00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyuma y’amarido! Udushya twabaye muri Grammy Awards 2023

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 7 February 2023 saa 07:19
Yasuwe :

Buri gihe iyo hatanzwe ibihembo bya Grammy hasigara havugwa inkuru nyinshi kuri ibi bihembo ndetse no kuri bimwe mu bikorwa byabereye muri ibi birori .

Bimwe ntibivugwa cyane kubera ukwegukana ibihembo kwa bamwe mu byamamare gupfukirana inkuru nyinshi cyangwa udushya tuba twabaye muri ibi birori.

Ibi bihembo byari bitanzwe ku nshuro ya 65 byabaye mu rukerera rwa tariki 6 Gashyantare 2023 byarebwe n’abantu basaga miliyoni 12 mu gihe ibiheruka byarebwe n’abantu barenga miliyoni icyenda.

Quavo na Offset barwaniye mu rwambariro

Mu birori byo gutanga ibihembo bya Grammy, Offset yashyamiranye na Quavo nyuma yo kujya ku rubyiniro atamubwiye akaririmba indirimbo ‘Without You’ iha icyubahiro Takeoff witabye Imana.

Ibinyamakuru bitandukanye bitangaza ko Recording Academy yasabye Quavo ko yakihuza na mugenzi we Offset bahoranye bagaha icyubahiro mugenzi wabo bahoranye mu itsinda rya Migos ariko Quavo arabyanga.

Offset yatunguwe no kubona Quavo azamutse kuri rubyiniro atamubwiye ndetse akaba atarigeze amubwira ko bazakora iki gikorwa.

Nyuma y’ibyo Offset yagiye mu rwambariro ajya kubaza mugenzi we impamvu amwihunza, Quavo amwuka inabi bafatana mu mashati gusa abari aho bahosha iyi mirwano yari igiye kuba hagati y’aba baraperi bari bagize itsinda rya Migos.

Chris Brown yikomye abategura ibi bihembo nyuma yo kubura igihembo kigatwarwa n’umuhanzi atazi

Grammy Awards ni kimwe mu bikorwa by’imyidagaduro bikurikirwa na benshi ku Isi bamwe mu bahanzi babifata nk’igitangaza iyo binjiye mu bahataniye ibi bihembo abandi iyo babuze igihembo begukana babifata nk’igisebo gikomeye.

Nyuma yo kudatwara igihembo cya ‘Best R&B Album’, Chris Brown yanyarukiye ku mbuga nkoranyambaga ze yandika ishuro eshatu asaba abamukurikira kumubwira uwo ‘Robert Glasper’ ariwe ku buryo yamutwara Grammy.

Nyuma yo kumenya ukuri agasanga Robert Glasper afite ibihembo bitanu bya Grammy ndetse akaba yaranabihataniye inshuro 12, Chris Brown yamwandikiye ubutumwa kuri Instagram amusaba imbabazi.

Chris Brown yikomye abategura ibi bihembo abashinja kutagira ubunyamwuga kubera gushyira abantu mu byiciro bidahuye n’ibyo bakora.

Album ya Chris Brown yise “Breezy (Deluxe)" yari ihataniye ibi bihembo mu cyiciro cya ‘Best R&B Album’ icyiciro yari ahuriyemo na Mary J. Blige, Robert Glasper, Lucky Daye na PJ Morton.

P Diddy yikomye Burna boy wamwirengagije nyuma yo gutwara Grammy mu 2021

Burna boy wari uhataniye ibihembo bibiri bya Grammy 2023 birimo ‘Best Global Music Performance’ aho yari afitemo indirimbo ‘Last Last’ na ‘Best Global Music Album’ afite album yise ‘Love Damini’ ariko byarangiye nta na kimwe yegukanye.

Nyuma y’ibyo P Diddy yabwiye Burna boy ko bizamugora gutwara ikindi gihembo cya Grammy adafite ubufasha bwe yigeze kumuha ubwo bakoranaga kuri album ‘Twice As Tall’.

Iyi album yarambitsweho ibiganza n’abarimo P Diddy yatumye Burna boy yegukana Grammy Award bwa mbere mu 2021 ubwo yari ahataniye igihembo cya ‘Best Global Music Album’.

P Diddy yanyarukiye kuri Instagram yandika agira ati “Nagufashije gutsindira Grammy yawe ya mbere ari nayo yonyine ufite, mbikorana umutima mwiza, ni gute utekereza ko wabona ikindi gihembo nk’iki ntabufasha bwanjye ufite.”

Mu mwanya w’akaruhuko abahanzi batandukanye bihutiye gusuhuza Beyoncé, Taylor Swift yiyunga na Harry Styles

Umuhanzikazi Lizzo niwe muhanzi wari uhataniye ibi bihembo wageze muri Crypto.com Arena mbere y’abandi mu gihe Beyoncé wahiriwe n’uyu munsi ari we wahageze nyuma ibi birori bimaze umwanya bitangiye.

Kubera gukererwa byatumye Beyoncé atajya ku rubyiniro kwakira igihembo cya ‘Best R&B Song’ bivugwa ko uyu muhanzikazi yahuye n’umurongo mugari w’imodoka wari mu mihanda ya Los Angeles.

Mu mwanya w’akaruhuko ko kwamamaza abahanzi batandukanye barimo, Adele, Machine gun Kelly, Kendrick Lamar n’abandi bihutiye gusuhuza Beyoncé bamushimira ku bihembo bine yari amaze kwegukana.

Taylor Swift utarahiriwe n’uyu mugoroba yabashije kwiyunga na Harry Styles bigeze kugirana ibihe byiza by’urukundo mu 2012 kugeza 2013.

Ben Affleck yabihiwe n’ibi birori, Cardi B na Offset basomanira imbere y’imbaga

Umukinnyi wa filime Ben Affleck winjiye muri ibi birori aherekeje umugore we Jennifer Lopez yibajijweho byinshi nyuma yo kugaragara mu mashusho asa n’utari mu mujyo umwe n’ ibyari biri kuhabera.

Cardi B wari uherekejwe n’umugabo mbere y’uko ibirori bitangira , ubwo bari bageze ku itapi itukura bafashe umwanya basomana byimbitse bari imbere y’imbaga bitungura benshi.

Ubutumwa bwa Chris Brown asaba imbabazi Robert Glasper ,
Ubutumwa bwa P Diddy
Taylor Swift yabonye umwanya wo kuganira na Harry Styles bigeze gukundana mu 2012
Quovo na Offset bashyamiranye nyuma y'uko umwe ari we wagaragaye aririmba indirimbo iha icyubahiro Takeoff witabye Imana umwaka ushize
Kendrick Lamar yabanje guhura na Jay Z mbere y'uko ajya gusuhuza Beyonce
Chris Brown uheruka Grammy mu 2012 yikomye abategura ibi bihembo
Ben Aflleck wari uherekeje umugore we Jennifer Lopez yagarustweho ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragaza ko atishimiye ibi birori
Cardi B na Offset basomaniye imbere y'imbaga
Abarimo Jay - Z na Adele bishimiye intsinzi ya Beyonce
Bad Bunny niwe wabimburiye abandi mu bataramiye abitabiriye ibi birori

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages