Itorero Intayoberana rizwiho guteza imbere umuco, imbyino n’indirimbo bya Kinyarwanda ryatanze ibyishimo ku bakunzi b’umuco nyarwanda mu gitaramo iri torero ryakiniyemo umukino wihariye wiswe “Akanigi Kanjye”.
Iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa 26 Ugushyingo 2023, nyuma y’umwaka umwe ritaramiye L’Espace mu gitaramo cyiswe “Iwacu” cyahigiwemo umuhigo wo kukijyana ahantu hagari hakira abantu benshi.
Icyo gihe abarimo Kalisa Rugano, umuhanzi Mariya Yohana, Rutangarwamaboko, n’abandi batashye banyuzwe bizeza iri torero ko bagiye kurishakira ubufasha ku buryo iki gitaramo kizajya kiba inshuro nyinshi mu mwaka kandi kikibera ahantu hagari hakira byibuze abasaga 3000 bakamurikirwa umwihariko w'iri torero.
Iri torero ryashinzwe mu 2014 ryakinnye umukino bise “Akanigi Kanjye” ugaruka ku nkuru ya Rwayitare mwene Kanyarwanda wakoze urugendo rurerure ashakisha Akanigi yasigiwe na se bikamusaba kwiyambaza umusaza witwa Ngabonziza wari inshuti ya se.
Uyu mukino wakiniwe ku rubyiniro rwubatsweho igiti kirekire cy’umuvumu ndetse n’iriba mu rwego rwo gushushanya uko imibereho ya kera mu Banyarwanda yari imeze.
Ni urubyiniro (Stage) rwubatswe ku bufatanye na Gorilla Events ndetse n'umunyabugeni witwa Rambo wahanze igiti cy'umuvumu cyifashishijwe byose bishamikiye ku bitekerezo bya Sangwa Aline.
Usibye uyu mukino wanyuze abitabiriye iki gitaramo, iri torero ryatanze ibyishimo binyuze mu mbyino zitandukanye zirimo iza Kinyarwanda, imbyino zo mu bice bitandukanye by’igihugu, kugeza ku mbyino zo ku Nkombo.
Iki gitaramo cyari kiyobowe na Tracy Agasaro mbere y'uko kirangira abagize itorero Intayoberana n’abitabiriye bafashe umunota wo kunamira Nizeyimana Alain wari umuyobozi w'Itorero Inganzo Ngari witabye Imana mu ijoro ryo ku wa 26 Ukwakira 2023 azize uburwayi.
Abakobwa bagize Uruyange itsinda ry'abana bato babarizwa mu itorero IntayoberanaAbakuru bishimiye kubona abato babakumbuza ibihe banyuzemo keraAbana bato bagize itorero Intayoberana bazamuye amarangamutima ya benshi bishimiye kubabona babyina imbyino za KinyarwandaAbanyarwaanda n'abanyamahanga bishimiye ibyo bateguriwe n'itorero IntayoberanaAbasore bagize itorero Intayoberana bitwa AmasongaAbato n'abakuru banyuzwe bafata amashusho azahora abibutsa ibi biheAho Intayoberana zitaramiye Uruyange rwishimirwa na benshi binyuze mu mbyino bakora zitandukanye batojweAkanyamuneza kari kose ku bakuru bitabiriye iki gitaramo kibakumbuza imbyino za keraBuri uko umutware yazanaga isaro ryatowe yitwazaga itorero ribyina imbyino z'iwaboByageze aho bamwe basanganiwe n'ibyishimo bahaguruka bagerageza kubyina uko bashoboyeByageze aho buri wese agerageza gutega amaboko yigana ibyo ababyinnyi bakoraDjihad (uri hagati) umusore wahiriwe n'ibiganiro byo kuri YouTube yanyuzwe n'umwihariko w'iki gitaramoIbirezi (Abari b’itorero Intayoberana)Igiti cy'umuvumu cyari cyubatswe ku rubyiniro ni kimwe mu byatunguye abitabiriye iki gitaramoIki gitaramo cyafashije abanyarwanda kongera kwibona mu ndirimbo n’ibyino bya kera badaherukaIki gitaramo cyafashije Abanyarwanda n’abarugenderera kongera kwibona mu ndirimbo n’imbyino bya kera badaherukaIri ni itorero rigizwe n’ibyiciro bine birimo Abakuru, Ibirezi (Abari b’itorero), Amasonga (Abasore b’itorero) n’Uruyange (Abana b’Intayoberana)Intayoberana zaserutse mu mbyino zitandukanye mu mujyo unogeye ijishoIri torero ryashinzwe mu 2014 ryakinnye umukino bise “Akanigi Kanjye”Itorero Intayoberana rizwiho guteza imbere umuco, imbyino n’indirimbo bya KinyarwandaIyo Intayoberana zigiye ku muhigoMariya Yohana yishimiye kubona abato babyina imbyino za KinyarwandaMariya Yohana yabanje gusuhuza abitabiriye iki gitaramoMu birangamuco w’Abanyarwanda, hari aho isuka yagiraga agaciro kangana n’ak’inka mu gukwaNdayizeye Emmanuel uzwi nka Nick Dimpoz umwe mubatoza b'iri toreroNi igitaramo cyagaragaje imbyino n'imibereho y'abanyarwanda mu bice bitandukanye by'igihuguNubwo ari bato mu myaka ntibibabuza guseruka gitoreNick Dimpoz wakinnye mu mwanya wa Ngabonzia yakira isaro rimwe mu rugize Akanigi yasigiwe na seNubwo igitaramo cyarangiye mu masaha akuze abacyitabiriye batashye banyuzweUmuhanzi Elisha The Gift yaririmbye indirimbo yise NyiramwizaUmuhanzikazi Aline Kayigemera Sangwa n'umugabo we usanzwe ari umukinnyi wa filime, Nick Dimpoz baririmbana indirimbo bise 'Ngwino'Umuhanzikazi Aline Kayigemera Sangwa umuyobozi w'IntayoberanaUmunyamakuru wa RBA Tracy Agasaro ni umwe mubari bayoboye iki gitaramoUmwana muto mu bagize Uruyange afite imyaka irindwiUru rubyiniro rwari rwubatsweho igiti cy'umuvumu cyabaga kiri mu ngo nyinshi mu Rwanda rwo hambereUruyange abana bato bagize iri torero Intayoberana bashishimije benshi binyuze mu mbyino batojweUruyange bageze aho baserukana Isuka ifite igisobanuro gikomeye mu muco nyarwanda
Ibitekerezo 0