Muri iki kiganiro, Bull Dogg yahishuye ko nk’umuhanzi hari igihe yageze aho yumva yareka umuziki kubera inkuru zagiye zanduzaga injyana ya Hip Hop, zikangiza isura y’abayikora.
Ati “Mu myaka ya 2016-2017, ntabwo Hip Hop yari yorohewe, kubera ko buri gihe wasangaga inkuru nyinshi zivuga nabi abakora iyi njyana. Imyaka hafi icumi nari mbimazemo nta kintu kirahinduka, byatumaga usanga no mu rugo bakeka ko ibivugwa ari byo. Icyo gihe cyarageze umuntu akumva arenda gucika intege.”
Bull Dogg avuga ko mu gihe yari yendaga gucika intege, hagiye habaho impamvu zamuteye kudahita abivamo. Aha yatanze urugero ku kuba yaritabiriye irushanwa rya PGGSS, avuga ko ryatumye yongera kugira imbaraga zo gukomeza umuziki.
Ati “Reka umuntu ajyemo azabe areba uko yakongera kubivamo!”
Uko ikoranabuhanga ryahinduye ndetse rikanoroshya ubucuruzi mu muziki no kuwumenyekanisha, biri mu byatumye Bull Dogg yongera kugira icyizere, bityo igitekerezo cyo kuwureka kimuvamo.
Uyu muraperi ni umwe mu bamaze igihe kinini mu muziki w’u Rwanda. Kuva Bull Dogg yawinjiramo mu 2008, ntiyigeze abura mu rutonde rw’abaraperi bakomeye mu Rwanda, kugeza uyu munsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!