00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingingo 10 zitandukanya abakeba Riderman na Jay Polly

Yanditswe na

Murungi Sabin &Kalinda Brendah

Kuya 15 January 2015 saa 09:29
Yasuwe :

Riderman, umugaba mukuru w’Ibisumizi na mugenzi we Jay Polly wo muri Tuff Gangz, ni bamwe mu baraperi b’abakeba baza ku isonga mu Rwanda urebeye ku bikorwa, imyaka bamaze mu muziki ndetse n’ibyo bamaze kugeraho muri rusange.
Aba baraperi bombi bahigana ubutwari binyuze mu magambo bakoresha mu ndirimbo zabo, ihangana hagati y’abafana babo gusa byose ntibibabuza guhuza ingufu no guhanahana ibitekerezo mu kuzamura injyana ya Hip Hop ariko abafana babo bagahora bibazo urusha indi imbaraga (…)

Riderman, umugaba mukuru w’Ibisumizi na mugenzi we Jay Polly wo muri Tuff Gangz, ni bamwe mu baraperi b’abakeba baza ku isonga mu Rwanda urebeye ku bikorwa, imyaka bamaze mu muziki ndetse n’ibyo bamaze kugeraho muri rusange.

Aba baraperi bombi bahigana ubutwari binyuze mu magambo bakoresha mu ndirimbo zabo, ihangana hagati y’abafana babo gusa byose ntibibabuza guhuza ingufu no guhanahana ibitekerezo mu kuzamura injyana ya Hip Hop ariko abafana babo bagahora bibazo urusha indi imbaraga urebeye mu nguni zitandukanye z’ibyo bakora.

Igisumizi Riderman ni umwe mu baraperi bigaranzuye bagenzi be mu buryo bwose bushoboka dore ko ari na we ufatwa nka mukuru wabo urebye ku myaka amaze akora umuziki. Mugenzi we Jay Polly watangiriye muri Tuff Gangz ahirimbanira kuba nyambere na we akaba adahwema kugaragaza ko umuziki we washinze imizi muri rubanda dore ko aniyita umuvugizi w’abatagira kivugira ku bw’ubutumwa buhishe mu bihangano bye.

Aba bombi, usanga biyita abami b’injyana ya Hip Hop nubwo nta wahagarara ku maguru ye yombi ngo ahamye ko koko ari we wayitangiye mu rw’imisozi igihumbi dore ko nubwo ari nshya kandi ikaba imvamahanga ifite amateka yayo yihariye anafite imizi ahandi hantu.

Mu kugaragaza ubushongore n’ubukaka bw’abakeba baba mu muziki nyarwanda, IGIHE izajya ibagereranya hagendewe ku ngingo zitandukanye mu rwego rwo kugaragaza koko ibikorwa buri wese afite bityo abakunzi ba muzika cyangwa abafana b’aya matsinda bakibonera by’ukuri ufite imihigo kurusha undi.

Ikigoranye kugaragaza mu bahanzi nyarwanda, ni imitungo itimukanwa bafite ndetse no kumenya amafaranga buri wese afite kuri banki ni ingorabahizi, bitandukanye cyane no mu bindi bihugu aho usanga umutungo wa buri muhanzi uzwi ndetse bikorohera itangazamakuru gushyira abahanzi mu byiciro hagendewe ku mafaranga baba barasaruye mu muziki.

1.Imyaka bamaze mu muziki

Riderman amazemo imyaka 10
vs
Jay Polly amazemo 12(indirimbo ya mbere yayikoze muri 2004)

2.Amashuri bize

Riderman yize kugeza mu mashuri yisumbuye n’umwaka umwe wa Kaminuza(RTUC)
vs
Jay Polly afite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye.

3.Amasosiyete bamamariza

Riderman akorana na Bralirwa
vs
Jay Polly ni Ambasaderi wa MTN na Bralirwa

4.Album bamaze gukora

Riderman afite album 6
vs
Jay Polly akagira 4

5.Ibikombe bamaze gutwara mu muziki

-Riderman afite ibihembo 5 bya Salax Awards, Jay Polly akagira 2
- Riderman yitabiriye PGGSS inshuro 3, Jay Polly na we ayitabira inshuro 3
-Riderman yegukanye PGGSS ya 3, Jay Polly yegukana PGGSS ya 4
-Jay Polly yegukanye Ijoro ry’urukundo Award, Riderman ntacyo yigeze abona
-Bombi nta bikombe bavanye hanze y’u Rwanda

6.Ibitaramo bakoze hanze y’u Rwanda(uvanyemo mu karere)

Jay Polly yakoze kimwe (i Burayi)
vs
Riderman yakoze kimwe(mu Buhinde)

7.Abahanzi bo mu mahanga bakoranye na bo indirimbo

Riderman yakoranye na Washington(Uganda)
Jay Polly na T-Max(Burundi)

8.Imitungo bafite

Ntiberura ngo bavuge imitungo itimukanwa n’amafaranga bafite kuri konti ariko:

Riderman afite:

Imodoka ebyiri zikora Taxi zifite agaciro ka miliyoni 10
Afite moto zigera ku 10 zitwara abagenzi
Afite ubutaka bwo guturamo i Kigali
Afite inzu atuyemo ifite agaciro kabarirwa muri miliyoni 50
Afite studio ye bwite yise ‘Ibisumizi’

Jay Polly afite:

-Imodoka agendamo ifite agaciro ka miliyoni enye

9.Uko bakurikirwa ku mbuga nkoranyambaga

Riderman

– Twitter: Akurikiwe n’abantu bagera kuri 2,162
– Facebook: Afite Page ifite LIKES 13,182
– Instagram: afite konti ikurikiwe n’abakabakaba 1,000.

Jay Polly

– Twitter: Akurikiwe n’abantu bagera ku 1765
– Facebook: Afite abantu bakoze LIKE bagera ku 642
– Instagram: Nta konti ya Instagram agira

10.Ubuzima bwabo bwite

Jay Polly ni umugabo ufite umugore n’umwana umwe, agatura mu nzu akodesha Kicukiro
Riderman ni ingaragu, agaturamu nzu ye bwite i Nyamirambo(Rwarutabura)

Imirimo bakora hanze y’umuziki


– Jay Polly ni umuhanzi udakora umuziki gusa ahubwo ni n’umugeni ushushanya (Painting)wabigize umwuga. Ushaka ibihangano be yasura website: www.isoko.rw akaba anafite imishinga yo gukomeza amasomo ya kaminuza mu bijyanye n’ubugeni no kwihugura mu bisa nabyo.

Jay Polly yegukanye PGGSS4


– Riderman ni umuraperi ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakora injyana ya Hip Hop banayirambyemo igihe kirekire. By’umwihariko uyu muhanzi yasaruyemo amafaranga yamufashije kugira ibindi bikorwa yubaka mu buzima bwe no gufasha abahanzi bagenzi be by’umwihariko abakizamuka abinyujije muri Label yise ‘IBISUMIZI’ ari naryo zina ry’abafana be.

Uyu muhanzi ni umwe mu bashakisha amafaranga binyuze mu bucuruzi butandukanye burimo ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu, kubyaza amafaranga inyungu mu buryo butandukanye no kumenya kwizigamira mu buryo bushoboka bwose. Uretse umuziki, Riderman afite ibikorwa by’ubucuruzi buciriritse bumwinjiriza amafaranga yiyongera ku yo avana mu muziki.

Riderman yegukanye PGGSS 3

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages