Ngarukiye asohoye iyi ndirimbo mu gihe yitegura kugaruka i Kigali aho azakorera igitaramo cyagutse cyo gushyira ahagaragara album ibumbiyeho inanga icumi yahanze kuva yatangira umuziki.
Uyu muhanzi asigaye atuye mu Bufaransa mu Mujyi wa Toulouse naho Ingangare zigizwe na Lionel Sentore na Charles Uwizihiwe bakaba bakorera umuziki mu Bubiligi ari naho batuye.
Mu kiganiro na IGIHE, Ngarukiye yavuze ko bafashe umwanzuro wo gusubiramo iyi ndirimbo ‘Kamananga’ mu rwego rwo kongera kuyihindura nshya no gukomeza gusigasira inganzo ya Sebatunzi, umwe mu bakirigitananga afatiraho urugero mu buhanzi bwe.
Yagize ati “Indirimbo ntabwo ari twe twayihimbye, ahubwo twayisubiyemo mu rwego rwo kuyimenyekanisha. Yaririmwe na Sebatunzi , gusa ifite amateka ntabasha gusobanura byoroshye, ariko abantu bazi Ikinyarwanda neza barabizi. Uyumvise neza uyisangamo amagambo yihariye.”
Yongeyehoati “Nkaba narahisemo kuyikorana na bo[Lionel Sentore na Charles Uwizihiwe] kuko ni abasore b’abahanga mu njyana gakondo. Nyishyize hanze mbere y’uko habura igihe gito nkaza mu Rwanda gutegura igitaramo cyo kumurika album yanjye ya mbere izaba igizwe n’indirimbo ziranga gato icumi.”
Daniel Ngarukiye yasobanuye ko igitaramo azakora yagihaye inyito ya ‘Inganzo yaratabaye’ mu gihe album ye ya mbere yayihaye izina ry’imwe mu nanga yakoze yitwa ‘Iwabo w’imanzi’.
Yavuze ko album ye izaba ibumbiyeho inanga icumi zirimo izo yahimbye akiba mu Rwanda n’izindi yakoreye ku Mugabane w’u Burayi aho asigaye aba. Izaba igizwe n’indirimbo zakorewe mu Rwanda hamwe n’izindi zatunganyijwe na Producer Didier Touch uba mu Bubiligi.
Ngarukiye yavuze ko imwe mu ndirimbo nshyashya zatunganyijwe na Producer Didier Touch harimo iyo yashyize hanze yitwa ‘Iwabo w’imanzi’ ariko amashusho yayo yakozwe n’uwitwa Nzitonda Pacifique na we uba i Burayi.
Azagera mu Rwanda kuwa 15 Ukwakira 2017 naho igitaramo kibe mu Ugushyingo 2017.
Ngarukiye Daniel ni umwe mu bahanzi bake bafite ubuhanga buhanitse mu gucuranga inanga. Iyi mpano ayikomora kuri sekuru Semivumbi Simake wari intore y’intyoza mu guhamiriza kwa Rudahigwa i Nyanza mu Rukari.



















TANGA IGITEKEREZO