Mu kiganiro kirambuye aherutse kugirana na IGIHE, muzehe Makanyaga yakomoje ku rukundo rwamukuye i Kigali rukamujyana mu cyahoze ari Komine Sake aherekeje inkumi n’amaguru.

Makanyaga ubara iyi nkuru aseka yagize ati” Twari tukiri bato cyane mbere y’uko nshaka umugore wa mbere. Hari umukobwa (ntavuga izina kuko benshi baramuzi) yabaga mu Biryogo mu muryango.”

Makanyaga avuga ko kuzura n’uwo mukobwa bitari bihatse kuryamana kuko icyo gihe bitabaga biri mu mitwe yabo dore ko bari bakiri na bato, ahubwo ngo gucudika kwabo kwari guhatse kwirirwa bagendana mu muhanda abantu bakishimira kubabona.

Avuga ukuntu yagiye i Sake, Makanyaga yagize ati” Nuko umunsi umwe aza kumbwira ko agomba gutaha iwabo muri Sake, ndagenda mu gitondo kare turabonana mubwira ko nzamuherekeza.”

Mu gitondo cya kare isaha atibuka neza, Makanyaga yazindukiye uyu mukobwa, aramuherekeza kuva mu Biryogo kugera i Sake bahagera ku mugoroba nyamara babyutse igicuku bagenda baganira.

Nyuma yo kugera iwabo w’umukobwa Makanyaga yararuhutse yongera kugaruka bukeye bw’undi munsi. Umukobwa na basaza be nabo baramuherekeje bamugeza kuri Muhazi yambuka atyo asubira mu Biryogo.

Icyo gihe ngo nta mpamba umukobwa yigeze amuha, ati “Ntacyo yari kumpa ahubwo nyuma nibwo yaje kunsura anzanira inkoko.”

Makanyaga abajijwe impamvu atashatse uyu mukobwa bari barakundanye cyane, agira ati” Ntabwo twashoboye kubana, icyo gihe hari mu bihe bibi iwabo baje guhunga bavuga ko bahungiye Tanzania, sinamenye ngo yagiye he."

Kugeza n'ubu Makanyaga avuga ko yamubuze burundu ndetse ngo niyo agerageje kubaza bamubwira ko ari muri Tanzania.

Makanyaga Abdoul washatse umugore wa mbere afite imyaka 18 babyaranye abana babiri, icyakora ngo baje gutandukana ashaka undi ubwo yari afite imyaka 26 ari nawe banabana kugeza ubu bakaba abana barindwi gusa babiri bitabye Imana hasigara batanu.

Uyu musaza ni umwe mu bakomeye mu muziki w’u Rwanda, mu mwaka w’2020 azaba yizihiza isabukuru y’imyaka 50 amaze akora umuziki.

Reba hano Makanyaga abara inkuru y’ukuntu yakoze urugendo Kigali – Sake n’amaguru aherekeje inkumi

Reba hano ikiganiro kirambuye ku buzima bwa muzehe Makanyaga Abdoul

Makanyaga Abdoul ni umwe mu baririmbyi akaba n'umucuranzi wakanyujijeho mu gihe cyo hambere
Makanyaga Abdoul ni umwe mu baririmbyi akaba n'umucuranzi wakanyujijeho mu gihe cyo hambere
Makanyaga Abdoul ni umusaza ugira urwenya rwinshi
Makanyaga Abdoul ni umusaza ugira urwenya rwinshi