00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intore Massamba yunamiye Ngombwa Timothée uherutse kwitaba Imana

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira, Ishimwe Rugamba Ornella
Kuya 30 March 2026 saa 01:30
Yasuwe :

Intore Massamba yahaye icyubahiro umuhanzi Ngombwa Timothée, uherutse kwitaba Imana, mu gitaramo cya ‘Gakondo Connect’ cyabaye ku nshuro yacyo ya kane.

Umuhanzi Ngombwa Timothée, wari ukomeye cyane cyane mu njyana gakondo mu ndirimbo zifashishijwe mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 19-20 Werurwe 2026.

Ni igitaramo cyahuje ingeri z’abantu batandukanye by’umwihariko abakunzi ba gakondo Nyarwanda.

Cyabereye mu Mujyi wa Kigali mu ijoro ryo ku wa 29 Werurwe 2026.

Cyahuriyemo abahanzi ba gakondo bataramye barimo abakuru nk’Intore Massamba na Mushabizi ndetse n’abakiri bato muri uyu mwuga.

Umuhanzi Muhorateta Elise na Manzi Caleb ni bo babanje ku rubyiniro banzika iki gitaramo. Bakurikiwe na Mushabizi, Indinzi, Munyana Sylvie, Ikirezi Tania, Mpano Layan wanafatanyije na Cyusa Ibrahim mu ndirimbo ‘Rusanga n’Iyazo’ baherutse gusohora ndetse n’itsinda rya ‘Kellia&Lauritha’.

Massamba yaje guhumuza iki gitaramo nk’umuhanzi mukuru wari ukirimo. Yataramye mu zirimo ‘Wirira’, ‘Agasaza’, ‘Nyaruguru’, na ‘Rwabihama’.

Mu ijambo rye mbere y’uko igitaramo gihumuza, Massamba yasabye abari bitabiriye gufata umunota wo kwibuka umuhanzi Ngombwa Timothée uherutse kwitaba Imana ku myaka 80 yámavuko.

Uyu Ngombwa yamenyekanye cyane mu ndirimbo ze zifashishijwe mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Nyuma yo gutarama, Massamba yaje kwerekana imwe mu ntore ikora injyana gakondo ikomatanyije n’injyana igezweho ya Rap. Ni umusore witwa Gatore wanataramiye abantu mu ndirimbo yise ‘Intore Bavuga’.

Iki gitaramo cyaherukaga kuba mu 2024 ubwo Itorero Ibihame by’Imana, Intayoberana ndetse na Mariya Yohana basusurukije abacyitabiriye.

Ibitaramo bya ‘Gakondo Connect’ bifite intego yo gukomeza gusigasira umuco Nyarwanda no guha agaciro abahanzi bakora ibihangano bya gakondo.

Intore Massamba yataramiye abakunzi ba gakondo mu ndirimbo zirimo 'Wirira'
Umuhanzi uvanga gakondo na Rap, Gatore yataramiye abakunzi ba gakondo mu ndirimbo yise 'Intore bavuga'
Mpano Layan na Cyusa Ibrahim basusurukije abantu mu ndirimbo bise 'Rusanga n'Iyazo'
Umuhanzi Mushabizi yasusurukije abantu mu ndirimbo zirimo 'Zaninka'
Cyusa Ibrahim yari yitabiriye iki gitaramo
Munyana Sylvie ni umwe mu bahanzi bataramiye abitabiriye iki gitaramo
Ikirezi Tania, yasusurukije abitabiriye 'Gakondo Connect' mu ndirimbo za Cecile Kayirebwa na Mariya Yohana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages