00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingorane mu iterambere rya sinema y’u Rwanda mu mboni za Niyoyita wandika City Maid

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 13 February 2023 saa 10:40
Yasuwe :

Uko minsi igenda ishira indi ikaza, niko uruganda rwa sinema mu Rwanda rugenda ruteza imbere benshi bihebeye uyu mwuga barimo abakina filime, abazandika , abaziyobora, n’abandi.

Ni imbaraga nyinshi zashyizwe muri uru ruganda kugira ngo rugere aho rugeze ubu kuva ku banditsi bazo, abakinnyi, kubona ibikoresho bifite ubushobozi buhambaye n’ibindi.

Icyakora muri uru rugendo rwo kubaka uru ruganda habamo ingorane nyinshi nkuko abarukoramo bo ubwabo babitangaza.

Umwanditsi akaba n’utunganya filime mu Rwanda, Niyoyita Roger wanditse filime zakunzwe mu Rwanda nka ‘City Maid’, ‘Indoto’, ‘The Bishop’s family’ mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagarutse kuri izi ngorane bahura nazo.

Niyoyita Roger avuga ko hari ikibazo mu bakinnyi ba filime bo mu Rwanda aho usanga bamwe batangira filime bamara kubona izindi nshingano bakabivamo ugasanga bigize ingaruka ikomeye kuri filime bari bari gukina.

Ati "Hari bamwe mutangirana urugendo bikaba ngombwa ko mutandukana, ugasanga nk’umukinnyi mwazamukanye yagera ahantu runaka akakubwira ko abivuyemo agiye kubaka urugo cyangwa se yigiriye hanze y’u Rwanda."

Muri filime y’uruhererekane ya ‘City Maid’ niho hagaragaye guhindurwa kw’abakinnyi ba filime cyane, ndetse bamwe bageraho ntibakomeze kuyigaragaramo.

Niyoyita avuga ko muri izo ngorane zo kuba umukinnyi yaba yifuje kugenda bidatuma filime ihagarara, nk’umwanditsi agomba kuba yiteguye kugendana n’impinduka zije zitunguranye.

Ati "Umukinnyi adahari niho usanga umwanditsi ahinduye umujyo wa filime akazana abandi bakinnyi, byibuze filime igakomeza.”

Nubwo abanditse ndetse n’abatunganya filime banyura mu nzira zigoye nko kubura ibikoresho bifite ubushobozi, gushungerwa kw’abantu benshi mu gihe bari gufata amashusho, kubura abashoramari n’ibindi, hari byinshi byagiye bihinduka bitewe n’uburyo abantu bamaze gusobanukirwa sinema.

Niyoyita yagize ati "Urwego tugezeho rurashimishije. Uko byari bimeze mu myaka ishize ntabwo ariko bikimeze ubu. Ibikoresho twakoreshaga byarahindutse, abakinnyi baragenda bagira ubumenyi, ndetse n’abakurikira ibyo dukora basigaye babikunda, muri make ni ahacu ho gushyiramo imbaraga.”

Mu 2007 nibwo Niyoyita Roger yatangiye ibijyanye no kwandika filime. Ni umugabo wabonye byinshi muri sinema nyarwanda kugeza aho igeze ubu akorana na ‘Zacu entertainment’.

Avuga ko sinema ari ikintu gikura nk’ibindi byose, bisaba ubufatanye hagati y’abazitegura ndetse n’ababakurikirana kugirango ibashe kugera kurundi rwego rwifuzwa kugerwaho mu minsi iri mbere.

Niyoyita yakomoje ku ngorane zinyuranye abanditsi ba filime mu Rwanda bahura nazo
Niyoyita Roger ni we wanditse filime nka City Maid, Ejo si kera n'izindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages