00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intimba ku mutima w’abahanzi bo mu Rwanda bakoranye na Radio witabye Imana

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 1 February 2018 saa 11:43
Yasuwe :

Inkuru y’urupfu rwa Mowzey Radio yateye agahinda ababarika mu bakunzi ba muzika muri Afurika, yaciye umugongo abo mu muryango we ndetse n’abahanzi bo mu Rwanda bamwunamiye.

Mowzey Radio ubusanzwe witwa Moses Nakintije Ssekibogo yashizemo umwuka kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2018 ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo azize ingaruka yatewe n’inkoni yari aherutse gukubitirwa mu kabari.

Radio yakubiswe mu ijoro rya tariki 22 Mutarama 2018 ubwo yari mu kabari kitwa De Bar gaherereye i Entebbe. Yakubiswe n’umusore ucunga umutekano muri ako kabari aviramo imbere ku buryo byamuhungabanyije ahita ajya muri ’coma’ by’akanya gato nyuma aranabagwa.

Mowzey Radio yari aherutse kuzuza imyaka 34, inshuti ze n’abamukundaga bamukoreye ibirori we ari mu bitaro bya Case Hospital aho amaze ibyumweru bibiri.

Yari umunyamuziki w’umuhanga cyane ndetse abakoranye na we barimo abahanzi bo mu Rwanda babitangiye ubuhamya aho bose bahurije ku kwemeza ko “urupfu rwa Radio ari igihombo gikomeye ku muziki wa Afurika y’Uburasirazuba.”

Dj Pius wari inshuti magara ya Radio ndetse akaba yarakoranye imishinga itandukanye na Good Life, yavuze ko abuze inshuti ikomeye ndetse ko “Afurika ibuze umuntu udasanzwe”.

Yagize ati “Moses Ssekibogo yari inshuti yanjye. Ni we muntu nabwiraga bwa mbere ko ngeze muri Uganda ndetse akenshi iyo najyagayo nacumbikaga mu rugo rwe rwa Never Land muri Makindye.”

Yongeraho ati “Ntabwo nshaka kumutekereza nk’umuhanzi waririmbye mu ndirimbo zanjye, ndamutekereza nk’umuvandimwe. Moses yari umunyempano ukomeye. Afurika ibuze inyenyeri. Yanditse indirimbo z’abahanzi benshi bo muri Uganda, abo muri Afurika barimo na Wizkid.”

“Yakundaga nyina cyane. Ntabwo nabasha kuvuga byose kuri Moses muri uyu mwanya, ariko ndahamya ko ari umwe mu bari bagize umuryango nyarwanda. Yari afite babyara be hano.”

Bruce Melody na we ati “Radio twabonanye bwa mbere ndetse turanakorana ngira amahirwe yo kubana na we muri studio muri 2014. Uriya mugabo ntabwo umuntu yavuga ubuhanga bwe ngo umuntu abyumve neza, yari umuntu udasanzwe ugira ugutwi kumva indirimbo agahita amenya akantu katagendamo byihuse kandi agatanga ibitekerezo cyane.”

Yongeyeho ko nubwo atabanye na Radio igihe kinini gusa ngo mu gihe gito bamaranye bakorana umushinga yamubonyemo gukunda abahanzi nyarwanda kandi yifuzaga ko na bo bazamuka bagashyira umuziki nyarwanda ku ikarita y’Isi.

Yagize ati “Mu gukorana na we ntiyari anzi, n’imiziki yanjye ntabwo yari ayizi; ngitangira kuririmba yahise ambwira ko ndi umuhanga aranabimbwira, twarafatanyije indirimbo iza imeze neza. Navuga ko yifurizaga icyiza abahanzi ba hano iwacu, yari umuntu wacu. Mboneyeho kwihanganisha Weasel na Lilian Mbabazi.”

Bruce Melody avuga ko aherukana na Radio muri Uganda mu Ukuboza 2017 ubwo uyu muhanzi yari yagiye gukorerayo ibitaramo.

Tom Close uri mu bahanzi ba mbere baririmbanye na Radio, yavuze ko yamubonyemo ubuhanga ntagereranywa ku buryo atarabona undi muhanzi ufite ibitekerezo nk’ibye ku byerekeye kuryoshya indirimbo.

