Habiba na bagenzi be ubu bari mu gihugu cya Slovakia mu myiyereko y’ibanze ibimburira irushanwa. Miss Supranational ku nshuro ya cyenda, ihuje abakobwa 70 bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi harimo n’u Rwanda.

Mu mpera z’icyumweru gishize ari nabwo irushanwa ryatangiye ku mugaragaro abakobwa bose berekeje mu gihugu cyo mu majyepfo ya Pologne muri Repubulika ya Slovakia [mu birometero 547 uvuye aho aba bakobwa bari bacumbitse].

Mu bakobwa 70 batumiwe guhatanira ikamba rya Miss Supranational, ikinyamakuru Missology gisanzwe gikora ubusesenguzi ku marushanwa akomeye y’ubwiza ku rwego mpuzamahanga cyabasuye mu mwiherero kuri hoteli Horizon Resort mu Mujyi wa Spisska Sobota.

Nyuma yo kureba intambuko ya buri mukobwa, ikimero cye n’uburyo buri wese yitwara mu cyiciro cya mbere, iki kinyamakuru cyakoresheje itora biciye ku bagikurikira maze mu bakobwa ba mbere bishimiwe n’abafana Ingabire Habiba abonekamo gusa yaje ku mwanya wa 20.

Abakobwa batanu baza ku isonga mu bahabwa amahirwe yo kuzegukana irushanwa harimo uwitwa Tica Martinez wo muri Colombia, Geraldine Duque[Venezuela], Chanel Olive Thomas[Philippines], Karina Nadila[Indonesia] ndetse na Paulina Maziarz[Poland]. Ibi bihugu kandi biri mu bifite abakobwa begukanye iri rushanwa inshuro nyinshi mu myaka icyenda rimaze riba.

Irushanwa rya Miss Supranational uyu mwaka ryongerewemo imbaraga kuko abaritegura bifuza ko ryakwinjira mu myanya itanu ya mbere muri akomeye ku Isi.

Kuri uyu mugoroba, Ingabire Habiba ari mu itsinda ry’abakobwa baza kubazwa ibibazo n’abakurikira irushanwa rya Miss Supranational biciye kuri Facebook. Uyu mukobwa ari mu itsinda rimwe n’uwo muri Colombia, Costa Rica, Croatia, Bolivia, Spain, El Salvador ndetse na Spain.

Abakobwa baje mu myanya 20 ya mbere:

1. COLOMBIA – Tica Martinez
2. VENEZUELA – Geraldine Duque
3. PHILIPPINES – Chanel Olive Thomas
4. INDONESIA – Karina Nadila
5. POLAND – Paulina Maziarz
6. THAILAND – Jiraprapa Boonnuang
7. SWITZERLAND – Mariela Nova
8. SPAIN – Beatriz Balseiro
9. AUSTRALIA – Alecia McCallum
10. JAPAN – Yuki Koshikawa
11. SLOVAKIA – Michaela Cmarková
12. BRAZIL – Thayna Lima
13. RUSSIA – Anastasia Shcheglova
14. JAMAICA – Nicole Stoddart
15. CZECH REPUBLIC – Tereza Vlčková
16. CHILE – Constanza Schmith
17. MEXICO – Samantha Leyva
18. ENGLAND – Kenzie Anne James
19. ECUADOR – Katherine López España
20. RWANDA – Habiba Ingabire

Ingabire Habiba na mugenzi we Karina Nadila wo muri Indonesia baje muri 20 ba mbere bahabwa amahirwe
Ingabire Habiba na mugenzi we Karina Nadila wo muri Indonesia baje muri 20 ba mbere bahabwa amahirwe
Ingabire Habiba ari mu bakobwa batangiye kugaragaza ko bashobora gutungurana
Ingabire Habiba ari mu bakobwa batangiye kugaragaza ko bashobora gutungurana