Ubukwe bwa Habibah yagerageje kubugira ibanga ku buryo gutumira yatangiye kubikora ku wa Gatatu tariki 18 Nzeri 2019. Usibye kandi ubukwe, n’uwo bazarushinga kugeza ubu azwi n’abantu bake.
Amakuru agera kuri IGIHE ni uko uyu mukobwa agiye gukora umuhango wo gushyingirwa uzwi nka Nikkah ugendanye n’amahame y’idini ya Islam abarizwamo.
Utegerejwe ku wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2019 mu gihe indi mihango y’ubukwe irimo no gusangira kw’imiryango yombi yo bagishaka igihe yazabera mu minsi iri imbere.
Nikkah, umuhango waba Islam Habibah agiye gukora byitezwe ko uzabera i Kagugu aho azatura.
Nk’uko amakuru ava imbere mu nshuti ze abihamya ngo imihango ikurikira y’ubukwe iteganyijwe kuba mu Ukwakira mu 2019.


















TANGA IGITEKEREZO