00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzira yagejeje Diamond Platnumz kuri Perezida Kagame

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 14 August 2023 saa 10:56
Yasuwe :

Nyuma yo kugera muri Tanzania Diamond Platnumz yasangije abarenga miliyoni 16 bamukurikira kuri Instagram amashusho ye ajya kuramukanya na Perezida Kagame wakurikiye igitaramo uyu muhanzi yakoreye muri BK Arena gitangiza Iserukiramuco Giants Of Africa.

Aya mashusho agaragaramo Masai Ujiri ayoboye Diamond mu cyumba kirimo Perezida Kagame n’umuryango agenda amusobanurira buri umwe uhari na we akagenda abasuhuza.

Ni igikorwa cyakoze ku mutima wa Diamond Platnumz wishimiye guhura n’Umukuru w’Igihugu nyuma yo kumubona mu bafana igihe we yari ku rubyiniro.

Umuyobozi w’Ikipe ya Toronto Raptors n’Umuryango Giants of Africa, Masai Ujiri, yahishuye ko ari we wahuje Diamond na Perezida Kagame nyuma y’uko uyu muhanzi yari abimusabye ko yifuza gusuhuza Umukuru w’Igihugu.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Kanama 2023, ubwo habaga umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa ibikorwa bya “Zaria Court”, i Remera ahegereye Stade Amahoro.

Masai Ujiri yatangaje ko umuziki na Siporo ari ibintu bibiri bihuza cyane abantu benshi ndetse bikagira uruhare mu mibanire y’abantu.

Aha ni ho yatanze urugero rw’ukuntu Diamond yamusabye guhura na Perezida Kagame nyuma yo kumubona ari mu bafana bari bizihiwe n’umuziki we.

Ati “Nimugoroba twari dufite igitaramo kidasanzwe, twaramiwe na Diamond Platnumz, nyuma yaje arambwira ati ‘ndifuza guhura na Perezida Kagame’, yahuye na Perezida gusa ikintu cya mbere yamubwiye ni iyi Arena amubwira uburyo hari byinshi yigiye kuri iyi nyubako n’uko arota kuzabona Arena mu gihugu iwabo.”

Nyuma yo guhura na Perezida Kagame, Diamond yanditse ubutumwa burebure amushimira umuhate agira mu guteza imbere imibereho y’urubyiruko n’ibikorwa by’imyidagaduro muri rusange.

Yanditse ati “Nyuma y’akazi kenshi muba mufite, urukundo ukunda urubyiruko no kwiyemeza guteza imbere ubuhanzi na siporo byagaragaye nk’uko mwifatanyije natwe ejo. Ubwitange bwawe mu guteza imbere umuco n’ubuhanzi birashimishije rwose.”

“Ndabashimira ku buryo mwanyakiriye no gushyiraho umwuka mwiza ushishikariza ubufatanye n’iterambere.”

“Tugiye gukomeza gushimangira umubano uri hagati y’ibihugu byacu, imiryango yacu y’ubuhanzi hamwe na siporo.”

Diamond Platnumz yakabije inzozi zo kuririmba muri BK Arena ku wa 13 Kanama 2023, nyuma yo kuyisura mu 2019 akifuza kuyitaramiramo.

Nyuma yo gutaramira Abanya-Kigali Diamond Platnumz yaboneyeho umwanya wo guhura na Perezida Kagame
Perezida Kagame yatunguranye yinjira mu gitaramo Diamond ari kuririmba asuhuza abakunzi b'umuziki bari bishimiye kumubona
Ni ishusho itazibagirana kuri Diamond Platnumz wabonye Perezida Kagame yinjira mu gitaramo cye
Ni inshuro ya mbere uyu munyamuziki uri mu bakomeye muri Afurika y'Iburasirazuba yari ataramiye muri BK Arena nyuma y'imyaka itanu abyifuza
Diamond Platnumz yakabije inzozi ze ko gutaramira muri BK Arena
Muri iki gitaramo Diamond yahawe impano na Masai Ujiri washinze Umuryango Giants of Africa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages