Mu nkambi ya Mahama hacumbitse impunzi z’Abarundi ibihumbi bisaga 50, umubare munini wiganjemo urubyiruko. Abacumbitse muri iyi nkambi ntibaheranwe n’ubuhunzi kuko harimo abafashijwe gusubira mu ishuri ndetse ubuyobozi bw’inkambi buvuga ko batsinda neza, abandi bihangiye imirimo bagana ubucuruzi, abanyabukorikori ndetse hari n’icyiciro cy’abanyamideli bagaragaza ubuhanga muri uyu mwuga.
Ikinyamakuru IWACU cyandika inkuru ku byerekeye imideli n’imibereho y’abakora uyu mwuga giherutse gusura iyi nkambi kivumburamo impano z’abanyamideli icumi babikorana umutima wo kugera ku rwego mpuzamahanga ndetse batangiye kwigaragaza mu bikorwa bikomeye byabereye mu Rwanda.
Mu kiganiro iki kinyamakuru cyagiranye na Dr. Saber Azam wahoze ahagarariye UNHCR mu Rwanda yavuze ko muri iyi nkambi hihishemo izindi mpano zikomeye ari nacyo giha ubuyobozi bushinzwe impunzi ko ‘aba banyamideli bazagera kure mu mwuga’.
Yongeyeho ati “Icyo navuga ni uko impunzi ni abantu nk’abandi, bameze nkatwe. Ubuhunzi ni mu byangombwa gusa, butandukanye n’umuntu kuko sibwo bumusobanura. Ibyo byangombwa bishobora guhinduka igihe cyose. Impunzi nazo zigira inzozi n’ibyifuzo nk’abandi bose”.
Aba banyamideli ngo bahujwe na bagenzi babo[abanyamideli n’abahanga imideli] batari impunzi babikora nk’umwuga mu Rwanda ndetse ngo bafashwa bya hafi na Amedy Kamakiza kandi bakomeje kugaragaza inyota yo gutera imbere birushijeho.
Aba banyamideli bagiye biyerekana mu bikorwa bitandukanye birimo ibyabereye mu nkambi ya Mahama mu bihe bitandukanye ndetse bari mu berekanye imyambaro mu birori bya Kigali Fashion Week byabaye ku wa 27 Gicurasi 2017 muri Serena Hotel.
Iki kinyamakuru IWACU giherutse gusura aba banyamideli kigiye kumurikwa ku mugaragaro mu birori bikomeye bizaba ku itariki ya 2 Ugushyingo 2017 muri Marriot Hotel guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.



















TANGA IGITEKEREZO