri iki gihugu.
Ku nshuro ya mirongo itandatu na gatatu (66) iri rushanwa ribaye n’ubwa mbere rifungurwa muri iki gihugu, ba nyampinga bagera ku 130 biyerekanye mu myambaro ndetse n’imbyino zigaragaza umuco wo muri iki gihugu, kiganjemo Abayisilamu.
Bitewe n’imyigaragambyo ikomeje kwamagana (…)

Mu itangizwa ry’amarushanwa ya Nyampinga w’Isi 2013, kuri uyu wa 8 Nzeri i Westin Resort ho muri Indonesia ku kirwa cya Bali, hubuye imyigaragambyo y’abatifuza ko aya marushanwa yakomeza kubera muri iki gihugu.

Ku nshuro ya mirongo itandatu na gatatu (66) iri rushanwa ribaye n’ubwa mbere rifungurwa muri iki gihugu, ba nyampinga bagera ku 130 biyerekanye mu myambaro ndetse n’imbyino zigaragaza umuco wo muri iki gihugu, kiganjemo Abayisilamu.

Bitewe n’imyigaragambyo ikomeje kwamagana itorwa rya Nyampinga w’isi, byabaye ngombwa ko iri rushanwa ryimurwa rikazakomereza mu gihugu i Sentul International Convention mu gace ka Jakarta.

Tariki 28 Nzeri nibwo hateganijwe kuba irushanwa rya nyuma ari nabwo nyampinga wa 2013 azigaragaza.

Ibi bikomeje gutuma inzego zishinzwe umutekano na zo zikaza umurego mu kurinda umutekano w’aya marushanwa n‘itorwa rya nyampinga.

Nyamara nubwo benshi mu baturage b’iki gihugu bamaganira kure iby’itorwa rya Nyampinga, abayobozi bo basa nk’abarishyigikiye kuko basanga ryabafasha kwinjiza amadovize.

Ibihumbi n’ibihumbi by’abitabira ibirori badashobora kwitabira gutanga amadovize igihe abona nta mutekano uhagije babona, niyo mpamvu bagomba gukaza umutekano, ahazabera iri rushanwa.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages