00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkomoko ya Nokia Tune, ’sonnerie’ yanditse amateka mu iterambere rya telefoni

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 19 May 2025 saa 02:04
Yasuwe :

Ni ‘sonnerie’ yabaye intangiriro y’urugendo rw’amateka mashya mu bijyanye n’iterambere rya telefoni ngendanwa.

Yumvikanye muri telefoni z’abakomeye, abanyeshuri, abacuruzi n’ababyeyi, n’undi wese wageragezaga kugura telefoni mu myaka yo hambere.

Kuva i Helsinki muri Finlande kugera i Kigali mu Rwanda, ijwi ryayo ryajyaga rihagurutsa abantu ku meza, abandi bakaryitabana ibyishimo bitagereranywa, bijyanye n’ababahamagaye.

Icyakora ntabwo yigeze ikorwa hagamijwe kuyishyira muri telefoni cyane ko yahanzwe mbere y’imyaka ya 1990, ubwo telefoni zatangiraga gukwira hose.

Hashize igihe kingana iki umenye ko ikomoka ku ndirimbo ya kera yanditswe mbere y’uko telefoni zigendanwa zibaho? Niba unabizi uri muri bake.

Nokia Tune ni igice cy’indirimbo yitwa Gran Vals yanditswe mu 1902 n’umuhanga mu gucuranga gitari w’Umunya-Espagne, Francisco Tárrega.

Iyi ndirimbo yanditswe imyaka irenga 80 mbere y’uko Nokia isohora telefoni yayo ya mbere yitwa ‘Mobira Cityman 900’ yasohotse mu 1987.

Mu 1994 Nokia yashyize iyi ‘sonnerie’ muri Nokia 2110, yitwaga ‘Type 7’. Mu 1997, yahawe izina rya ‘Grande Valse’. Mu 1998 ni bwo yahawe izina tuyimenyereyeho rya ‘Nokia Tune’.

Uko imyaka yagiye ishira ni na ko iyi ‘Nokia Tune’ yagiye ihindurwa. Kuva mu 1998 Nokia yagiye isohora iyi ‘sonnerie’ mu buryo butandukanye nko mu 2001, 2004, 2008 na 2009 yasohokaga iyi ivuguruye mu buryo bushya.

Ibi ni byo byatumye irushaho kumenyekana no gukundwa na benshi.

By’umwihariko, raporo yo mu 2009 yagaragaje ko Nokia Tune yumvikanaga inshuro miliyoni 1.8 buri munsi ku Isi.

Impamvu Nokia yahisemo Gran Vals, ni uko umwanditsi wayo yari yarapfuye hashize imyaka irenga 70, bityo indirimbo ye idafite uburenganzira bwihariye bwo kuyibyaza amafaranga (copyright), nk’uko amategeko y’i Burayi abiteganya.

Uwari uyoboye ibikorwa byo kurangiza iyo ‘sonnerie’ mu majwi ni Thomas Dolby. Yamaze kuyishyira muri telefone, bwa mbere mu yumvikana mu kwamamaza Nokia 1011 yasohotse mu 1992.

Yarenze iyo kuba muri telefoni za Nokia inagera mu bahanzi b’injyana ya ‘Pop’. Mu 1999, abahanzi barimo Jimmy Cauty (The KLF) na Guy Pratt bakoze indirimbo ‘I Wanna 1-2-1 With You’ ishingiye kuri iyi Nokia Tune.

Hari n’umuhanzi wo muri Hong Kong witwa Khalil Fong, wakoresheje igice cyayo mu ndirimbo ye ‘Coconut Shell’, ayicuranga kuri Erhu (igikoresho cy’umuziki wo mu Bushinwa).

Umuhanga mu gucuranga Piano, Marc-André Hamelin, na we yakoze agace gato yise ‘Valse Irritation d’Après Nokia’.

Nubwo telefoni za Nokia zitagiharawe cyane, Nokia Tune iracyafite agaciro mu bijyanye n’amateka. Uyumvise wese ahita yibuka igihe telefoni za Nokia zari zigezweho mu bihe byazo.

Telefoni za Nokia zakanyujijeho mu myaka ya 1990

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages