Ibi byagaragaye nyuma y’aho Muyoboke yifurije uyu muherwe isabukuru nziza, mu butumwa yacishije ku rukuta rwa Instagram, aho yanditse ati “Isabukuru nziza, umushoramari wihariye mu muziki Gael Karomba. Ndakwifuriza umunsi wuzuye ibyishimo ndetse no gukomeza gutsinda mu buzima, ndetse no mu rugendo rwawe rwo kugirira umumaro uruganda rw’umuziki Nyarwanda.”

Arakomeza ati “Icyerekezo cyawe ndetse n’umuhati wawe byazanye izindi mpano nshya ku karubanda, bigusigira izina rikomeye mu Isi y'ubuhanzi. Warakoze muvandimwe, ku buyobozi bwawe bufite icyerekezo, ku cyizere udahwema kugaragaza, no ku kwizera imbaraga z’umuziki nk’ururimi ruhindura Isi.’’

Coach Gael na we yahise asubiza uyu mugabo amushimira kumwifuriza kugira umunsi mwiza w’amavuko. Ati “Murakoze cyane Manager! Mwarakoze kuduharurira inzira! Iyi muzika Nyarwanda irajya kure haruta aho twe twashobora kugera, aho tuzageza n’abandi bazakomerezaho. Wakoze kunyifuriza isabukuru nziza, imigisha myinshi.”

Aba bombi bagaragaye ku mbuga nkoranyambaga babwirana neza, nyamara mu myaka yashize ntabwo bakunze kuvuga rumwe ku bintu bitandukanye. Ni ubwumvikane buke bwatangiye mu 2023.

Nka tariki 10 Kanama 2023 mu gace ‘Meet Me Tonight’ kahariwe ibyamamare mu gitaramo cy’urwenya cyitwa Gen-Z Comedy Show, Muyoboke Alex yasobanuye ko Coach Gael atari inshuti ye ya hafi ariko ko bavugana nk’umunyarwanda.

Mu kiganiro cyatambutse kandi kuri shene yitwa ‘AbaVip TV’ cyo ku wa 19 Ukwakira 2023, Coach Gael yasobanuye ko ari rwiyemezamirimo uhugiye mu kazi ke atarwanira umwanya wo kureberera inyungu abahanzi na Muyoboke Alex.

Nyuma bakomeje kugenda bagaragaza ko bashobora kuba basigaye bavuga rumwe, ariko nta n’umwe urerura ngo ashimagize mugenzi we ku mbuga nkoranyambaga.

Bwa mbere Muyoboke yashimagije Coach Gael ku mbuga nkoranyambaga
Bwa mbere Muyoboke yashimagije Coach Gael ku mbuga nkoranyambaga
Coach Gael yagaragaje Muyoboke nk'umwe mu baharuriye benshi inzira mu ruganda rw'imyidagaduro
Coach Gael yagaragaje Muyoboke nk'umwe mu baharuriye benshi inzira mu ruganda rw'imyidagaduro