Ingabire Habiba na bagenzi be 64 bahataniye iri kamba bakoze imyitozo ya nyuma kuri uyu wa Kane bitegura ibirori byo gusoza Miss Supranational bigomba kuba mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2017.
Aba bakobwa bamaze iminsi itatu muri Pologne nyuma y’uko bari bamaze iminsi muri Rapubulika ya Slovakia aho bakoreraga imyitozo na byinshi mu bireba irushanwa. Nyuma yo kugera muri Pologne banageze ahari kubera umwiherero w’abasore bagera kuri 50 bahataniye ikamba rya Mister Supranational rizasozwa kuwa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza 2017.
Ingabire Habiba na bagenzi be basuye inzu nini y’imyidagaduro iri mu Mujyi wa Krynica-Zdrój ahagomba kubera ibirori bisoza irushanwa. Iyi nyubako bayikoreyemo imyitozo ya nyuma kugira ngo bamenye imiterere y’uko bizaba byifashe mu birori nyamukuru.
Ni ku nshuro ya Karindwi u Rwanda rugiye kwitabira Miss Supranational, muri 2011 rwaserukiwe na Simbi Sabrina wanagizwe igisonga cya Kabiri cya Miss Supranational icyo gihe; 2012 hagiyeyo Uwamahoro Yvonne, Miss Mutesi Aurore[2013], Umwali Neema Larissa [2014], Gisa Sonia[2015], Akiwacu Colombe[2016] na Habiba Ingabire[2017].
Abategura iri rushanwa batangaje ko ibirori bisoza irushanwa bizerekanwa kuri televiziyo mpuzamahanga mu bihugu 120 byo ku Isi.
Photos: Bong Tan



















TANGA IGITEKEREZO