Nyuma y’igihe badacana uwaka, aba bagabo bahoze ari inshuti z’akadasohoka, bongeye gukozanyaho biturutse ku kiganiro Muyoboke Alex aherutse kugirana na IGIHE, agaragaza ko yagize uruhare mu ikorwa ry’indirimbo “Agatako”, DJ Pius wayikoze akabyamaganira kure.
DJ Pius utarashimishijwe n’aya magambo yahise anyomoza Muyoboke amushinja kuvuga ibinyoma.
Muyoboke wari wijeje abantu kuzagaragaza ibimenyetso by’uruhare rwe mu ikorwa ry’iyi ndirimbo n’ibindi yafashije DJ Pius, yaje gushyira hanze amashusho bari muri studio ndetse n’amatangazo y’ibitaramo yagiye amufashamo.
Nyuma yo gushyira hanze aya mashusho n’ibindi bimenyetso bigaragaza ko yamufashije, DJ Pius na we yifashishije imbuga nkoranyambaga ashinja Muyoboke kwiyitirira ibikorwa atakoze.
DJ Pius yagize ati “Icya mbere wageze muri studio Saa Tatu z’ijoro witwaje akayoga ko kwiyerurutsa kubera amafaranga wari waraye utwambuye. Jose Chameleone yageze muri studio Saa Tanu na mbere yanjye, wowe wahageze Saa Tatu z’ijoro indirimbo yarangiye.”
DJ Pius yashimangiye ko yibeshye kuri Muyoboke Alex, ati “Umva nkubwire n’abatabizi bumvireho, uri umuntu mubi. Kwiyitirira imirimo utavunikiye yaba mu mbaraga z’ubwenge n’ubushobozi.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!