Ati “Ni abahanzi bake bari bafte ubuhanga nk’ubwe mu bo nabonye. Igihe cyose namubonye muri studio aririmba sinigeze mubonana urupapuro yandika amagambo, yarazaga agahita aririmba ku buryo byose yabivanaga mu mutwe kandi akabikora neza.”

Yongeraho ati “Muri studio yari umuntu w’umuhanga cyane, yari afite ibitekerezo byinshi, yari umuhanga cyane, yari n’umuntu mwiza, yagiraga umutima mwiza ku bantu b’inshuti ze n’abandi muri rusange. Yaratwubahaga cyane, hari n’amakuru yavugaga ko na we ari Umunyarwanda, gusa yaratwubahaga.”

Uganda yacitse umugongo…

DJ Spinny, umwe mu bakomeye cyane muri iki gihe muri Uganda, yabwiye IGIHE ko urupfu rwa Radio rwashegeshe benshi mu gihugu ku buryo ku maradiyo hafi ya yose na Televiziyo kuri uyu wa Kane hari gutambuka ibyerekeye ubuzima bw’uyu muhanzi no kugaruka ku bikorwa bidasanzwe byamuranze.

Dj Spinny ati “Umuziki wa Uganda uhombye umuntu ukomeye cyane, uhombye umusore w’umuhanga wakundaga umuziki. Nkanjye mu bitaramo nateguraga n’aho nacurangaga yakundaga kuhaza ukabona ari umuntu ubayeho yishimye, ubuzima bwe bwari bushingiye ku muziki, yahumekaga umuziki ku buryo ubuhanga bwe budashidikanywaho.”

Yavuze ko bitari byemewe ku bantu bose gusura Radio mu bitaro gusa Dj Spinny n’abandi benshi bakomeye mu muziki wa Uganda bagiye gukorera ikiriyo mu rugo rw’uyu muhanzi ruherereye ahitwa Makindye.

Yakomeje avuga ko umurambo wa Radio bawuherekeje ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Mulago Hospital bakazamushyingura kuwa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare 2018.

Mu mashuri yisumbuye yakundaga umuziki n’abakobwa

Stephen Wakaza wicaranaga na Radio ku ntebe bakiri mu ishuri, yavuze ko biganye ahitwa Holy Cross Lake View Senior Secondary School muri Jinja guhera mu mwaka wa mbere kugeza mu wa Kane. Icyo gihe Radio yasoje icyiciro rusange ahita akomereza ahitwa Kiira College Butiki.

Radio ngo yari afite ubuhanga bukomeye mu buvanganzo [Literature], Icyongereza n’umuziki. Wakaza ati “Ni we wenyine mu ishuri ryacu wumvaga isomo ry’umuziki, amanota ya ‘sol’ na ‘fa’ yaradukomereraga cyane ariko we yarabyumvaga cyane.”

Yongeyeho ati “Nk’umuntu twicaranaga, yanyigishije kumenya kwandika inkuru, byari binkomereye cyane ariko yaranyigishije ndabimenya, nanjye namusobanuriraga imibare.”

Radio yari umwe mu bahanzi bafite ubuhanga bukomeye mu muziki

Radio ngo yatsindaga amarushanwa yose ya muzika yategurwaga ku rwego rw’akarere. Akiri mu mashuri yisumbuye mu cyiciro rusange ngo yakundaga kwigizaho inshuti z’abakobwa ndetse yakundaga kuba ari kumwe na bo; gusa ngo “Ntiwashoboraga kuba wamubona ku kibuga cy’umupira”.

Radio kandi ngo akiri mu mashuri yisumbuye yakundaga kuba ari ku kiliziya yagiye kwiga indirimbo z’Abanyagatolika ku buryo yari umwe mu bakomeye bagaragazaga ubuhanga mu rubyiruko gatolika mu gihe cye.

Weasel asigaye mu gahinda nyuma y'urupfu rwa mugenzi we Radio
Radio apfuye amaze ibyumweru bibiri mu bitaro nyuma y'inkoni yakubiswe
Radio na Weasel bari bamaze imyaka icumi bakora umuziki
Weasel na Radio bakoranye indirimbo n'abahanzi batandukanye mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages