00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intumbero z’umukobwa warize muri ArtRwanda-Ubuhanzi uhagarariye Uburengerazuba muri Miss Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 December 2018 saa 08:17
Yasuwe :

Ijonjora ryo gushakisha umukobwa uzaba Nyampinga w’u Rwanda mu 2019 ryakomereje i Rubavu kuri iki Cyumweru tariki 16 Ukuboza, umukobwa witwa Uwase Aisha witabiriye ArtRwanda-Ubuhanzi ntabashe kwegukana umwanya mwiza atoranywa muri batandatu bagomba guhagararira Intara y’Iburengerazuba.

Uwase usanzwe ari n’umunyamideli akigera imbere y’Akanama Nkemurampaka yivuze mu buryo bwihariye binatuma akurirwa ingofero.

Ati “Ndi Uwase wa Karekezi, Karekezi wa Rwigara, Rwigara wa Nkeragutabara, Nkeragutabara wa Ndushabandi, Ndushabandi wa Ruhabuka, Ruhabuka wa Bendobwa, Bendobwa wa Kabego tukaba abanyiginya b’Abatsibura.”

Akimara kwivuga gutya Michelle Iradukunda uri mu Kanama Nkemurampaka yabanje guseka ubona ashimishijwe n’uko uyu mukobwa yivuga.

Mu gihe gito, ntabwo yari inshuro ya mbere uyu mukobwa ageze imbere y’Akanama Nkemurampaka. Muri Nzeri yari i Rusizi aho yahataniraga kwerekana impano ye mu bijyanye n’imideli mu irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi.

Icyo gihe yaciye imbere y’Umunyamideli, Sonia Mugabo; Umuhanzi Bruce Melodie; Umunyarwenya Ntarindwa Diogene ‘Atome’, Umuhanzi Mani Martin n’Umunyabugeni, Kibibi Jean de Dieu.

Yerekanye ubuhanga bwe mu mideli ariko ntiyabasha kubona ‘YEGO’ nibura enye zasabwaga kugira ngo akomeze mu cyiciro gikurikiraho.

Akimara kubura aya mahirwe yaraturitse ararira, ariko bitewe n’imiterere y’irushanwa, Umunyamakuru Nzeyimana Luckman uzwi nka Lucky, wakusanyaga ibihe by’ingenzi byaranze irushanwa, wari wanakurikiye uko yiyerekanye, amuha ‘YEGO’ yemererwaga n’amategeko abona gukomeza mu cyiciro gikurikiraho ahandi abyitwaramo neza agera ku cyiciro cya nyuma.

Uwase yabwiye IGIHE ko yabyirukanye inzozi zo kuba Miss Rwanda kuko ashaka kuba uw’umumaro mu muryango nyarwanda.

Ati “Kwitabira Miss Rwanda zari inzozi zanjye kuva kera kuko nshaka kuzaba umuntu ufite umumaro kuri bumwe umwe wese mbinyujije mu kuba Miss Rwanda.”

Yakomeje avuga ko abaye Miss Rwanda ya 2019 yahuza umwuga asanzwe akora wo kudoda imyenda n’amahirwe yaba abonye akabyara umusaruro ateza imbere uru ruganda.

Abajijwe niba amarangamutima yo muri ArtRwanda-Ubuhanzi atari kongera kuyagaragaza akarira ubwo yari adakomeje, yavuze ko ubu bwo yari kwiyumanganya.

Ati “Kurira byabayeho nk’impanuka ntabwo nari nabigambiriye. Hano iyo ntsindwa sinari kongera kurira.”

Uwase Aisha ari mu bakobwa batandatu barimo Uwimana Triphine Mucyo, Mutoni Deborah, Igihozo Mireille, Tuyishime Vanessa na Mwiseneza Josiane baboneye itike yo gukomeza muri Miss Rwanda bahagarariye Intara y’Uburengerazuba.

Yasohotse mu cyumba cyaberagamo amajonjora, yicara hanze ararira
Kugira ngo akomeze muri ArtRwanda-Ubuhanzi, byasabye ko Lucky amuha 'YEGO' imwe yabaga yemerewe kuri buri site

Amashusho agaragaza Uwase ubwo yariraga muri ArtRwanda-Ubuhanzi i Rusizi

Reba Uwase yivuga agatangaza benshi

Uwase ngo naramuka abonye amahirwe yo gukomeza muri Miss Rwanda azaba atangiye gukabya inzozi ze
Mu ijonjora rya Miss Rwanda, Uwase Aisha yavuze ashize amanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages