00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingingo 10 zitandukanya abakeba Dream Boyz na Urban Boyz

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 7 January 2015 saa 09:49
Yasuwe :

Nizzo, Safi na Humble bagize Urban Boyz, bahora bahanganye na TMC na mugenzi we Platini ba Dream Boyz, babikora gihanzi, nta guhutazanya cyangwa ngo umwe abe yabangamira inyungu za mugenzi we.
Mu bafana bakurikirana umuziki w’aya matsinda yombi, naho hahoramo inkundura aho buri wese usanga agaragaza ko uwo afana ari we ufite ibigango mu bwema n’ubwamamare.
Abafana ba Urban Boyz(Swagga Boyz) ibarizwa muri Super Level, bahora bashaka gukora mu jisho aba Dream Boyz(Indatwa) bo muri Kina (…)

Nizzo, Safi na Humble bagize Urban Boyz, bahora bahanganye na TMC na mugenzi we Platini ba Dream Boyz, babikora gihanzi, nta guhutazanya cyangwa ngo umwe abe yabangamira inyungu za mugenzi we.

Mu bafana bakurikirana umuziki w’aya matsinda yombi, naho hahoramo inkundura aho buri wese usanga agaragaza ko uwo afana ari we ufite ibigango mu bwema n’ubwamamare.

Abafana ba Urban Boyz(Swagga Boyz) ibarizwa muri Super Level, bahora bashaka gukora mu jisho aba Dream Boyz(Indatwa) bo muri Kina Music gusa byose babikomora kuri kwa guhangana kwahoze hagati y’aya matsinda yombi kuva agitangira umuziki igihe yakoreraga i Huye muri za 2008 na 2009.

Mu kugaragaza ubushongore n’ubukaka bw’abakeba baba mu muziki nyarwanda, IGIHE izajya ibagereranya hagendewe ku ngingo zitandukanye mu rwego rwo kugaragaza koko ibikorwa buri wese afite bityo abakunzi ba muzika cyangwa abafana b’aya matsinda bakibonera by’ukuri ufite imihigo kurusha undi.

Ikigoranye kugaragaza mu bahanzi nyarwanda, ni imitungo itimukanwa bafite ndetse no kumenya amafaranga buri wese afite kuri banki ni ingorabahizi, bitandukanye cyane no mu bindi bihugu aho usanga umutungo wa buri muhanzi uzwi ndetse bikorohera itangazamakuru gushyira abahanzi mu byiciro hagendewe ku mafaranga baba barasaruye mu muziki.

1.Umubare w’abagize itsinda

Dream Boyz igizwe n’abahanzi babiri(Platini na TMC)
vs
Urban Boyz ikagirwa na batatu(Nizzo, Safi na Humble Jizzo)

2.Amashuri bize

– Dream Boyz igizwe n’abahanzi bize Kaminuza
vs
– Urban Boyz, babiri ni bo bize Kaminuza undi acikiriza amashuri agitangira ayisumbuye.

3.Imyaka bamaze mu muziki

– Dream Boyz bamaze mu muziki imyaka 6
vs
– Urban Boyz bamazemo imyaka 7

4.Album bamaze gukora

– Dream Boyz bafite album enye
vs
– Urban Boyz ikagira eshanu

5.Ibikombe bamaze gutwara mu muziki

– Dream Boyz bafite ibikombe 6, Urban Boyz bakagira ibikombe 8
– Dream Boyz yavanye igikombe kimwe hanze y’u Rwanda, Urban Boyz ntacyo
– Dream Boyz yitabiriye PGGSS inshuro 4, Urban Boyz bagiyemo inshuro 3
– Dream Boyz ntiraba umuhanzi w’umwaka, Urban Boyz yamubaye muri Salax ya 2013

6.Ibitaramo bakoze hanze y’u Rwanda(uvanyemo mu karere)

Dream Boyz bakoze igitaramo kimwe
vs
Urban Boyz bamaze gukora ibitaramo bine

7.Abahanzi bo mu mahanga bakoranye na bo indirimbo

Dream Boyz bakoranye na:

– Eddy Kenzo

Urban Boyz bakorana na:

– Iyanya(Tayali)
– Good Life(Ndayifite)
– Rabadaba(Intego)
– Jackie Chandiru(Take it off)
– Washington(BMW)
– Nameless
– Sat B

