00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intego za Nyampinga w’Akarere ka Ruhango ushaka guca burundu inzererezi mu Rwanda

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 23 January 2017 saa 10:54
Yasuwe :

Nyampinga mushya w’Akarere ka Ruhango, Umutesi Aisha yiyemeje guca burundu inzererezi mu gihugu namaramuka ahawe ikamba rya Miss Rwanda yatangiye guhatanira.

Umutesi Aisha, afite imyaka 21, ibiro 62 akareshya na 1,70cm. Ni we ufite ikamba rya Nyampinga w’Akarere ka Ruhango, yaryambitswe kuwa 30 Ukwakira 2016. Miss Umutesi yinjiye mu bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017 ari mu bakobwa bahagarariye Intara y’Amajyepfo.

Yabwiye IGIHE ko kugirwa Nyampinga wa Ruhango 2017 byamuhaye icyizere ko kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’igihugu bishoboka kuko no ku rwego rw’Akarere yabyinjiyemo hari abamuca intege ko atatorwa.

Ati “Kuba naba Nyampinga w’u Rwanda ndumva mbyizeye cyane, icyizere mfite kira kuba nari nsanzwe ndi Nyampinga w’Akarere ka Ruhango […] Nizeye kuzatsinda kuko ibintu byose birashoboka kandi ibisabwa byose ndabyujuje.”

Umutesi Aisha agihabwa ikamba rya Miss Ruhango yemereye akarere ko azagafasha mu gukora ubukangurambaga mu baturage abashishikariza kugira isuku mu ngo no ku mubiri, yanihaye intego ko agomba gukora ibishoboka abaturage bakitabira ubwisungane mu kwivuza ku ijanisha riri hejuru kurusha indi myaka yabayeho.

Mbere yo kwinjira muri Miss Rwanda ngo yabanje kubiganiriza ubuyobozi bw’akarere bumwemerera ko buzamushyigikira kugeza atsinze. Ati “Mbere yo kuza nabanje kubisaba ubuyobozi, bwaranyemereye ngo mpagararire akarere kacu, baranshyigikiye, bampesheje imigisha yabo ndetse ubu kuva namaze kwemererwa kwinjira mu bazahatana ku rwego rw’igihugu akarere kose nizeye ko kandi inyuma kandi tuzabigeraho.”

Yavuze ko nagirwa Nyampinga w’u Rwanda azahita atangira umushinga afite wo guca burundu ikibazo cy’abana baba ku muhanda n’inzererezi mu gihugu hose. Nubwo bigoye ngo yizeye ko azabikora.

Ati “Ndamutse mbaye Nyampinga w’u Rwanda icya mbere nakora ni ugufasha akarere mvukamo kumenyekana, ikindi nifuza kuzahita nkora umushinga wo kuvana abana ku mihanda no guca inzererezi, nifuza ko nyuma yo gutorwa kwanjye nta mwana wazongera kuba ku muhanda, narwanya ubuzererezi n’ibindi bibazo byose bituruka kuri za mayibobo.”

“Abana nabasubiza mu mashuri, icyo bisaba ni ugukora ubukangurambaga ku buryo bigenze nk’uko mbyifuza icyo kibazo cyakemuka burundu.”

Yari amaze imyaka umunani yifuza kuzibona muri Miss Rwanda

Ati “Nari muto cyane, natangiye kwifuza kuzaba Nyampinga nkiri mu mashuri abanza mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, icyo gihe nigaga muri Camp Kigali. Ni ibintu nakuze nifuza kuzageraho, kuba narabaye Nyampinga w’Akarere ka Ruhango binyemeza ko n’u Rwanda naruhagararira.”

Nyuma yo kurangiza amashuri abanza yakomeje ayisumbuye mu cyiciro rusange mu ishuri rya Kagarama secondary School, amashuri yisumbuye ayarangiriza muri Ecole Secondaire de Mukingi mu ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi.

Umutesi Aisha yifuza gukomeza amashuri yisumbuye muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye na politiki n’imiyoborere. Ati “Ndifuza kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye, ndashaka kwiga ibijyanye na politike n’imiyoborere.”

Mu banyapolitiki bazwi mu Rwanda yubakira kuri Minisitiri Mushikiwabo ndetse ngo ni we afatiraho icyitegererezo mu byo yifuza kuzageraho byose.

Ati “Ndifuza ko ndamutse ndangije amasomo ya kaminuza nkabona akazi mu bya politiki cyangwa gukora muri leta, nagendera mu murongo nk’uwa Minisitiri Mushikiwabo. Ni we muyobozi mfatiraho urugero, mba numva nifuza kuzakora nka we, aritanga.”

Mu Ntara y’Amajyepfo, Umutesi Aisha yatorewe rimwe na Urayeneza Hélène, Umutoniwase Belinda ndetse na Kalimpinya Queen.

Umutesi Aisha asanzwe afite ikamba rya Nyampinga w'Akarere ka Ruhango
Abahagarariye Intara y'Amajyepfo muri Miss Rwanda ni Urayeneza Hélène, Umutesi Aisha, Umutoniwase Belinda ndetse na Kalimpinya Queen.

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages