Ni itsinda ryabayeho kuva mu 1975 ryatangiranye abaririmbyi n’abacuranzi umunani, bakunzwe cyane haba mu Rwanda no mu Burundi. Orchestre Impala ni yo yaririmbaga mu birori bikomeye byabaga birimo abanyacyubahiro bo ku rwego rwo hejuru.
Aho bacurangiye wasangaga n’iyonka itasigaye, kugeza ubwo bagiye i Nyamagabe mu 1983 abantu bamwe bakajya mu biti, umwe agahanuka agapfa. Impala yashatse guhagarika igitaramo ariko abafana bati “Nta cyabuza Impala Gucuranga”, imvugo yamamara ubwo.
Bakoze indirimbo zigera kuri 200, bagurisha ‘casettes’ 150. Ni bo ba mbere bumvise icyanga cy’ifaranga ry’umuziki, ni nabo babashije kwikorera studio itunganya umuziki mu gihe abandi bajyaga gukoresha indirimbo zabo kuri Radio Rwanda.
Bafite amateka maremare nyamara abantu bamwe batazi. IGIHE yaganiriye na Sebigiri Paul uzwi nka Mimi La Rose, umwe muri babiri basigaye mu batangije iri tsinda kuko abandi bitabye Imana.
Baherewe imodoka i Burundi bayamburirwa i Kigali
Nyinshi mu ndirimbo za Orchestre Impala zabaga zishingiye ku bintu byabayeho. Iyo bitabaga ari ibyabaye kuri umwe mu bayibagamo, yabaga ari undi muntu bazi.
Harimo iyitwa ‘Alia’ baririmbiye umukobwa w’i Rwagamana n’ubu aracyariho, ‘Leonia’ na we aracyariho aba mu Buholandi, ‘Wowe Muntu Twabanye’ bahimbye biturutse ku mugore wari ubanye nabi n’umugabo we akabasaba ko bamukoraho indirimbo n’izindi.

Indi ndirimbo Impala yaririmbye ishingiye ku bintu byabaye ni iyitwa ‘Niba Utaravuzwe’ yo inafite umwihariko ugereranyije n’izindi.
Bagiye kuririmba mu Burundi batumiwe na Perezida Jean Baptiste Bagaza, basoje abaha imodoka ya Volkswagen Combi mu rwego rwo kubashimira, gusa yageze mu Rwanda ntibayikandagizamo n’ikirenge kuko yahise ifatirwa na leta.
Mimi La Rose ati “Barayiduhaye batubwira ko tuzayisanga mu Rwanda, ukuntu byaje kugenda ni ibintu ntashobora gusobanura neza. Ntabwo twigeze tuyigendamo gusa twarayibonaga mu muhanda igenda tukamenya ko ari iyacu ariko nta kintu twabikoraho. Uko mbyibuka yagendwagamo n’abantu b’abayobozi. »
Mu rwego rwo kwimara agahinda bahimbye indirimbo bise ‘Niba utaravuzwe’, aho bacyuriraga ababambuye imodoka yabo, ibintu byaje kubaviramo gufungwa n’ubwo habuze icyaha bashinjwa bakarekurwa.
Ati “Baradufunze bavuga ngo twaririmbye abantu b’abayobozi, nyuma yaho indirimbo bayishyira ku mugaragaro barabaza bati ‘hari izina ry’umuyobozi mwumvise muri iyo ndirimbo’? Nicyo cyadukijije.”
Nyuma y’aho bakoze indi bise ‘Gashirabake’ ariko abakunzi babo babagira inama yo kuyihorera kuko yari kubakoraho.
Ihangana rya Soso Mado na Sebanani André
Orchestre Impala yari igizwe n’abacuranzi benshi, gusa harimo amazina abiri y’ibikomerezwa kurusha ayandi. Abo ni Sebanani André na Soso Mado bari bameze nka bya bihanga bibiri bidatekwa mu nkono imwe.
Mimi La Rose avuga ko inkundura y’umwuka mubi waje muri Orchestre Impala watewe n’amafaranga aho aba bagabo bombi bari basigaye basohora indirimbo zabo bonyine bagamije gucuruza.
Ati “Iyo wamaze kurya ku mafaranga bituma wumva utakora ikintu uhuriyeho n’abandi, nicyo cyatumye hazamo umwuka mubi.”
Byaje guhumira ku mirari ubwo Soso Mado yajyaga kuri Radio Rwanda akavuga ko ari we nkingi ya mwamba mu itsinda ryose, birakaza abandi basigaye nabo bajya kuri radiyo baramunyomoza.
Mimi La Rose ati “ Hari umunyamakuru wakoranye ikiganiro na Soso, Sebanani adahari kandi nawe yakoraga kuri radiyo. Icyo gihe yasaga n’uri guserereza ngo niwe uyoboye, twe tumugenderaho. Tubyumvise turagenda turavuga tuti ‘Oya siko bimeze kuko arandika natwe tukandika, indirimbo ze zirahari n’izacu zirahari ariko zitwa iza Orchestre Impala.”
Uku kutumvikana kwaje gutuma Soso Mado yiyemeza gutandukana na bagenzi be mu 1989, ajyana n’abavandimwe be ari bo Maitre Lubangi (Francois Rubangura) na Kali Wanjenje (Jean Pierre Karimunda)Sebanani agumana n’abandi barimo na Mimi La Rose, Tubi Lando (Abdul Latif Gasigwa ) na Ngenzi Fidèle (Jakari).
Impala imaze gucikamo ibice bibiri, Mimi La Rose avuga ko bose bahise bacika intege kuko indirimbo bahimbye muri icyo gihe zitakunzwe, bikaza gutuma n’ubundi bahagarika umuziki burundu.
Impala nshya…
Nyuma y’igihe kinini badakora umuziki, Impala yongeye kuzuka, igarukamo Mimi La Rose, Ngenzi Fidele hiyongeramo Munyanshoza Dieu Donnée n’abandi.
Baririmba ahantu hatandukanye ariko ibyo guhanga indirimbo nshya basa n’ababiretse kuko bamaze gukora indirimbo eshatu gusa. Ngo ubu babisubiyemo kuko bafite indirimbo ziri gutunganywa n’umuhungu wa Sebanani André.
Mimi La Rose avuga ko babanje kugorwa no kuba nta bahanzi b’abanyamwuga benshi bari mu Impala nshya, dore ko ari we na Munyanshoza Dieudonné bafite ubushobozi bwo kwandika indirimbo gusa.





Ibitekerezo 0