8.Imitungo bafite

Ntiberura ngo bavuge imitungo itimukanwa n’amafaranga bafite kuri konti ariko:

Dream Boyz bafite:

– Imodoka ebyiri zifite agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda
– Bafite ubutaka bwo guturamo i Kigali badatangaza agaciro kabwo

Urban Boyz bafite:


– Imodoka eshatu zifite agaciro ka miliyoni zikabakaba 25
– Humble na Nizzo bafite ibikorwa by’ubucuruzi buciriritse bubinjiriza amafaranga badashobora kwerura ngo batangaze

9.Uko bakurikirwa ku mbuga nkoranyambaga

Dream Boyz:

-Twitter: Bakurikiwe n’abantu bagera kuri 2,517
-Facebook: Nta Page bagira
-Instagram: Buri wese afite konti ye ikurikiwe n’abakabakaba 2,000.

Urban Boyz:

-Twitter: Bakurikiwe n’abantu bagera kuri 676
-Facebook: Bafite abantu bakoze LIKE bagera ku 1,482
-Instagram: Safi ni we uyikoresha , akurikiwe n’abagera kuri 858

10.Ubuzima bwabo bwite

Dream Boyz:


– Platini ni ingaragu, nta mwana arabyara, aba mu nzu akodesha ku Kicukiro
– TMC, ni ingaragu, nta mwana arabyara, na we aba mu nzu akodesha ku Kicukiro
– Bombi baba mu nzu imwe

Aba bombi babana mu nzu imwe

Urban Boyz:

– Safi ni ingaragu, nta mwana arabyara ku ruhande, aba mu nzu akodesha ku Mumena
– Nizzo, ni ingaragu, nta mwana arabyara ku ruhande, aba mu nzu akodesha Nyamirambo
– Humble Jizzo, ni ingaragu, yamaze kwibaruka imfura ye, aba mu nzu akodesha ku Muhima.

Uduhigo n’imishinga bafite mu nzozi

Aya matsinda yombi ahora ahanganye mu buryo budahutazanya cyangwa ngo umwe abangamire inyungu z’undi mu muziki, yagiye akora ibikorwa bitandukanye buri wese ashaka kugaragaza ko hari urwego rukomeye yagezeho.

Guhangana bigamije inyungu byagaragaye cyane mu mwaka wa 2012 ubwo Urban Boyz yigaruraga Muyoboke ngo ababere Manager. Kuva batangira gukorana kugeza ubu, iri tsinda ryahise ryigaranzura Dream Boyz nayo yahoze ikurikiranwa na Muyoboke Alex mbere y’uko yinjira muri Urban Boyz.

Muri 2012, Muyoboke yahise ahuza Urban Boyz na Jackie Chandiru bakorana iyitwa ‘Take it off’, indirimbo yaje guca ibintu mu buryo bukomeye. Icyo gihe batangiye gucurangwa muri Uganda ndetse n’izina ryabo ryamamara birushijeho. Dream Boyz na yo yakubise inzu ibipfunsi, bakorana na Eddy Kenzo iyitwa No one ariko ntabwo yigeze irusha ingufu Urban Boyz. Eddy Kenzo ni na we muhanzi rukumbi wo mu mahanga Dream Boyz yakoranye na we kuva yatangira umuziki.

Urban Boyz bamaze gukorera ibitaramo bine hanze y'u Rwanda

Muri 2013, Urban Boyz bakoranye na Good Life, hanyuma batangira umushinga wo gutekereza gukorana na P Square gusa kugeza ubu ntibirabakundira. Nyuma batangiye umushinga w’indirimbo na Nameless wo muri Kenya nubwo utararangira.

Reba Tayali ya Urban Boyz ft Iyanya

Muri 2014, barundarundanyije udufaranga bajya muri Nigeria bakorana n’icyamamare Iyanya ndetse kuva ubwo indirimbo zabo zitangira gucurangwa ku mateleviziyo mpuzamahanga arimo Trace TV. Urban Boyz ni bamwe mu bahanzi nyarwanda b’iki gihe babarirwa ku ntoki, indirimbo zabo zica kuri Televiziyo zikomeye ku Isi.

Dream Boyz bakoreye hanze y'u Rwanda igitaramo kimwe
Urban Boyz bamaze kwitabira PGGSS inshuro eshatu, mu gihe Dream Boyz ari enye

Reba ’Tujyane iwacu’ ya Dream Boyz


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages