00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkumi z’i Kigali zari zabukereye mu gitaramo ‘Spinny&Friends’ cyakomwe mu nkokora n’imvura (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 December 2025 saa 02:21
Yasuwe :

Mu ijoro ryo ku wa 27 Ukuboza 2025 muri Zaria Court habereye igitaramo ‘Spinny& Friends’ cyitabiriwe n’abanyamujyi biganjemo inkumi z’i Kigali ndetse n’ibyamamare mu ngeri zose.

Iki gitaramo DJ Spinny yagiteguye mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi amaze mu muziki, icya mbere akaba yaragikoreye muri Uganda mu minsi ishize.

Nk’umuhanga mu kuvanga imiziki ugezweho muri Uganda ariko ufite inkomoko mu Rwanda, ntabwo yigeze yirengagiza aho akomoka.

Ni igitaramo DJ Spinny yatumiyemo abantu batandukanye barimo Blue Aiva wo muri Afurika y’Epfo, Sheilah Gashumba ukunze kwiyita Lil Stunner wo muri Uganda n’abandi banyuranye.

Uretse abatumiwe gususurutsa abakunzi b’umuziki, abandi bitabiriye iki gitaramo biganjemo ibyamamare nka Uwicyeza Pamella umugore wa The Ben, Massamba Intore, Alex Muhangi, Kenny Sol, Element EleeeH n’abandi banyuranye.

Ubwitabire bwari hejuru muri iki gitaramo nubwo cyarangiye nabi nyuma y’uko haguye imvura nyinshi yatumye abari bicaye ahadatwikiriye bayihungira ahatwikiriye ibintu birivanga.

Kuba hagwaga imvura nyinshi ikanamara umwanya munini byatumye abantu batizihirwa uko byari biteguye.

Ku rundi ruhande, DJ Spinny abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yashimiye abitabiriye iki gitaramo abiseguraho ku bw’ikirere kitababaniye.

Ati “Mwakoze cyane, ndashimira buri wese wabashije kuhagaragara nubwo imvura yari ifite undi mugambi. Turasaba imbabazi ku bw’ikirere kitatubaniye tunashimira ababashije kuhaguma nubwo bitari byoroshye.”

DJ Niny ari kuvangira imiziki abari bitabiriye iki gitaramo
Amandah Darling ubwo yafataga ifoto mbere yo kujya mu gitaramo cya DJ Spinny
DJ Niny ni uku yahingutse ahabereye iki gitaramo
Element EleeeH ni umwe mu bataramiye muri iki gitaramo yari yagiye gushyigikiramo DJ Spinny
Byari ibyishimo kuri DJ Spinny wakoreraga igitaramo cye cya mbere i Kigali
DJ Spinny hari aho yageze azamuka ku meza ngo abone uko asusurutsa abakunzi be
Ubwo yari ku rubyiniro DJ Spinny yeretswe urukundo n'abari bitabiriye iki gitaramo
DJ Pius, Element EleeeH na Kenny Sol bari mu bari bagiye gushyigikira DJ Spinny
DJ Spinny ubwo yari ageze ku byuma ari kuvangira imiziki abakunzi be
Umutoniwase Nadia uzwi nka Muganga muri sinea y'u Rwanda ari mu bari bitabiriye iki gitaramo
Blue Aiva wo muri Afurika y'Epfo ni umwe mu bavanga imiziki bagezweho
Zaria Court ikomeje kwakira ibitaramo bikomeye
Blue Aiva afite umwihariko wo kuvanga imiziki anabyinira abafana be
Uwicyeza Pamella, umugore wa The Ben ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
Byari ibyishimo mu gitaramo ‘Spinny&Friends’
Inkumi zari zabukereye muri iki gitaramo
Yigiye hejuru ubundi yica icyaka anabyina umuziki mwiza yavangirwaga n'abahanga muri uyu mwuga
Buri umwe mu nkumi zitabiriye iki gitaramo yari yakoze ku mwambaro azi ko umubera
Massamba Intore na Alex Muhangi bari mu bari bagiye gushyigikira DJ Spinny
Ubwitabire bwari hejuru muri iki gitaramo
Icyo kunywa cyari cyateguwe ku buryo nta kibazo cy'icyaka abitabiriye iki gitaramo bahuye nacyo
Ibyishimo byari byose ku bitabiriye iki gitaramo babanzaga gufata agafoto k'urwibutso

Amafoto: Cyubahiro Key


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages