Patoranking yaririmbye nyinshi mu ndirimbo zaciye ibintu muri Afurika nka ‘My Woman’, ‘No Kissing Baby ft. Sarkodie’, ‘Girlie ’O’ Remix ft. Tiwa Savage’ n’izindi. Ari mu bahanzi bakunzwe cyane iwabo muri Nigeria ndetse izina rye rirakomeye muri Afurika.

Ubwo yasatiraga umusozo, Patoranking yahamagaye umukobwa witwa ‘Leslie’ wari wagize isabukuru amusaba ko amusanga ku rubyiniro. Iyi nkumi ihageze bafashe telefone bifata video Patoranking amwifuriza isabukuru nziza bayishyira kuri Snapchat.

Ibi birangiye yahise amuririmbira iyitwa ‘My Woman, My Everything’ baranayibyinana. Mu gusezera iyi nkumi, Patoranking yayihaye amataratara, ingofero n’ishati asigara yambaye ubusa hejuru.

Patoranking amaze kubyinisha iyi nkumi yabwiye abafana ko agiye gukora ikintu kizatuma yibukwa iteka mu Rwanda maze yambika uyu mukobwa amataratara arinda izuba yari yaje yambaye, amuha ingofero ndetse avanamo n’ishati arayimwambika asigara yambaye ubusa hejuru.

Yagize ati “Ubu ni ubwa mbere ndirimbiye i Kigali, rero ngiye kubaha ikintu muzahora mwibukiraho Patoranking. Amataratara yanjye ari he? Where is my shit [Umwanda wanjye uri he] (yashakaga amataratara)? Ngiye kuzikwambika, izi zirahenze. Arasa neza? Ingofero nayo reka nyimuhe. Ishati nayo reka nyikuremo.”

Mbere yo gutaha, Patoranking yagize ati “Ndashaka kubashimira mwese, reka mvuge ikintu kimwe nihuse, nzagaruka hano i Kigali kandi ninza nzagaruka mfite itsinda ryuzuye kuko niko njyewe nyobora. Ndashimira cyane polisi yampaye umwanya w’inyongera nkaririmba, mwakoze Kigali, ndashimira cyane Kagame.”

Patoranking amaze gusezera atashye, iyi nkumi yaramukurikiye ishaka kuvugana na we byihariye ariko abari bashinzwe kurinda uyu muhanzi ntibatumye ibyifuzo bye byuhahirizwa ndetse yarinze yurira imodoka batongeye kubonana.

Patoranking wavugaga Icyongereza cyumvikanamo akarango ko muri Jamaica n’izindi mvugo ziranga abahanzi bakora injyana ya Dancehall na Reggae, yageze imbere y’abafana hafi saa sita z’ijoro aririmba mu gihe kigera ku minota 21.

Yaririmbiye kuri CD ndetse ntiyari afite Dj we bwite ku buryo no mu gucuranga indirimbo humvikanyemo guhuzagurika barekura indirimbo ya Eddy Kenzo, Patoranking wagaragaraga nk’unaniwe ku maso yahise abwira uwavangaga imiziki izina ry’iyo acuranga.

Uko yamaraga kumvisha abafana indirimbo ye, Patoranking yabanzaga agasukiranya amagambo amenyerewe ku barasita ubundi akabwira Dj ati ‘burn them’[bahereze]. Ibi byijujutiwe na benshi kuko batari biteze ko yitwara atya.

Patoranking ubwo yari mu gitaramo aherutse gukorera mu Rwanda
Patoranking ubwo yari mu gitaramo aherutse gukorera mu Rwanda
Patoranking n'uyu mukobwa babyinanye iyitwa 'My Woman, My Everything'
Patoranking n'uyu mukobwa babyinanye iyitwa 'My Woman, My Everything'
Patoranking n'uyu mukobwa, hano bari barimo gufata video yo gushyira kuri Snapchat amwifuriza isabukuru nziza
Patoranking n'uyu mukobwa, hano bari barimo gufata video yo gushyira kuri Snapchat amwifuriza isabukuru nziza
Iyi nkumi hano yagaregezaga kubyina shoki
Iyi nkumi hano yagaregezaga kubyina shoki
Barangije barahoberanye
Barangije barahoberanye
Patoranking ati 'Nsize urwibutso rutazibagirana'
Patoranking ati 'Nsize urwibutso rutazibagirana'
Ubwo Patoranking yiyamburaga ishati
Ubwo Patoranking yiyamburaga ishati
Patoranking yahaye uyu mukobwa imyenda ye yo hejuru asigara yambaye ubusa
Patoranking yahaye uyu mukobwa imyenda ye yo hejuru asigara yambaye ubusa
Patoranking amaze guha uyu mukobwa imyenda yo hejuru yamuhobeye umwanya muto
Patoranking amaze guha uyu mukobwa imyenda yo hejuru yamuhobeye umwanya muto
Abafana barimo bitegereza
Abafana barimo bitegereza