Rutangarwamaboko yabwiye IGIHE ko iyi nyubako iherereye mu Murenge wa Gisozi, Akagali ka Musezero mu mudugudu wa Nyakaliba, yafashwe n’inkongi biturutse ku muriro wifashishwaga n’abasudira umureko.
Umupfumu Rutangarwamaboko yagize ati “Ishobora kuba yatewe n’abasudiraga ibishashi bikaba byagiye ku byatsi cyangwa amashanyarazi.”
Igice cyafashwe n’inkongi ni icyo hejuru kuko ari igorofa yitaga ‘ingoro’, cyamurikirwagamo ibikoresho gakondo by’abanyarwanda bo hambere.
Yavuze ko atamenya neza agaciro k’ibyangiritse kuko hafi ya byose byari biri muri iyo nyubako byahiye.
Inzego zishinzwe kuzimya inkongi zahise zihagoboka, zikumira inkongi itarakwirakwira henshi.
AMASHUSHO: Inyubako y'ikigo nyarwanda cy'ubuzima bushingiye ku muco, kiyoborwa n'umupfumu Nzayisenga Modeste uzwi nka Rutangarwamaboko, yafashwe n'inkongi y'umuriro. pic.twitter.com/jPrxQjTx7z
— IGIHE (@IGIHE) February 9, 2024



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!