Umukobwa witwa Juru Ornella Queen wahisemo kwinjira mu muziki yitwa Juru, ni umwe mu banyempano bashya bakwiriye guhangwa amaso. Uyu mukobwa w’imyaka 20, amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri zirimo iyitwa ‘Ni wowe’ yahereyeho ndetse na ‘Pango’ aheruka gushyira hanze.
Yabwiye IGIHE ko yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba akiri muto ariko akaza gutangira kwandika indirimbo mu 2015, ubwo yari ari mu mashuri yisumbuye.
Ati “Natangiye kumenya ubwenge nkunda umuziki. Gusa, natangiye kwandika indirimbo mu 2015 niga mu mashuri yisumbuye ndetse mbona ko ntakwiriye kwandika ibintu bigahera mu makayi ahubwo ngomba kubishyira hanze abantu bakamenya ikindimo.”
Avuga ko n’ubwo umuziki ugoye atazacika intege cyane ko ari impano ye kandi agomba gukora ikintu yumva kimushimishije, akanatanga ubutumwa ku bantu akagira icyo ahindure mu mibereho y’ubuzima bw’urukundo n’ubundi.
Akomeza agira ati “Intego yanjye ni uguhindura uko abantu babona umuziki by’umwihariko mu ruhando rw’abakobwa mu muziki nyarwanda kandi ngakoresha n’imbaraga abantu batigeze babona. Nshaka gukora umuziki uhamye.”
Juru aririmba injyana zitandukanye zirimo RnB na Afro Pop. Indirimbo ye nshya aheruka gushyira hanze yise ‘Pango’ mu buryo bw’amajwi yakozwe na Element Eleeeh muri Country Records naho amashusho akorwa na Bob Chris Raheem.
Reba indirimbo z’uyu mukobwa



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!