Uyu munyarwenya abinyujije mu mashusho n’ubundi asanzwe asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, yongeye kubasangiza agaragaza ko yishimiye intsinzi ya Perezida Kagame.
Doctall Kingsley ubusanzwe umenyerewe ku mvugo ye igira iti “This life, no balance” ugenekereje mu Kinyarwanda aba agize ati “Ubu buzima nta kiri ku murongo!” Intsinzi ya Perezida Kagame yatumye ahindura imvugo.
Mu mashusho yasangije abamukurikira Doctall Kingsley yahinduye imvugo agira ati “This life has balance in Rwanda!” aho ugenekereje mu Kinyarwanda, yagize ati “Ubu buzima buri ku murongo mu Rwanda!”
Muri aya mashusho Doctall Kingsley agaragara ari gupakira ibikapu agahamya ko agiye kwerekeza mu Rwanda kwishimira intsinzi ya Paul Kagame.
Uyu munyarwenya ntasiba gutebya yerekana uburyo u Rwanda rwateye imbere, agashima ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame.
Ibi byatumye IGIHE yifuza kumenya imvano y’urukundo akomeje kwereka u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga, maze mu kiganiro cyihariye duherutse kugirana ahamya ko arukomora kuri Perezida Kagame.
Yagize ati “Mvugishije ukuri, ntabwo ari impanuka cyangwa amahirwe kuba nisangamo u Rwanda, nahoze ndi umufana kandi nkanakunda cyane Paul Kagame n’amahame ye. Uramutse urebye nka konti ye ya Instagram n’ibiba bikubiye ahatangirwa ibitekerezo, wahasanga ibyanjye mu myaka ya za 2020. Imiyoborere ye n’ishyaka ryo guteza imbere u Rwanda, bigaragaza ubwigenge nyakuri kandi bigatanga n’umukoro ku bindi bihugu bya Afurika.”
Doctall Kingsley ahamya ko nubwo ataba muri politike cyane ariko afata Perezida Kagame nk’Umuyobozi w’Icyitegererezo muri Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!