00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkomoko ya ‘Ndandambara’, indirimbo yagize umuriri mu matora ya Perezida

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 24 August 2017 saa 01:58
Yasuwe :

Ndandambara, yari intero n’inkikirizo mu rugendo rwo kwamamaza Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu aherutse kubera mu Rwanda, iyi ndirimbo yaciye ibintu mu bice bitandukanye ndetse yasigaye benshi mu mutwe.

Iyi ndirimbo isanzwe izwi mu nsengero by’umwihariko iz’abarokore, ni imwe mu zagira umuriri ukomeye ndetse iyo ibyinwa mu buryo buzwi nk’igisirimba usanga abantu akirisitu bayibyina buzuye umwuka.

Ndandambara yahinduye ibintu mu bikorwa byo kwamamaza by’umwihariko byabaga ari ishyiraniro mu duce umukandida wari uhagarariye ishyaka FPR yagiye yiyamamarizamo.

Iyi ndirimbo ‘Ndandambara’ [Nta ntambara ariko mu rurumi rw’agace k’Ubugoyi] iri mu zarikokereje ndetse zishimiwe bidasanzwe, iyo abaturage bakubitaga amaso Paul Kagame bahitaga bayitera maze bose bakajya mu bicu bamubwira ko ‘bamufite nta ntambara yabatera ubwoba’.

Ubwo Perezida Paul Kagame yarahiriraga kuyobora u Rwanda kuwa 18 Kanama 2017, yagarutse kuri ‘Ndandambara’ aho yashimangiye ko amagambo ayigize yumvikanisha kuri ubu nta gihangayitse Abanyarwanda ndetse ko nta cyabananira bahuje imbaraga.

Icyo gihe yagize ati “Mu matora ashize, hari indirimbo y’idini umunyarwanda yahinduye ayihuza n’igikorwa twarimo. Iyo ndirimbo yagaragaje neza iyi myumvire n’ibyishimo byo gukorera hamwe nyuma yo kunyura muri byinshi bitari byoroshye.”

Mu kiganiro na IGIHE, Nsabimana Leonard uri mu bagize itsinda ryaririmbye iyi ndirimbo yavuze ko batewe ishema rikomeye no kuba ubutumwa banditse bwaraguye neza Abanyarwanda ndetse by’umwihariko ikaba yarishimiwe na Perezida Kagame.

Yagize ati “Iriya ndirimbo ni twebwe twayisubiyemo, mbere abantu bari bayizi cyane mu rusengero, niho yabyinwaga, mu minsi yashize amatora yegereje nibwo twigiriye inama yo kongera kuyikora dushyizemo andi magambo, hariya bavuga iyarinze Daniel tuhashyira iyarinze Kagame.”

Uko ari batatu Akumuntu Jamal, Mugabe Claude na Nsabimana Leonard basanzwe ari abaririmbyi mu nsengero zitandukanye ndetse bafite itsinda risanzwe ricuranga mu bitaramo bitegurwa mu Mujyi wa Rubavu.

Nsabimana yavuze ko ubu bahise bafata inyito ya ‘Ndandambara Crew’, ngo yafite intego ikomeye yo kwigaragaza bakanakomeza kuririmba mu rurimi ruzwi mu gace k’Ubugoyi kugira ngo batazatakaza umwimerere wabo.

Ati “Kuba Perezida yarabyishimiye kandi nabwo twararirimbye mu kigoyi ndumva byaratwongereye imbaraga kandi tugomba kubikomeza […] icyo dushaka ni ugukomeza kuba ishema ry’abatuye i Rubavu.”

Nsabimana yamaganye umugabo witwa Habimana Martin [asanzwe ari umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza y’abaturage muri Rubavu] uherutse gutangaza ko ari we wayihimbye kandi ngo ni ikinyoma.

Nsabimana na mugenzi we baririmbanye Ndandambara

Ati “Byaratubabaje cyane, iyo ndirimbo ni twebwe twayisubiyemo, n’ayo majwi mwumva ni twebwe, na gitari zacuranzwemo bushya ni izacu, uriya mugabo yaratubabaje cyane.”

Aba bahanzi Akumuntu Jamal, Mugabe Claude na Nsabimana Leonard ni nabo batumiwe kuririmba ‘Ndandambara’ mu birori byahuje abayobozi bakomeye b’u Rwanda mu mugoroba wakurikiye irahira rya Perezida Kagame.

Umwe mu bagize itsinda ryiyise 'Ndandambara Crew' ryasubiyemo iyi ndirimbo
Nsabimana na bagenzi be baherutse gutumirwa mu birori kwishimira intsinzi ya Perezida Kagame banaririmbamo 'Ndandambara'
Ndandambara ni imwe mu ndirimbo zikunzwe cyane mu Rwanda, hano hari mu birori byahuje abayobozi batandukanye nyuma y'irahira rya Perezida Kagame

Kanda hano urebe andi mafoto menshi

Amafoto: Nkurunziza Faustin/RwandaGov


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages