Mu makuru yiriwe ari ku bitangazamakuru bitandukanye bikomeye ku isi ndetse no muri Afurika harimo inkuru zitandukanye zigaruka ku bahanzi baririmba, abakinnyi ba filime ndetse n’abitabiriye amarushanwa y’ubwiza.
Mu mujyo IGIHE yafashe wo kujya ibatembereza mu isi y’imyidagaduro yaranze isi yose buri munsi, uyu munsi twabashakiye inkuru ziriwe zivugisha benshi yaba muri Afurika no hanze yayo.
Intambara y’amagambo mu bahanzi bo muri Nigeria
Nyuma y’inkundura imaze iminsi hagati y’abahanzi batandukanye bakomeye muri Amerika biganjemo abaraperi, ubu noneho muri Nigeria naho iyi nkundura yahageze.
Kuri uyu Mbere tariki 29 Mata Davido na Wizkid bifashishije imbuga nkoranyambaga bakozanyaho umwe yereka mugenzi we ko amurusha byinshi mu ruganda rw’umuziki bityo akwiriye gucisha make. Hari nk’aho Davido yabwiye mugenzi we ko ibihangano bye bitagikundwa undi mu kumusubiza amubwira kwigeza ku rwego yagezeho mu muziki bizamugora cyane we.
Si aba gusa, kuko na Kizz Daniel na Tekno bari mu ntambara y’amagambo yaturutse ku ndirimbo bahuriyemo bise ‘Buga’ yamamaye cyane. Icyazamuye iyi ntambara ni uko Tekno ashinja mugenzi we kwikubira inyungu yavuye kuri iyi ndirimbo yongeye kuzamurira igikundiro bombi yagiye hanze mu 2022.
Taylor Swift ntazitabira Met Gala
Mu gihe ibyamamare bitandukanye bikomeje imyiteguro yo kuzitabira ibirori bikomeye bihuza ibyamamare muri Amerika bitegurwa na Vogue bizwi nka Met Gala, Taylor Swift we amaso akomeje kuyerekeza ahandi.
Ibi birori biteganyijwe ku wa 6 Gicurasi 2024, People yatangaje ko ifite amakuru y’uko Taylor Swift atazitabira ahubwo azaba ari mu myiteguro y’ibitaramo bizenguruka mu bihugu bitandukanye mu Burayi azatangira ku wa 9 Gicrasi. Uyu muhanzi aheruka gushyira hanze nshya yise “Tortured Poets Department’’ ndetse ikomeje guca uduhigo dutandukanye aho indirimbo ziriho 14 iki cyumweru zihariye imyanya 14 ya mbere kuri Billboard Hot 100™.
Kendrick Lamar yongeye gukora mu jisho Drake
Nyuma y’iminsi abaraperi Drake na mugenzi Kendrick Lamar bari mu ntambara y’amagambo buri wese yibasira mugenzi we, kuri ubu Kendrick Lamar yongeye gukongeza umuriro kuri uyu muraperi mugenzi we.
Lamar yashyize hanze indirimbo nshya yise “Euphoria’’ yibasira Drake aho agera aho no kumutuka ku bakobwa baryamana nawe. Hari aho agira ati “ Nanga uburyo ugenda, nganga uburyo uvugamo, nanga uburyo wambara[...] nanga indaya uryamana nazo kuko nazo ubwazo baba bizigora kwisanisha n’abakobwa ba nyabo.’’
Abana bo muri Uganda bandikiye amateka muri Espagne
Kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mata, Itsinda ry’abana bo muri Uganda babyina bazwi nka Masaka Kids babyinnye mbere y’umukino wahuje FC Barcelone na Valencia wabereye kuri Estadio Olimpico Luis Companys muri Espagne.
Uyu mukino FC Barcelone yatsinze Valencia ibitego 4-2. Masaka Kids Africana yataramiye abarebye uyu mukino ni abana bamaze kubaka izina mu kubyina bakomoka muri Uganda. Aba bana bari mu kigero cyiganjemo icy’abari mu myaka iri munsi ya 18.
Umubyeyi w’imyaka 60 arashaka kuba Miss Universe 2024
Umugore w’imyaka 60 w’Umunya-Argentine witwa Alejandra Rodriguez aheruka kwegukana umwanya wa mbere mu irushanwa rya Miss Universe, mu Mujyi wa Buenos Aires muri Argentine ndetse arashaka kwegukana iri kamba ku rwego rw’igihugu bikazamuhesha kwitabira ku rwego rw’Isi muri iri rushanwa rizaba muri Nzeri uyu mwaka.
Uyu mubyeyi aramutse atsinze muri iri rushanwa yaba ariwe wa mbere wegukanye iri kamba akuze. Ubwo iri rushanwa ryatangizwaga mu 1952 ryitabirwaga n’abari hagati y’imyaka 18 na 28 kandi uwitabiriye akaba nta mwana afite nta n’umugabo. Umwaka ushize byasubiwemo abagore bafite imyaka hagati ya 18 na 73 bemererwa kujya muri iri rushanwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!