Uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo ’Mesa Kamwe’ yigaruriye imitima ya benshi, akomereza ku yitwa ’Ayo Bavuga’, ’Ntunkangure’ n’izindi. Yaherukaga gusohora iyitwa ’True Love’ itarakorewe amashusho ndetse bikavugwa ko atazakomeza ibikorwa bya muzika nk'uko bisanzwe.

Mu gihe cy'imyiteguro y'ibirori byo gutera indi ntambwe mu rukundo rwa Umutare Gaby n'umukunzi we witwa Joyce Nzere, hatangiye kumvikana inkuru zivuga ko uyu muhanzi arushwa imyaka icyenda n'uwo yakunze gusa aba bombi bari barangamiye umushinga wo kunoza ubukwe biteguraga kwereka imiryango, babirengeje ingohe ntibabivugaho.

Umutare yasabye anakwa Nzere mu muhango wabaye guhera saa tatu mu gitondo, tariki 16 Nyakanga 2017. Bahamirije isezerano ryabo mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, ubukwe bwabo bubera ahitwa muri Black & White Kiberinka Hotel ari na ho habereye umuhango wo kwiyakira n'imiryango.

Nyuma yo kurushinga uyu muhanzi yumvikanye mu itangazamakuru gacye gashoboka bituma benshi bakomeza kwibaza ku byavuzwe ko ashobora guhagarika umuziki burundu.

Ubwo aheruka kuganira na IGIHE, Umutare Gaby yavuze ko mu byatumye akunda by’ikirenga Nzere Joyce ari imico ye, gukunda abantu no kuba agira umutima wo guca bugufi no kubaha.

By’umwihariko yavuze ko Nzere ‘ari igitego ndetse bigaragarira buri wese’. Ati “Joyce turahuza kandi ni umugore ushyira mu gaciro, ni umugore w’umutima kandi wubaha umugabo mu buryo bwose bushoboka kandi akagira n’inama nziza. Ikindi ni uko ari igitego kandi namwe murabibona.”

Ibi ariko ntibyigeze bituma inkuru zivuga ku kinyuranyo cy'imyaka hagati y'aba bageni zicogora cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru by’imyidagaduro.

Imvano y'inkuru zivuga ko Umutare Gaby arushwa imyaka icyenda n'umugore we

Ikinyuranyo cy'imyaka myinshi bivugwa ko Umutare Gaby arushwa n'umugore we, cyatangiye kwibazwaho biturutse ku nyandiko zo ku mbuga nkoranyambaga za Nzere zahamyaga ko yavutse ku itariki 12 Ukuboza mu 1981 mu gihe umugabo we ufite imyaka 27 yavutse ku wa 5 Gicurasi 1990.

Nyuma ariko uyu mugore wa Umutare Gaby yaje guhindura igihe yavukiye mu rwego rwo kutagaragaza imyaka ye nyakuri, ku rubuga rwa Facebook akoresha ashyiraho itariki y'amavuko yo mu 1915, bituma hakomeza kwibazwa byinshi.

Iyo ugerageje kuganiriza uyu muhanzi muri iki gihe nyuma yo kurushinga aguhamiriza ko atagishaka kuvuga ku bintu ibyo ari byo byose byerekeye ubuzima bwe n’ubw’umugore yashatse, akagaragaza ko yabihuzwe.

Ati "Ibyo bintu by'itangazamakuru ntabwo nkibirimo rwose. Nta bintu by'inkuru ndimo, ibintu byose by'ibibazo by'itangazamakuru sinkibijyamo. Ibishoboka byose."

Atarakora ubukwe yari yaranditse ko yavutse mu 1981, nyuma aza guhindura
Atarakora ubukwe yari yaranditse ko yavutse mu 1981, nyuma aza guhindura

Nubwo amakuru y’ubukwe bw’aba bombi n'imibanire hagati yabo byakunze kugirwa ibanga, bivugwa ko Umutare Gaby n’uyu munyarwandakazi bazahita bajya gutura muri Australia, aho Joyce Nzere asanzwe atuye mu gace kitwa Goulburn muri New South Wales. Yiga ibijyanye n’icungamutungo muri Kaminuza ya Canberra.

Umutare Gaby warushinze, ubusanzwe witwa Nikuze Gabriel, yatangiye kuririmba ku giti cye muri 2014, amenyekanye mu myaka itatu ishize biturutse ku kugaragaza imbaraga mu buryo bwihariye. Yakoze umuziki mu njyana zinyuranye zirimo Afrozouk, Afrofusion, Afropop, Zouk, RnB n’izindi.

Uyu mugore ngo ararusha Umutare Gaby imyaka icyenda
Uyu mugore ngo ararusha Umutare Gaby imyaka icyenda