00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yarikocoreye muri bisi bajya i Burundi: Ben na Chance bavuye imuzi iby’urukundo rwabo

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 6 February 2024 saa 01:34
Yasuwe :

Ben Serugo n’umugore we, Mbanza Chance bazwi nka ’Ben & Chance’ mu muziki ni imwe muri ’couple’ zikunzwe cyane mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda. Iyo Ben agaruka ku nkuru y’urukundo rwabo, avuga ko yatangiye mu 2011 ubwo yari atangiye kuririmba mu Itsinda rya Alarm Ministries.

Aba baririmbyi bombi bakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo ’Yesu arakora’, ’Amarira’, ’Impano y’ubuzima’, ‘Mu nda y’ingumba’ n’izindi.

Ben Serugo yatangarije The Round About (Ikiganiro cya Ishusho TV) ko bwa mbere abwira Chance ko amukunda, yabimubwiye bari muri bisi ubwo Alarm Ministries yari igiye mu rugendo rw’ivugabutumwa i Burundi.

Ati “Nakundaga kuza nakerewe kubera urugendo ruva i Karangazi kugera i Kigali nza mu myitozo ya korali. Nyuma yaho naramubonaga nkumva urukundo rurazamutse, rimwe ndavuga nti reka mwiyahureho ndebe, si njye wa mbere uraba ubenzwe.”

“Bwa mbere sinubaka neza ikiganiro namuganirije gusa namubwiye ko ari we muntu mbona wakuzuza ikibura mu buzima bwanjye, nabimubwiriye muri bisi tugiye mu ivugabutumwa i Bujumbura, Imana igira ibyayo twisanze twicaranye mu mwanya umwe.”

Uyu mugabo yavuze ko yafatiranye inkuru zari muri bisi agakocora ijambo ry’urukundo ryari riri ku mutima we, aribwira Chance yari yarakunze gusa agatinya kubivuga bitewe no kwitinya yibwira ko umusore wo mu Ntara atatsindira umukobwa w’i Kigali.

Ati “Urabizi iyo korali igiye ahantu runaka baba baganira cyane, nanjye nafatiranye uwo mwanya tuva i Kigali tuganira bisanzwe gusa nafunze umwuka. Ubwo twinjiriga mu gice cy’i Burundi ni bwo nafunguye umutima ndamubwira, mubwira ko mukunda, nifuza ko yambera umugore, gusa namusabye ko yansubiza nyuma tuvuye muri urwo rugendo nanze ko yampakanira tudasohoje ubutumwa, bwari kugenda nabi.”

“Twabanye muri Alarm igihe kinini, ntagitekerezo cyo kuba namutereta, igihe kigeze rimwe ngeze aho twitoreza nasanze ari we uyoboye imyitozo ya korali, umutima urambwira ngo uyu ni we mugore wawe, ndawucyaha sinabyitaho kuko nabonaga atanyemera yari hejuru yanjye. Nari umuturage wo mu Ntara we ari Umunya-Kigali nkabona bidashoboka, nareba abasore bari muri korali nkabona ntaho duhuriye.”

Ben yavuze ko ari inshuro ya mbere yari agiye mu rukundo ndetse yamaze ibyumweru bibiri ategereje igisubizo cya Chance.

Mbanza Chance na we ubwe yavuze ko akibona Ben Serugo yakunze uburyo ari umuririmbyi n’umucuranzi mwiza wa piano, gusa nta biganiro birenze umunota umwe bari barigeze bagira mbere.

Ati “Sinigeze ntekereza ko yambwira ko ankunda, yampagaraga ambaza niba hari gahunda ya kwitoza agahita akupa, nta bindi.”

“Narimfite abandi nka bane bantereta, yazaga ari wa muntu wambara inkweto zirimo amasogisi adasa, ishati idafunze, gusa narebaga imyitwarire y’umugabo nasabye Imana nkabona ni we yampitiyemo, umugabo w’umukristo wubaha Imana, n’abandi barabagiraga ariko we numvaga hari icyihariye yambera umutware mwiza, kandi atameze neza ku mubiri.”

Yongeyeho ko ikintu cyamutunguye basohokana bwa mbere ari ukuntu uyu mukunzi we yageze aho basohokeye agasaba amata gusa.

Ben Serugo yavuze ko ubwo yari atangiye kuririmba muri Alarm Ministries, yazaga akarewe bitewe n’akazi ndetse n’urugendo yakoraga muri Weekend avuye i Karangazi mu kazi ajya mu Mujyi wa Kigali, iminsi isanzwe agasubira mu masomo.

Inshuro ya mbere agera muri iri tsinda ry’abaririmbyi yakiriwe na Mbanza Chance, anyurwa n’uburyo yakiriwe n’umwana w’umukobwa amusobanurira ibijyanye n’iri tsinda yakundaga cyane.

Kugeza ubu, bombi bamaze imyaka 12 bakundana ndetse barushinze mu 2014, bakaba bafitanye abana babiri.

Umva “Zaburi Yanjye”, indirimbo nshya ya Ben na Chance

Ben yabwiye Chance ko amukunda bari muri bisi ubwo bari mu rugendo rw'ivugabutumwa rwerekezaga i Burundi
Abaririmbyi Ben na Chance bafite ibihangano bihembura imitima ya benshi muri iki gihe bakundanye ari abaririmbyi ba Alarm Ministries mu 2011

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages