00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingingo nshya ikumira bamwe mu bahanzi mu irushanwa rya Primus Guma Guma

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 7 March 2017 saa 11:47
Yasuwe :

Irushanwa rikomeye mu muziki w’u Rwanda, Primus Guma Guma Super Star, rigiye kuba ku nshuro ya karindwi , ryashyizwemo impinduka zidasanzwe zikumira abahanzi bafite imyaka 35 y’ubukure.

Primus Guma Guma Super Star imaze imyaka itanu ibera mu Rwanda kuva muri 2011. Bwa mbere yatwawe na Tom Close, King James (2012), Riderman (2013), Jay Polly (2014), Knowless (2015) na Urban Boyz(2016).

Ubuyobozi bwa Bralirwa itegura iri rushanwa bwasohoye itangazo ritumira ibitangazamakuru mu matora, abahanzi bujuje ibisabwa bagombaga kumenyekana kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Werurwe 2017 gusa iki gikorwa cyimuriwe ku munsi utaratangazwa kugeza ubu.

Mu ngingo zigenderwaho Bralirwa yashyize hanze harimo ingingo ebyiri zikumira bamwe mu bahanzi ari nako byagenze mu mwaka washize. Muri uyu mwaka hajemo ingingo nshya ivuga ko ‘umuhanzi wemerewe kujya mu irushanwa agomba kuba afite imyaka iri hagati y’imyaka 18 na 35 y’amavuko’.

Indi ngingo yagarutsemo igakumira bamwe ni ivuga ko ‘umuhanzi witabiriye iri rushanwa inshuro eshatu zikurikiranya atemerewe kujya mu bahatana, iyi yima amahirwe Bruce Melody na Jules Sentore kuko bujuje inshuro zisabwa. Iyi ngingo ni yo yari yakuyemo Dream Boyz na Senderi mu mwaka ushize.

Ingingo ireba imyaka y’ubukure irambura Danny Vumbi na Senderi Hit amahirwe yo kuba bakwibona mu batorwa uyu mwaka kuko barengeje 35. Mu mwaka ushize Senderi yabuze amahirwe akuwemo n’ingingo yarebaga inshuro umuntu amaze kwitabira irushanwa.

Ingingo zigenderwaho ku bahanzi bemerewe kwitabira PGGSS uyu mwaka:

1. Uhatana agomba kuba afite ubwenegihugu bw’u Rwanda
2. Agomba kuba afite imyaka iri hagati ya 18-35 y’amavuko
3. Abakobwa babiri bagomba kuboneka mu bahanzi icumi ba mbere
4. Agomba kuba atarigeze atwara iri rushanwa
5. Uwaryitabiriye inshuro eshatu ntiyemerewe guhatana mu mwaka wa 2017
6. Kuba yarakoze indirimbo eshatu hagati y’umwaka wa 2015-2017
7. Umuhanzi agomba kuba yarasohoye indirimbo ebyiri zifite amashusho kuva muri 2015-2017. By’umwihariko imwe muri izo video ikaba igaragara kuri YouTube.

Bruce Melody na Jules Sentore ntibemerewe gutorwa uyu mwaka
Danny Vumbi yazitiwe n'imyaka y'ubukure, iyi ngingo igumyeho uyu muhanzi ntiyazongera kwitabira PGGSS ukundi
Nta byishimo na bike Senderi Hit afite...

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages